Digiqole ad

Tugiye kuzamura umuvuguko w’ibyo u Rwanda rwohereza hanze – Min Kanimba

 Tugiye kuzamura umuvuguko w’ibyo u Rwanda rwohereza hanze –  Min Kanimba

Minisitiri Francois Kanimba ahererekanya ububasha na Amb Valentine Rugwabiza wayoboraga MINEAC

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, ahererekanya ububasha na Amb Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, yavuze ko mu mirimo mishya yongerewe, azibanda cyane mu kuzamura ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Minisitiri Francois Kanimba ahererekanya ububasha na Amb Valentine Rugwabiza wayoboraga MINEAC
Minisitiri Francois Kanimba ahererekanya ububasha na Amb Valentine Rugwabiza wayoboraga MINEAC

Mu ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Kanimba yashimye Perezida Kagame wamuhaye izi nshingano nshya, avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose ku buryo ibyo u Rwanda  rwohereza  mu mahanga byabasha guhangana ku isoko ry’ibihugu bigize EAC bikongererwa n’agaciro.

Guhuza MINEAC na MINICOM, ngo ni uko Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba ufite inshingano n’intego zo gushyiraho akarere kamwe mu rwego rw’ubucuruzi, mu rwego rwo guhahirana, no guhuza ishoramari.

Minsitiri Kanimba yagize ati “Njyewe icyo ngiye kwibandaho by’umwihariko ni ukongera umuvuduko w’ibituruka mu Rwanda, ubwinshi n’agaciro byarushaho kwiyongera kandi nkabambona bizoroha kuko bizaba bihurijwe muri Ministeri imwe kuko hari byinshi bikorerwa mu muryango wa EAC, nzajya mbasha kugiramo uruhare muri uwo muvuguko.”

Yongeyeho ko icyo basabwa cyane ari ukubishishikariza Abanyarwanda kuko ubu hari ikibazo cy’uko bari guhangana ku isoko n’ibindi bihugu kuko amarembo akinguye, nta muturage baheza  kuri buri wese wifuza gukora ubucuruzi, ibi ngo bizafasha iyi Minisiteri gushishikariza Abanyarwanda kwinjira mu muryango wa EAC.

Minister Kanimba yavuze ko guhuza akazi k’izi Minisiteri atari ikintu gitangaje, ahubwo ngo harimo kureba kure mu byerekeranye n’uburyo akazi gashobora kugenda neza ku buryo budahenze cyane.

Ambasaderi Rugwabiza na we yashimiye Perezida Kagame wamuhaye kuyobora MINEAC mu myaka ibiri ishize, avuga ko yatanze umusaruro mu nzego zinyuranye.

Ati “Guhuza izi  Minisiteri zombi bifite intego. Guhuza ubucuruzi, inganda n’ibikorwa bya EAC ni ngombwa kuko twese twakoreraga hamwe tuzi ihuriro riri hagati y’izi Minisiteri ebyiri. Ubu noneho zombi zishyizwe hamwe.’’

Naho Ku bijyanye n’abakozi bo muri Minisiteri yayoboraga, Amb. Rugwabiza yavuze ko guhuza izi Minisiteri bitagamije ko iba Minisiteri imwe ifite abakozi benshi, ahubwo hagamijwe kuzamura umusaruro igihugu kibona.

Ati “Bamwe muri bo barashyirwa mu zindi nzego nk’uko itegeko ribigena, kuko haba hagomba kujyaho imiterere y’ikigo gishya. Nta mpungenge zikwiye kubaho na Minisitiri w’Abakozi amaze iminsi abivuga. Icyo ntabwo ari ikibazo dufite, ni abakozi ba Leta, baracyafite akazi. Igishobora guhinduka ni imirimo bakoraga kandi byose tugamije kongera umusaruro.”

Ku wa 04 Ukwakira 2016 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izo Minisiteri, iya MINEAC na MINICOM zihuzwa,  inagenera imirimo mishya Amb. Valentine Rugwabiza wayoboraga MINEAC agirwa Amabasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York, ndetse akaza n’umwe mu bagize Guverinoma.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish