Digiqole ad

Rwanda-Uganda: Abanyamakuru bajya birengagiza gukora inkuru z’abafite ubumuga

 Rwanda-Uganda: Abanyamakuru bajya birengagiza gukora inkuru z’abafite ubumuga

Abafite ubumuga banyuranye mu gihugu bahawe insimburangingo zibafasha

Mu nama y’abahagarariye inzego z’abafite ubumuga mu Rwanda no muri Uganda iri kubera i Kigali, kuri uyu wa kabiri abayirimo barebeye hamwe imikoranire y’abafite ubumuga n’itangazamakuru bemeza ko ibinyamakuru muri rusange byirengagiza gukora inkuru zabo, ngo hari n’abazikora ntibazitangaze cyangwa bagasaba amafaranga.

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi bahawe insimburangingo muri 2016 ku bufatanye n’Umuryango World Vision

Margaret Ssentamu uyobora Radio yitwa Mama FM yo muri Uganda yavuze ko muri kiriya gihugu hari bamwe mu bayobora ibinyamakuru birengagiza nkana gukora inkuru z’abafite ubumuga kubera ko ngo ari bake. Uyu mugore yavuze ko abafite ubumuga ari bo bagomba guhaguruka bagaharanira ko ibi bihinduka ariko bakabikora mu kinyabupfura no mu bwenge bwinshi.

Umwe mu Banyarwanda wari muri iriya nama yanenze ko hari ‘abanyamakuru ba baringa’ bitabira inama z’abafite ubumuga bashaka kuza ‘guhabwa inyoroshyo y’urugendo’ ariko bagera mu biro ntibakore inkuru zabazinduye.

Elizabeth Kayanga wari uhagarariye imwe mu miryango y’abafite ubumuga muri Uganda yavuze ko abafite ubumuga bw’aho atuye bajya batumira itangazamakuru ngo baribwire ibibazo ariko ntirize, ryaba rije  nabwo ntiritangaze amakuru.

Abafite ubumuga basabye inzego zishinzwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage muri rusange n’abafite ubumuga by’umwihariko kumenya ko biri mu nshingano zabo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya politiki zigamije iterambere rusange.

Ku rundi ruhande ariko bemeranya ko buri gihugu kigira umwihariko wacyo bityo n’ibibazo by’abafite ubumuga bikaba byihariye. Jean Damascene Nsengiyumva ukora mu ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga NUDOR yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda ikibazo gihari ari uko abafite ubumuga baba mu cyaro batagerwaho n’ibikorwa remezo nk’ibyo abo mu mijyi babona.

Muri Uganda ho ngo bagerageza kuzamura ubuzima bw’abafite ubumuga binyuze mu kubashyira mu makoperative ariko ikibazo kikaba y’uko ari igihugu kinini kuruta u Rwanda. Bo ngo bakorana cyane n’imiryango mpuzamahanga yita ku mibereho myiza nka USAID n’iyindi. Yavuze ko u Rwanda na rwo rugerageza kuzamura imibereho y’abafite ubumuga.

 

Abafite ubumuga ni bo ba mbere bagomba kuvuga ibibazo byabo

Kuba rimwe na rimwe Leta ishobora kwirengagiza ijwi ry’abafite ubumuga ngo ntibikwiye kubaca intege ngo bareke kwivugira. Icy’ingenzi ngo ni ukumenya uko babivuga batiteje akaga kandi mu buryo bwa gihanga.

Umwe mu batanze amahugurwa ufite ubumuga bwo kutabona, Wamundila Waliuya wari uhagarariye Ikigo cya Zambia kita ku burenganzira bwa muntu yabwiye bagenzi be ko mu kuvuganira abafite ubumuga buri rwego rugomba kugira icyo rukora kandi mu buryo bunoze.

Mu guharanira ko inyungu z’abafite ubumuga zigerwaho, ibyiza ngo ni ukwirinda kwerekana ko ibintu byageze kure ahubwo bigakorwa hifashishijwe ibihamya bifatika, urugero nka za filime mbarankuru (documentary movies). Umuyobozi ngo ntashobora guhakana ko hari abana bafite ubumuga batiga kandi areba filime ibyerekana neza.

Iyi nama izasozwa kuri uyu wa gatatu, irimo abahagarariye abafite ubumuga mu Rwanda na Uganda n’abakorana na bo mu bihugu nka Mozambique, Zambia n’ahandi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish