Digiqole ad

Ngoma: Bagiye gutangiza ubwisungane mu kubaka UBWIHERERO

 Ngoma: Bagiye gutangiza ubwisungane mu kubaka UBWIHERERO

Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ni hamwe mu duce dutuwe n’abaturage batagira ubwiherero n’ababufite bukaba butameze neza. Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage biyemeje guhangana n’iki kibazo  bakaba bagiye gushyiraho icyo bise ‘Ubwisungane mu kubaka imisarane’, abaturage bakajya baterana ingabo mu bitugu bakubakirana ubwiherero.

Muri ibi bikorwa bigamije guca ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ubuyobozi buzajya bufasha abaturage mu bikorwa bisaba amafaranga na bo bifashe mu bikorwa bisaba ingufu.

Aba baturage bavuga ko kugira ubwiherero bizabafasha guca ukubiri na zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda zajyaga zibugariza.

Uwitwa Kalisa Bernard utuye muri aka gace agira ati ” Kuba hari abantu badafie ubwiherero bitera umwanda kuko bituma ku gasozi bikaba byatera indwara zitandukanye.”

Mukankusi Verediana we agira ati  ” Tubonye ubwo bwiherero twarushaho kugira ubuzima kuko nta mwanda twaba dufite twagira ubuzima bwiza.”

Zimwe mu mpamvu batanga zibazitira gutunga ubwiherero zirimo amikoro macye, no kuba hari abageze mu za bukuru gusa ngo hari n’ababiterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Uwitwa Muhire agira ati ” Harimo ikibazo cy’abakuze, ariko hari n’imyumvire aho hari n’abagabo bagira ubunebwe ugasanga badafata umwanya ngo bubake ubwiherero.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge  wa Remera, Nsanzuwera Michel avuga ko ubuyobozi bwatangije iyi gahunda kugira ngo abataka ikibazo cy’ubukene kidakomeza kubabuza kutagira aho bikinga.

Ati ” Ni hahandi imbaraga z’abaturanyi zizashyirwa hamwe bajye inama bavuge bati reka twubakire uriya muturanyi hanyuma natwe utishoboye tube twamufasha kubona nk’ay’amabati, ibiti,…“

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish