Digiqole ad

Abaganga bo mu Rwanda ntabwo bita ku bahungabanyijwe n’ibiza – MIDIMAR

 Abaganga bo mu Rwanda ntabwo bita ku bahungabanyijwe n’ibiza – MIDIMAR

Dr. Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza (MIDIMAR) yagaragaje impungenge ifite ko kugeza ubu abaganga b’ibitaro byo mu Rwanda batitabira kujya gufasha abantu bagize ikibazo cy’ihungabana ryatewe n’ibiza.

Dr. Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w'Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC
Dr. Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC

Philipe Habinshuti, umukozi muri MIDIMAR ushinzwe gufasha abahuye n’ibiza no gusana ibyangiritse yavuze ko  iyo habaye ibiza bafasha abantu bitewe n’ibyo bakeneye. Gusa, ngo haracyari imbogamizi mu gufasha ababa bagize ihungabana biturutse ku ngaruka z’ibiza.

Avuga ko kugeza ubu abaganga b’ibitaro bitandukanye mu gihugu batita ku bantu bagize ihungabana ryatewe n’ibiza, ahubwo bita ku bantu bakomeretse gusa.

Yagize ati “Iyo umuntu ahuye n’ikibazo cy’ibiza ntabwo aba akeneye gusa ibintu bifatika, ahubwo aba anakeneye n’umuntu wamwegera akanamufasha kwakira ibibazo byamubayeho, ndetse no kubisohokamo agakomeza ubuzima bwe busanzwe.”

Habinshuti  yakomeje avuga ko kwita ku bantu bahuye n’ikibazo cy’ihungabana ritewe n’ibiza ubu bari kubikorana n’abajyanama b’ubuzima mu turere dutandukanye kuko abantu nibabona ubwo bufasha bagomba no kureba niba ibiza bitabateye  ihungabana kuruta  ibigaragara mu maso.

Dr. Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC yavuze ko abafatanyabikorwa batandukanye nibatanga imiti, bagatanga ibyo kurya ariko batitaye ku bibazo by’ihungabana, abibasiwe n’ibiza, bazahura n’ikibazo gikomeye.

Ati “Ubutabazi bw’ibanze bw’ibibazo byo mu mutwe, bugomba kwinjira muri gahunda yabo, bigakomeza kugira ngo tuvuge ko umuntu yafashijwe byuzuye.”

Dr. Yvonne Kayiteshonga akomeje avuga ko abaganga bagomba kubona amahugurwa na byo bikajya mu nshingano zabo (kwita ku bantu bahuye n’ihungaba ritewe n’ibiza).

Ubu bamaze kugera mu turere 10, aho muri buri murenge bari guhugura abantu babiri.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibyiza ko aho gutanga andi mafaranga hahugurwa abaganga bo kwita kubahungabanyijwe n’ibiza hakwegeranywa abarangije muri Clinical Psychology badafite akazi kuko baba barabyigiye bagafasha abo bantu kandi bikanafasha kurwanya ubushomeri Ku Bantu bize Mu Rwanda hagamijwe gukoresha imbaraga zose Mu kubaka igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish