Digiqole ad

Nyaruguru: Abagize AERG na GAERG bubakiye inshike za Jenoside, banagabira uwarokoye Abatutsi

 Nyaruguru: Abagize AERG na GAERG bubakiye inshike za Jenoside, banagabira uwarokoye Abatutsi

Bubakiye inshike ebyiri.

Mu mpera z’iki cyumweru, urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshyri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – AERG  n’abahoze muri uwo muryango barangije kwiga bibumbiye muri ‘GAERG’ batangirijwe ibikorwa ngaruka mwaka bya ‘’AERG GAERG Week’’ mu Karere ka Nyaruguru, aho bubakiye ababyeyi babiri b’inshike ndetse bakanagabira uwarokotse n’uwarokoye Abatutsi.

Bubakiye inshike ebyiri.
Bubakiye inshike ebyiri.

Uru rubyiruko rwa AERG na GAERG rwakoze ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Nyaruguru, aho rwubakuye ababyeyi ba biri b’inshike za Jenoside, rukora uturima tw’igikoni 10, ndetse runatanga inka y’ineza yo kwitura uwagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside, ndetse banagabiye inka uwarokotse Jenoside utishoboye.

Nyiragaju Bethe wahawe inka y’ineza kuko yagize uruhare mu kurokora abatutsi, yavuze ko nubwo ibyo yakoze yabikoze atagamije inyungu, ngo inka yahawe izaha isomo n’abana be ndetse n’abaturanyi bamenye inyungu zo kugira neza.

Yagize ati “Ubundi Umunyarwanda aravuga ngo giraneza wigendere ineza uzayisanga imbere, nanjye rero kuba narahishe abaturanyi banjye ntabwo naringamije izindi nyungu ahubwo nashakaga kurokora ubugingo,…ibi bimpaye isomo ko ngombakujya ngira neza aho ndi hose.”

Ababyeyi b’inshike bubakiwe inzu bo bashimi cyane abanyamuryango ba AERG na GAERG kuko babonye aho kuba heza, dore ko inzu babagamo bari barazubakiwe n’umushinga ‘care-international’ mu 1995, ku buryo yari yarashaje cyane yenda kubagwaho dore ko yari yaranasakambuwe n’umuyaga.

Mukarugomwe Bernadethe ati “Inzu nabagamo yari ishaje nanyagirwaga ndetse n’izuba ryava rikanshaniraho, nta mwana n’umwe ngira abana banjye bose barashize. Ubu nari mfite ikibazo gikomeye kuko nari maze imyaka itatu mba munzu iva iyo imvura yagwaga nategaga amabase kugira ngo ntanyagirwa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Rose wifatanyije n’urubyiruko yashimye abanyamuryango ba AERG na GAERG ku bikorwa bakora bigaragaza ubutwari n’ubupfura bwo kwitura ababyeyi ibyo babakoreye.

Yagize ati “Muri imfura kuko mukomoka ku mfura, ibikorwa byanyu n’ibyubumfura kuko mwitura ineza kandi mukanashimira abagize uruhare kugira ngo mubashe kurokoka mube mugeze ahashimishije, ndakeka ndashidikanya ko aho ababyeyi banyu bari mu ijuru banezerewe kubera ibikorwa byanyu. Ibikorwa mukora bigaragaza ko muri intwari kandi rwose niyo shusho nshyashya y’umunyarwanda u Rwanda rwifuza.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Rose Mureshyankwano.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Rose Mureshyankwano.

Guverineri Mureshyankwano yijeje ubufatanye abanyamuryango ba AERG na GAERG, ko ubuyobozi bw’Intara y‘Amajyepfo bugiye gukomeza kwita ku bacitse ku icumu batishoboye babafasha kubona aho batura heza, doreko abenshi baba mu nzu zishaje bagiye bubakirwa mu 1995.

Anasaba abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bari baje kwifatabye n’uru rubyiruko muri ibi bikorwa, gukomeza kuba hafi inshike za Jenoside kuko aribo bavandimwe basigaranye.

Ibikorwa bya ’’AERG GAERG Week’’ bizakomeza kugera tariki ya 01 Mata, biteganyijwe ko iyi gahunda y’uyu mwaka izasoza hubatswe inzu 11, hasanwe inzu 15, hakozwe uturima tw’igikoni 135, inzibutso 41 zisukuwe, ndetse hanatanzwe inka 11 mu gihugu hose.

Ibikorwa bya AERG na GAERG byatangiye gukorwa mu 2015, abibumbiye muri iyo miryango bakaba bamaze kubaka inzu 17, basana inzu 12, bakoze uturima tw’igikoni 217, batanga inka 21, banasukura inzibutso 65, ndetse banaharura imihanda ifite uburebure bwa kilometero 13.

Ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti «Ukurokoka kunyibutsa Gushima» bizakorwa mu gihe cy’ukwezi. Ku wagatanda tariki 18 Werurwe, ibi bikorwa bizakomereza mu Karere ka Rubavu, kuwa 25 Werurwe bikorerwe i Kinazi  mu Karere ka Ruhango, naho tariki 26 Werurwe bikorerwe mu Karere ka Kicukiro, hanyuma bizasozerezwe mu Karere ka Nyagatare tariki ya 01 Mata.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

en_USEnglish