Digiqole ad

U Burusiya bwikuye mu masezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

 U Burusiya bwikuye mu masezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Perezida Vladimir Putin w’U Burusiya

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongeye gukomwa mu nkokora, mu gihe hafunguwe inama ya 15 ihuza ibihugu bigize amasezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku nyandiko igaragaza ubushake igihugu cye gifite bwo kuva mu bihugu binyamuryango by’aya masezerano.

Perezida Vladimir Putin w'U Burusiya
Perezida Vladimir Putin w’U Burusiya

U Burusiya bwari bwemeye gusinya amasezerano ashyiraho ICC mu 2000, nubwo mu 1998 bwari bwanze ishingiro ry’urwo Rukiko.

Icyemezo cy’U Burusiya gikurikiye inzira ibihugu bitatu byo muri Africa byatangiye yo kwikura muri urwo rukiko, ibyo bihugu ni U Burundi, Africa y’Epfo na Gambia.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’U Burusiya, rivuga ko “Perezida (Vladimir Poutine) yasinye itegeko rijyanye n’umugambi w’U Burusiya wo kutaba igihugu kiri mu masezerano ya Roma ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Uyu mwanzuro uzashyikirizwa urukiko vuba.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko “Urukiko rutigeze ruba ku rwego rw’ibyo rwari rutegerejweho kandi ntirwigeze ruba urwego rwigenga, ruhamije itegeko mu butabera mpuzamahanga.”

U Burusiya buvuga ko ICC mu myaka 14 imaze ikora yabashije guca imanza enye gusa, izitangaho miliyari y’amadolari.

Icyemezo cy’U Burusiya gikurikiye raporo y’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda yasohotse ku wa mbere tariki 14 Ugushyingo ivuga ku buryo ibintu bimeze hagati ya Ukraine n’agace ka Crimée/Crimea (U Burusiya bwigaruriye muri 2014).

Muri iyi ntambara, U Burusiya buyifitemo uruhare ndetse bukekwaho kuba bwarakoze ibyaha by’intambara.

U Burusiya bushinja ICC kubogamira ku gihugu cya Georgia, urukiko rugashinja ingabo z’U Burusiya n’inyeshyamba bwari bushyigikiye mu ntambara yabaye muri 2008, ingabo za Georgia ntizivugwe.

ICC yari yatangaje muri Mutarama ko izatangira iperereza kuri iyo ntambara, hakaba hari kuba ariho hantu hambere uru rukiko rugiye gukora iperereza hatari muri Africa.

U Burusiya bwasinye amasezerano ashyiraho ICC kimwe n’ibindi bihugu 31. Aya masezerano agaragaza ibyaha mpuzamahanga Urukiko rwa ICC rufite ububasha bwo gukurikirana.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ntirushobora gukurikirana ibyaha byabereye mu gihugu kitasinye amasezerano arushyiraho hatabayeho icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye (UN).

JeuneAfrique

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • EEEHH ,Ese burya uburundi niyo mpamvu bwatangije bwari bubiziranyeho nuburusiya dore ko ari somambike wabwo yewe nakataraza kazaza.

  • Yewe baba baiziranyeho cg batabiziranyeho, byose kimwe! Nta rukiko rubi nabonye ku isi nka ICC!!! Nibaza ibihugu birurimo icyo byungukiyemo!

  • oya nibaruvemo ntacyo rumaze nshimiye nyakubahwa PIERRE NKURUNZIZA wafashe iya mbere akabatinyura none bose bakaba bagiye gushiramo

Comments are closed.

en_USEnglish