Umuryango wa Obama uvuye muri White House ugiye mu nzu ya miliyoni 4.3$
Nyuma y’uko bavuye mu kiruhuko mu kirwa cy’umukire w’inshuti ya Obama witwa Richard Branson, ubu uyu muryango wahoze uba mu nzu y’Umukuru w’igihugu cya USA, ugiye gutura mu nzu ya Miliyoni 4.3$. Abana ba Obama babaye abangavu baba muri White House bashobora kuzahakumbura cyane.
Indege ikibageza ku kibuga, abaturanyi babo baje kubakirana ubwuzu kuko ngo babakundaga cyane.
Mu baturanyi babo kandi harimo umukobwa wa Trump witwa Ivanka Trump n’umugabo we w’Umuyahudi witwa Jared Kushner bo bakaba baba mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 5.5$ iherereye hafi cyane yo kwa Obama.
Baje muri kajugujugu itukura ibageza ku kibuga cy’indege cya Tortola nyuma binjira mu modoka zikomeye z’umukara zibajyana mu rugo.
Daily Mail yanditse ko ku mihanda hari ibyapa bibaha ikaze byashyizweho n’abaturanyi babo.
Abakobwa ba Obama aribo Sasha na Malia bagiye kujya babaho mu buryo busanzwe basabana na bagenzi babo baturanye, basurane nk’uko bigenda mu rungano.
Hagati aho ariko ubu Sasha ari kwitegura kurangiza amashuri yisumbuye naho Malia we ari New York aho ari kwihugura mu kigo kitwa Harvey Weinstein.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Akaryoshye ntigahora mu itama bye bye White House
ibyisi namabanga disi kandi birashira
nicyo nkundira ibihugu bikomeye ntakwikanyiza cyangwa kugundira ubutegetsi nka africa
Nuko kubugundira bitamushobokera, si uko yanze kubugumaho
ni uko nabo babugeraho batavunitse. Uwabumpa
“Babugeraho batavunitse”????
You are kidding, right?
Gusa ni ishema gusoza mandat abaturage bakigukunda ku buryo n’ubu bamwibonamo kurusha uwamusimbuye . Imana izamuhe umugisha.
Comments are closed.