Gicumbi: Abatwara inka ku ngorofani bazajya bacibwa hagati ya 10 000-50 000 Frw
Abakora ubucuruzi bw’amatungo mu karere ka Gicumbi bamaze iminsi batungwa agatoki kutubahiriza amabwiriza yo gutwara amatungo aho bakoresha ingorofani bajyanye inka ku isoko. Ubuyobozi muri aka karere buvuga ko uzafatwa ahohotera amatungo muri ubu buryo atazihanganirwa, ko azajya ahita acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Byavuzweho kenshi ko itungo n’ubwo ryitwa uku, abantu badakwiye kurifata uko bishakiye kabone n’iyo ryaba rigiye kubagwa, ndetse inzego zibishinzwe zishyiraho amabwiriza yo gutwara amatungo agiye kubagwa.
Abacuruzi b’amatungo mu karere ka Gicumbi bo barashinjwa kwigomeka kuri aya mabwiriza kuko bakomeje gutwara inka ku nforofani zinaziritse.
Uwase Moise ukora ubucuruzi bw’inyama muri aka karere, avuga ko amatungo aba yazanywe muri ubu buryo bishobora guteza impanuka mu muhanda kuko iyo itungo riziritse gutya rikumva urusaku rw’ibinyabiziga bishobora gutera impanuka.
Anavuga ko inyama z’amatungo aba yazanywe kubagwa ahambiriye gutya zitakaza umwimerere ku buryo ziba zidafite icyanga.
Gashirabake Isidole ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ Amatungo (Veterinaire) mu karere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko hari itegeko rigena uko amatungo atwarwamo iyo agiye kubagwa.
Avuga ko muri aka karere, abacuruzi b’amatungo bakomeje kwinangira kubahiriza aya mabwiriza, akavuga ko hari aho bikunze kugaragara amatungo bayatwaye mu ngorofani bayahambiriye, abandi bakagenda bayahambiriye mu mazuru, andi bakayahambira ku magare.
Veterinaire Gashirabake avuga ko kuzirika itungo mu modoka bitemewe ko n’ubwo ryatwarwa mu kinyabiziga rigomba guhabwa ubwinyagamburiro ku buryo ifuso ikwiye kwifashishwa muri uyu murimo iba idakwiye kurenza inka 18.
Agaruka ku bantu bakomeje gutwara amatungo ku ngorofani muri aka karere, Gashirabake yagize ati “ntibyemewe na gato, no kuzirika itungo cyangwa kurihambira mu gihe uritwaye ntibyemewe, ariko turabizi ko hari abaca mu rihumye ubuyobozi ugasanga Ingurube cyangwa ihene ziziritse ku magare bakayatwara nabi bayababaza, mu gihe na yo ashobora guteza n’ Impanuka.”
Uyu muyobozi mu karere ka Gicumbi avuga ko ibi ari ibyaha bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda, akavuga ko uzafatwa ahohotera amatungo muri ubu buryo azajya acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Gashirabake wize iby’ubuzima bw’amatungo, asaba abaturage kumva ko amatungo na yo afite ubuzima bityo bakubahiriza amategeko agenga gutwara amatungo haba mu modoka cyangwa kuyashorera.
Avuga ko ubuyobozi bw’akarere buri gufatanya n’inzego z’ Umutekano by’umwihariko Police kugira ngo abahohotera amatungo muri ubu buryo bage bahanwa.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
Abo nabantu cyangwa ninyamaswa!!!haaaa nzaba mbarirwa ni mu Rwanda koko? Cyangwa centrafrica!!!aho kubaca Amanda bajye babafunga amezi 6
Comments are closed.