S. Sudan: Umuyobozi w’Urukiko rwa Gisirikare yeguye ku mirimo
Umuyobozi mukuru w’urukiko rwa Gisirikare muri Sudan y’Epfo yeguye ku mirimo ashinja umugaba w’ingabo muri iki gihugu kwivanga mu kazi k’ubutabera agata muri yombi bamwe mu baturage bazizwa ubwoko bwabo.
AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko Colonel Khalid Ono Loki wafatwaga nk’uwa kabiri mu bayobozi bakuru mu gisirikare yeguye muri iki cyumweru nyuma y’aho undi mujenerali asezeye ashinja perezida Salva Kiir n’abandi bayobozi bakuru ubwicanyi bushingiye ku moko.
Mu ibaruwa Colonel Khalid Ono Loki yandikiye umugaba w’ingabo Gen Paul Malong Awan, yagize ati “ Itabwa muri yombi ridasobanutse, abantu bakamara amezi n’imyaka muri gereza nta perereza rikozwe ubundi bagahimbirwa ibirego hagamijwe guhohotera bamwe mu baturage bazizwa ubwoko.”
Col Khalid kandi ashinja umugaba w’ingabo za South Sudan gutanga amabwiriza ku bo ayoboye bakajya kwica bamwe mu banyagihugu, gufata ku ngufu n’ubwambuzi.
Anamushinja kuniga izindi nkiko no kuzikoresha ku mabwiriza ye, no kugira ibikoresho bamwe mu bakozi b’inkiko za gisirikare.
Ati “ Agatsiko kawe, inshuti zawe n’abo mu muryango wawe muta muri yombi abantu mukabakatira uko mushaka mudakurikije amategeko.”
Kuri uyu wa Gatanu kandi Gabriel Duop Lam wari minisitiri w’umurimo muri iki gihugu na we yeguye atangaza ko ashyigikiye inyeshyamba za Riek Machar zirwanya ubutegetsi bwa Salva Kiir.
UM– USEKE.RW