Museveni na Besigye mu biganiro ku bibazo bireba igihugu
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu muri Uganda hatangiye ibiganiro bitaziguye hagati ya Perezida Museveni n’ukuriye abatavuga rumwe na Leta Dr Kizza Besigye. Aba bagabo bombi bamaze iminsi badacana uwaka kubera ibibazo bya politiki batumvikana umurongo wabyo.
Amatora menshi y’Umukuru w’igihugu yabaye kuva Museveni yafata ubutegetsi muri 1986 yabaga ahanganye na Besigye ariko uyu agatsindwa, bigakurura amakimbirane mu baturage bamwe bavuga ko habayemo kwiba amajwi.
Kuba aba bagabo babiri bagiye guhura ngo baganire ku bibazo by’igihugu byashimishije abaturage ba Uganda nk’uko Daily Monitor ibitangaza. Ngo ni ikimenyetso cyo gukura muri Politiki hagati yabo.
Maj Gen Mugisha Muntu wungirije Besigye yavuze ko bari bamaze igihe bategereje ko bazemererwa kuganira na Perezida Museveni ariko ngo bishimiye ko umuhate wabo ugiye gutanga umusaruro.
Biravugwa ko kugeza ubu impande zombi zemeranyijwe k’umuhuza n’ahantu bazahurira ngo baganire ndetse na gahunda zizaganirwaho gusa ngo ntibirashyirwa ahagaragara.
Ibi biganiro ngo bishobora gutangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.
Ibiganiro bizitabirwa n’abakuru b’amashyaka, abanyamadini n’abandi bavuga rikijyana.
Kugeza ubu ariko Besigye nawe ntaremeza cyangwa ngo ahakane iby’ibi biganiro, akavuga ko hari ibitaranozwa mu byo uruhande rwe rwasabye.
Abaturage ba Uganda bashimye kiriya gitekerezo bavuga ko byerekana ko igihugu cyabo kimaze gukura muri Demokarasi.
Abasesengura ibibera muri kiriya gihugu bavuga biriya biganiro bigamije kureba uburyo hategurwa uko Museveni yazava ku butegetsi mu mahoro kuko ngo itegeko nshinga ry’ubu ritamwemera kuziyamamaza muri 2021 kuko yarengeje imyaka isabwa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
M– USEVENI NI UMUGABO KABISA.
AGIYE KWEGERA ABO BATAVUGA RUMWE, BAGANIRE, BITEGURIRE AHAZAZA HEZA HA UGANDA, MAZE AZIRUHUKIRE ATENGAMARE MU GIHUGU CYE.
URU NI URUGERO RWIZA.
bose bage bamera nka museveni numugabopeee
Comments are closed.