Digiqole ad

Min. Busingye yasabye Abahesha b’Inkiko kutaba ubuhungiro bw’abananiranye ahandi

 Min. Busingye yasabye Abahesha b’Inkiko kutaba ubuhungiro bw’abananiranye ahandi

Min. Busingye yasabye abahesha b’inkiko kudatinya itangazamakuru mu gihe bakora ibyo bemererwa n’amategeko.

*Yabasabye kugira uruhare mu kugaruza Miliyaridi ebyiri Leta iberewemo,
*Baramwizeza kuba indorerwamo y’ubutabera buboneye…

Mu biganiro byahuje Abahesha b’Inkiko b’ubumwuga na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, kuri uyu wa 02 Ukuboza, Minisitiri yasabye urugaga rw’aba banyamategeko barangiza ibyemezo by’inkiko kutaba ubuhungiro rw’abananiranye mu zindi nzego.

Min Busingye avuga ko Urugaga rw'abahesha b'inkiko atari ubuhungiro bw'abananiranye ahandi
Min Busingye avuga ko Urugaga rw’abahesha b’inkiko atari ubuhungiro bw’abananiranye ahandi

Minisitiri Johnston Busingye washimye uru rugaga rukomeje gukosora amwe mu makosa yagiye avugwa mu bahesha b’Inkiko, avuga ko umwuga wo kurangiza imanza ushingira ku myitarire y’aba banyamategeko.

Avuga ko mu mwaka ushize no mu gice kimwe cy’uyu mwaka, muri uru rugaga hari bamwe mu bahesha b’inkiko bagiye barwambika icyasha, gusa akabashimira ko hashize igihe bitumvikana.

Minisitiri Busingye avuga ko MINIJUST itazihanganira imyitwarire yakwangiza isura y’ubutabera. Ati “ Ntidukwiye kwemera ko Urugaga rwacu ruba ubuhungiro cyangwa ubwihisho bw’abantu bananiranye ahandi. Uwananiranye ahandi, ishyamba rye ntirikabe urugaga rw’abahesha b’inkiko.”

Busingye wagarutse ku myitwarire idahwitse yagiye iranga bamwe mu bahesha b’Inkiko, avuga ko hari abagiye bangiza umwuga wabo bakagirana amasezerano anyuranye n’indahiro barahiye mbere yo kwinjira muri uyu mwuga.

Avuga ko iteka risanzwe ribagenga ririho rivugururwa kugira ngo aya makosa yimwe icyuho, akavuga ko iri teka rizasohoka vuba bityo ko ntawe ukwiye kugwa mu mutego.

Ati “ Ndabasaba ko hatagira ugira ibyago muri aka gahe gato, hari igihe gito cyane cyo gutegereza mwihangane, abagira amasezerano ku ruhande hari ayo tugenda tumenya n’ayo dufite ku biro, hari ayo mudatanga ariko tukamenya ko warangije urubanza bikoresheje amasezerano yo ku ruhande.”

Minisitiri Busingye avuga ko hari n’abagiye bishyuza impande zombi (uwatsinze n’uwatsinzwe), akavuga ko ibikorwa nk’ibi bitajyanye na gahunda yo guha ijambo abaturage no kubaha sevisi zinoze.

Ati “ Ibyo ni ibintu byashaje, hari imico mibi iba igezweho ariko hari n’iba ishaje, kwishyuza impande zombi ni umuco mubi ariko ushaje, wagira umuco mubi ariko ukaba ari wuo muri uku kwezi.”

 

Yabasabye kugira uruhare mu kugaruza Miliyaridi ebyiri Leta iberewemo

Busingye avuga ko kuva hatangijwe gahunda yo kugaruza umutungo wa Leta, hamaze kugaruzwa asaga Miliyoni 400 Frw, n’amadolari asaga 6 000, gusa ngo mu manza zaciwe, ibirarane Leta ifitiwe bigera muri miliyari 2 na miliyoni 100 Frw, n’amadolari 29 000.

Iyi ntumwa nkuru ya Leta avuga ko aya mafaranga agomba kugaruzwa, agasaba aba bahesha b’Inkiko b’umwuga kubigiramo uruhare kuko kugeza ubu MINIJUST imaze kugirana amasezerano yo kurangiza imanza ku ngufu za Leta n’abahesha b’inkiko b’umwuga bageze ku 100.

Umuhesha w’Inkiko w’Umwunga witwa Me Kamana Karinijabo Jean Pierre avuga ko igituma hakomeje kuba hari umubare munini w’amafaranga Leta yananiwe kugaruza ari imbaraga nke zishyirwa mu kwishyuza abanyereje imitungo.

Ati “ Bamwe baracyari mu kazi, abandi bari hanze ariko ugasanga mu banyereje amafaranga bigaragara atwaye imodoka nziza ni iye ariko ntimwanditseho cyangwa atuye mu nzu nziza nayo ni iye ariko ntimwanditseho.”

Uyu munyamategeko usa nk’utanga inama, avuga ko abantu nk’aba bakiri mu kazi bajya bakatwa ku mushahara kugira ngo haboneke ajya kwishyura ayo abereyemo Leta.

Akavuga ko abatakiri mu kazi, bajya bakorwaho iperereza ryimbitse ku bantu baba banditseho ya mitungo abambuye Leta bakunze kugaragaramo.

Ati “ Nk’urugero nshobora gutunga inzu itanyanditseho, yanditse ku wundi, uwo muntu dukurikiranye dushobora gusanga hari amatelefoni tuvugana, hari amasheke duhana. Ibyo ni ibintu byagombye gukurikiranwa n’ubwitonzi.”

Umuyobozi w’Uru rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Nsabimana Vedaste yijeje Minisitiri w’Ubutabera ko uru rugaga rutazongera kurangwamo ikizinga ndetse ko bazakomeza guharanira kuba indorerwamo y’ubutabera bunoze mu Rwanda.

Umuyobozi w'Urugaga rw'abahesha b'Inkiko, Vedaste avuga ko uru rugaga ruzakomeza kuba indorerwamo y'ubutabera bunoze
Umuyobozi w’Urugaga rw’abahesha b’Inkiko, Vedaste avuga ko uru rugaga ruzakomeza kuba indorerwamo y’ubutabera bunoze
Me Kamana avuga ko abanyereza imitungo ya Leta badakurikiranwa uko bikwiye
Me Kamana avuga ko abanyereza imitungo ya Leta badakurikiranwa uko bikwiye
Abahesha b'Inkiko bakurikiranye impanuro za Minisitiri
Abahesha b’Inkiko bakurikiranye impanuro za Minisitiri
Police nk'urwego rufasha abahesha b'Inkiko b'umwuga kurangiza imanza yari yitabiriye ibi biganiro
Police nk’urwego rufasha abahesha b’Inkiko b’umwuga kurangiza imanza yari yitabiriye ibi biganiro
Bakurikiye Impanuro n'inama
Bakurikiye Impanuro n’inama
Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bari bitabiriye ku bwinshi, banasabye kuzajyanwa mu itorero, barabyemererwa
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bari bitabiriye ku bwinshi, banasabye kuzajyanwa mu itorero, barabyemererwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uwitwa Theotime ugenda akanga abantu akangata se bamusezereye mu mwuga ko abasebya

Comments are closed.

en_USEnglish