Gutsindira hanze ya Kigali biragora. Iyo bishobotse biduha ikizere cy’igikombe- Masudi D.
Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon sports iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda umukino iheruka gukinira i Rubavu na Marine FC. Masudi Djuma utoza iyi kipe avuga ko uku gukomeza kwitwara neza mu mikino irimo n’iyo hanze ya Kigali bimwongerera ikizere cyo gutwara igikombe.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (AZAM Rwanda Premier League premier League) yarakomeje. Sunrise FC yari iyoboye urutonde rw’agateganyo yanganyije na Pepiniere FC bituma itakaza uyu mwanya.
Rayon sports yitwaye neza mu mukino yakiniye I Rubavu kuri Stade Umuganda kuwa Gatandatu igatsinda Marine 3-0, byatumye ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Nyuma y’uyu mukino, Umutoza wa Rayon sports, Irambona Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko gutsinda imikino yo hanze ya Kigali bitanga ikizere ku bakinnyi n’abafana.
Ati “ Ni byiza kuba tuyoboye urutonde. Bizamura ikizere kuri twe abatoza, bakinnyi n’abafana bagakomeza gushyigikira ikipe yabo, kuko iba ibashimisha.”
Uyu mutoza avuga ko ikipe ye ikomeje kwitara neza mu mikino yose. Ati « Kuba dufite amanota 10, arimo ane twakuye ku mikino tutakiriye nabyo ni byiza cyane kuri twe. »
Avuga ko uko abakinnyi be bagenda bakinira ku bibuga bitandukanye bibongerera ubunararibonye ndetse bikongera ikizere ko mu mikino yo kwishyura bazarushaho kwitwara neza.
Ati « Iyo tubonye amanota ku mikino idusaba gukora ingendo ndende, rimwe na rimwe tugakinira ku bibuga bibi, tuba twiteganyiriza, imikino yo kwishyura iba izaza duhagaze neza. Bitanga ikizere cyane, kandi bitwereka ko dushobora kugera ku ntego yacu, gutwara igikombe cya shampiyona. »
Gusa avuga ko atahita yemeza ko igikombe kiri mu maboko yabo kuko hakiri kare, agasaba abakinnyi n’abafana b’iyi kipe gukomeza kuyishyigikira.
Muri uyu mukino watumye Rayon Sport ifata umwanya wa mbere, Kwizera Pierro yatsinzemo ibitego bibiri, bituma yuzuza bine muri shampiyona, ubu ni we ufite ibitego byinshi. Na Moussa Camara watsinze igitego cya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka.
Uko imikino yose ya shampiyona yagenze muri iyi Weekend…
Kuwa Gatanu, taliki 4 Ugushyingo
- Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)
Kuwa Gatandatu, taliki 5 Ugushyingo
- Mukura VS 2-1 SC Kiyovu
- Kirehe Fc 2-1 Etincelles Fc
- Musanze Fc 0-0 APR Fc
- Espoir Fc 1-1 Amagaju Fc
- Marines Fc 0-3 Rayon Sports
Ku cyumweru, taliki 6 Ugushyingo
- Pepiniere Fc 1-1 Sunrise Fc
Photos © R. Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Ubu twagiye! kuduhagarika bizagomba ubuhanga!
kabisa rayon sport turi ku isonga
Comments are closed.