Digiqole ad

Kagame yashimiye imiryango yakiriye Abanyarwanda bize muri Oklahoma University

 Kagame yashimiye imiryango yakiriye Abanyarwanda bize muri Oklahoma University

Mu ijoro ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Kaminuza yo muri America, Oklahoma Christian University imaze ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yashimiye imiryango y’Abanyamerica bemeye kwakira abana b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri iyi kaminuza bwa mbere.

Perezida Paul Kagame asuhuza Jonh deSteiguer Chancellor wa Oklahoma Christian University

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 y’umubano hagati ya Oklahoma Christian University (OCU) n’u Rwanda wabereye muri Kigali Convention Center kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa ine n’igice z’ijoro.

Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bari muri ibi birori na Perezida wa OCU, John deSteiguer n’umugore we, Mike O’Neal, Chancellor wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) wanatangije gahunda ya Scholarship zitangwa na Perezida Paul Kagame muri Oklahoma Christian University, n’Ishami ry’iyi Kaminuza rya MBA mu 2012.

Perezida Kagame yashimiye buri wese watumye Oklahoma University igirana umubano wihariye n’u Rwanda ahereye ku buyobozi bukuru bw’iyi Kaminuza yanamuhaye Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) mu bijyanye n’amategeko bitewe n’imiyoborere myiza n’intambwe y’iterambere yagejeje ku Banyarwanda hari mu 2006.

Iyi Kaminuza yanahaye Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga mu 2010 bamushimira uruhare agira mu rugamba rwo kurwanya Virus itera SIDA.

Kagame yavuze ko ashimira imiryango y’Abamnyamerica bemeye kwakira abana b’Abanyarwanda bize muri Oklahoma Christian University mu cyiciro cya mbere kuko ngo abenshi ntibabaga muri Kaminuza, no ubu bakaba bararangije baraje gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ashimira ubutwari n’umurava ku Banyarwanda bize muri OCU, Kagame yagize ati “Birashimishije kubona mwarize mukarangiza none mukaba mwaragarutse gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”

Yongeyeho ati “Igihe mwigaga mugatsinda neza, mwaduhesheje ishema kandi byatumye amahirwe mwagize azagera no ku bandi benshi.”

Kaminuza ya Gikiristu yo muri Oklahoma, imaze kwigwamo n’Abanyarwanda 341, abagera ku 157 bagiye kwiga ku cyicaro cy’iyi Kaminuza muri America, 184 bize cyangwa biga muri Program ya MBA i Kigali, muri abo bose abagera ku 131 bahawe bourse muri gahunda ya Presidential Scholarship.

Mike O’Neal wabaye Perezida wa gatandatu wa Oklahoma Christian University, akaba ari na Chancellor wa Kaminuza y’u Rwanda yashimye umubano mwiza, asaba Perezida Kagame kugumana ibintu bine yamubonyeho.

Ibyo ngo ni Kwizera (Faith), Ubuhanga (Wisdom), Ubunyangamugayo (Integrity) no kugira intego (Determination), agakomeza kubikoresha ateza imbere abaturage kuko ngo ni umuyobozi ukunda abantu be nk’uko Perezida wa mbere wa America George Washington yari ameze.

Abanyeri b’Abanyarwanda bize muri Oklahoma Christian University bavuze ko batazaba ibigwari kandi bishimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ayo mahirwe, akaba ngo yaranabahaye impanuro yo kuzavamo abayobozi bazana impinduka mu mibereho.

Kabanda Aline wize muri Program ya MBA mu zina rya bagenzi be yavuze ko batanze umusanzu wa $ 50 000 kugira ngo ashyirwe mu muryango ROC Foundation azafashe n’abandi kwiga Kaminuza, anasaba abandi kwitanga.

Perezida Paul Kagame na we yijeje abari aho ko inkunga ye bazayibona muri iki gikorwa.

Abanyeshuri bize muri Oklahoma Christian University banageneye Perezida Paul Kagame ishimwe ry’Igikombe bamushimira ko ateza imbere uburezi.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame, Mike O’Neal na Jonh deSteiguer n’abagore babo mu kwizihiza isabkuru y’umubano mwiza hagati ya OCU n’u Rwanda
Ifoto ya Perezida Kagame na Jeannette Kagame, Umuyobozi wa OCU na Mike O’Neal Chancellor wa UR n’abize cyangwa bakiga muri OCU

Amafoto @ Village Urugwiro

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • umubano n’amahanga ndetse nibigo bikomeye nkibi ni ukomeze rwose wogere, ibi ni ibya agaciro nicyo kiza cyo kugira umuyobozi mwiza kandi ureba kure Paul Kagame ni umugisha ukomeye cyane kuba banyarwanda

  • turishimira imyaka icumi tumaze umubano wacu n’iyi kaminuza y’igihangane ku isi , ibi byose ariko twibuke ko tubikesha ubuyobozi bwiza buzi mubyukuri icyo umunyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange bishaka , turagushimira by’umwihariko President Kagame

  • ibya agaciro kugira umubano ni ibigo bikomeye nk’iyi kaminuza ,abanyarwanda babibyaze umusaruro

  • Ni ishema ku Rwanda n’abanyarwanda kuba dufitanye umubano mwiza na kaminuza ikomeye nk’iyi ya oklahoma, bifasha abanyarwanda kwiyungura ubumenyi butandukanye budufasga kwiteza imbere no kunoza ibyo dukora mu rugamba rwo kwiyubaka.

  • bravo Mesiya wabanyarwanda,ahubwo inzira izo bourse zinyuramo cg zinyuzwamo nizimenyekane dore akazi gasigaye gahabwa abavuye iyo,naho abize ino ngo ni ukwihangira imirimo kuko ireme ryuburezi ryabo rikemangwa.iryo zuba niricane ako gasusuruko kagere hose dore igicucucucu kirabudikiriye,turayoboza ku idembe ye bambe we,mutuyobore inzira igana aheza mwe mwahiriwe kdi mwagize imana na Mesiya…

    • ariko c wowe ibyo byose utuye aho urumva ari ibiki?nta soni?

  • Banyarwanda duhora turabanebwe mu mateka.Esubu kari ikinyu nakimwe wasanga cyarahawe agaciro mu Rwanda? Tureke 1959-1994..Hakozwe iki nibabandi barabanengaga ko ntacyakozwe?Dushaka gute kugira amateka dufunga perezida, dutabururaundi mwijoro washyinguwe na leta muri 1986?

Comments are closed.

en_USEnglish