Gicumbi: Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bafatiye ingamba umwanda ukabije
Mu nama yo kwigira hamwe uko ikibazo cy’isuku nke igaragara mu karere ka Gicumbi cyavugutirwa umuti, kuri uyu wa 04 Ukwakira, ubuyobozi bw’akarere bwasabye abaturage kumenya ko isuku ari isoko y’Ubuzima, bubabwira ko butifuza guhatira umuturage gukaraba nk’uko bwakunze kubikora bubafata bukajya kubakarabiriza ku biro by’akarere.
Ikibazo cy’isuku nke cyakunze kuvugwa muri aka karere ka Gicumbi dore ko byageze n’aho ubuyobozi bufata abaturage bafite umwanda mwinshi bukajya kubakarabya mu ruhame.
Mu biganiro byo kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bwasabye abaturage kwiyambura iki gisebo bakuze kwambika akarere kabo bityo bakajya bakaraba batarindiriye kuza kubihatirwa.
Ahahurira abantu benshi nko mu isoko, Restaurant n’abandi ni hamwe mu hakunze kugaragara isuku nke muri aka karere bitewe no kuba nta bimoteri rusange bihari.
Mu bindi bibazo byagarutswe, birimo zimwe mu ngo zitagira ubwiherero no kuba nta bwiherero rusange buhagije buhari.
Aba baturage bavuga ko ikibazo cyo kutagira amazi ari yo ntandaro yo kudakaraba, gusa ikigo gishinzwe amazi (WASAC) cyasezeranyije akarere ko amazi atazaba ikibazo ku buryo yaba intandaro y’umwanda muri aka karere.
Nkuko byaganiriweho n’imiryango ikorera mu karere ka Gicumbi, World Vision, Water for People, n’ikigo Wasac, n’abandi, biyemeje gukorera hamwe bagafatanya, mu guca umwanda wahindutse amateka, ndetse ukaba waragabanyije amanota y’Imihigo y’Akarere.
Aron Nteziryayo uhagarariye World Vision mu karere ka Gicumbi, yemeza ko isuku bayigira mu nshingano zabo no gukoresha ubukangurambaga mu baturage hagamijwe gukumira indwara zishobora kwibasira baturage.
Yasabye Akarere kwerekana ahakeneye imbaraga, bakabagenera ubufasha burimo n’amafaranga azakenerwa kuko biyemeje gufatanya kuzayatanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal ashima ko bafite gahunda imwe haba ku buyobozi n’abafatanyabikorwa.
Avuga ko bongereye ubufatanye kandi amafaranga amwe yo gukora icyo gikorwa cyo kurwanya umwanda ngo arahari mu karere, hasigaye guhana amakuru no kongera imikoranire ku buryo ahari imirenge ifite isuku nke ariyo bakwibandaho mu ntangiriro bityo n’ahandi hakazagerwaho.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI