Digiqole ad

Kuvura ku buntu abo mu cyiciro cya 1&2 nta gihombo bizateza Leta – Dr Gushumba

 Kuvura ku buntu abo mu cyiciro cya 1&2 nta gihombo bizateza Leta – Dr Gushumba

Dr Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima avuga ko kuvura abaturage bakennye ku buntu bizagabanya amafaranga yatangwaga mu bitaro

*Kwivuza kare byagufasha kutaremba ukaba wakwanduza abandi Malaria,

*Abarwara Malaria bari 800 000 muri 2012, imibare imaze kugera kuri 3 900 000 muri 2015/16,

*Abaturage barasabwa kuryama mu nzitiramibu, kurwanya ibizenga by’amazi mabi, gutema ibihuru, gufunga amadirishya kare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uko Malaria ihagaze mu gihugu n’ingamba zo kuyirwanya, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze ko gahunda nshya Guverinoma yashyizeho yo kuvura abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe itazateza igihombo ibigo nderabuzima, na Leta ahubwo ngo izagabanya abajya kwa muganga barembye.

Dr Diane Gashumba Minisitiri w'Ubuzima avuga ko kuvura abaturage bakennye ku buntu bizagabanya amafaranga yatangwaga mu bitaro
Dr Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima avuga ko kuvura abaturage bakennye ku buntu bizagabanya amafaranga yatangwaga mu bitaro

Muri rusange nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza, Malaria mu myaka ine yikubye inshuro eshanu (500%).

Imibare yatangajwe na Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami ryo kurwanya Malaria, ni uko mu 2012, abarwaye Malaria bari 800 000, imibare igenda izamuka kugera mu mwaka 2015/16 aho abarwaye Malaria bageze kuri 3 900 000.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ingamba zikomatanye zirimo, gutanga inzitiramibu, gutera umuti wica imibu mu ngo, gupima no kuvura Malaria ku buntu mu mavuriro no mu midugudu ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima, zizafasha guhangana n’iyi ndwara cyane muri aya mezi y’imvura azwiho kwiyongera kw’imibu.

U Rwanda rwakiriye inzitiramibu miliyoni esheshatu (6 000 000) rwari rwaratumije, muri zo miliyoni 1,2 zimaze gutangwa mu turere twagaragaje ko Malaria yiyongereye cyane. Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2016, inzitiramibu zose zizaba zatanzwe mu baturage.

Dr Diane Gashumba avuga ko icyemezo giherutse gufatwa na Guverinoma cyo kujya hatangwa imiti ku buntu ku baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe, ari kimwe mu bizafasha kugeza serivisi ku baturage bakennye bikagabanya Malaria.

Ati “Kuba icyemezo cyarafashwe hagati mu mwaka ntabwo bivuze ko abantu babihubukiye, hashize igihe abantu bakora inyigo hagati ya Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari, Ibitaro n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo turebe ngo icyemezo nigifatwa kizaramira iki. Kizaramira ubuzima bw’abanyarwanda, kizatugabanyiriza abanduraga, abajyaga ku bitaro byisumbuye, kizagabanya amafaranga yatangwaga kuri ambulance igihe bagiye kwa muganga barembye, kizatugabanyiriza imiti inarenze ihenze yatangwaga ku bantu barembye, kigabanye n’umubare w’abantu bavurwaga.”

Icyo cyizere ngo kiri ku kuba niba umuntu avuwe vuba, ntarembe bimubuza kwanduza abandi bityo ngo nta cyuho kizabamo n’iyo cyaboneka Minisiteri y’Imari yiteguye neza kugira ngo icyo cyuho gikemuke icyemezo kiramire Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko nta ngengo y’imari y’inyongera yagenwe kubera icyo cyemezo, cyasohottse mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 11 Ugushyingo 2016, kubera ko ngo kuvura umuturage umwe kare bizakumira ko yakwanduza abandi cyangwa akaremba bigatuma hatangwa amafaranga menshi.

Avuga ko igihe umuturage wo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri azaba adakiriye ku mujyana w’Ubuzima cyangwa ku kigo nderabuzima, hazakoreshwa ikigo cy’ubwishingizi, ni ukuvuga ubwisungane mu kwivuza, ari yo mpamvu abaturage bashishikarizwa kugira ubwisungane mu kwivuza.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturage kwivuza kare, gukuraho ibihuru imibu yakwihishamo, kurara mu nzitiramubu, gufunga amadirishya kare nimugoroba.

Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami ryo kurwanya Malaria ati “Turasaba ko abantu bakwivuza hakiri kare bataragera kuri Malaria y’igikatu, Malaria isanzwe ivurirwa ku mudugudu no ku kigo nderabuzima, twifuza ko abantu bivuza kare badakeneye kujya kwa muganga (mu bitaro), bigakemura cya kibazo cyo gukenera ambulance n’imiti ihenze, bigatuma n’ibigo by’ubwishingizi bitanga amafaranga menshi ku buvuzi. Kuki umuntu yakenera kujya kwivuriza ku bitaro, assize umudugudu aho avurirwa Ubuntu, assize ikigo nderabuzima, akazajya guteza ikibazo ku bitaro?”

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko n’ubwo Malaria yazamutse imfu z’abo ihitana zitazamutse cyane. Agereranyije ukwezi kwa Nzeri mu myaka itatu ishize, muri 2014 Malaria muri uko kwezi yahitanye abantu 30, muri Nzeri 2015 ihitana 27, muri Nzeri 2016 yahitanye abantu 22.

Umunyarwanda akwiye kumenya ko inzitiramubu imwe ku isoko mpuzamahanga nk’uko Dr Aimable Mbituyumuremyi abivuga, igurwa adolari hagati yaatatu n’ane ($ 3-4) mu gihe u Rwanda rwaba rukeneye inzitiramibu miliyoni 6,3 zahaza abaturage bose nk’uko rwakoze iyo commande muri 2019, hazagenda miliyoni 24 z’amadolari (mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyari 19).

Malaria uyirwaye ahinda umuriro mwinshi, akaruka, agatengurwa (guhinda umushyitsi) icyo gihe aba agomba kujya kwa muganga. Mu Rwanda Malaria yo ku rwego rwa mbere ivurishwa imiti ya COARTEM itangwa nk’ibinini ikanyobwa mu minsi itata, kandi n’abajyana b’ubuzima barayitanga, iyo ibaye Malaria y’igikatu, ivurirwa kwa muganga hakaba hakoreshwa imiti nka Artozonade cyangwa Quinine.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • muzamutubarize icyo yakoze kubya zangaga babajije HE icyo yabikozeho cg ku mishahara yagebewe abakozi kuba 2013 nanubu itarabageraho

  • muzamutubarize icyo yakoze kubya zangaga babajije HE icyo yabikozeho cg ku mishahara yagebewe abakozi kuba 2013 nanubu itarabageraho

  • Hummm gute se?? urumva bishoboka koko?? nonese iyo imiti batanga bayibona kubuntu ???

Comments are closed.

en_USEnglish