MINIJUST irifuza ko impaka nyinshi zajya zikemuka zitagombye kujya mu Nkiko
Mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga Abanyamategeko n’abajyanama mu by’amategeko mu nzego za Leta, umunyamabanga uhoraho muri Minisitri y’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Isabelle Kalihangabo yavuze ko abantu bakwiye kumenya uko bajya bikemurira impaka batitabaje Inkiko.
Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri, aba banyamategeko bahuguwe uko bafasha Abanyarwanda gusobanukirwa uko bajya bikemurira impaka n’amakimbirane batitabaje inkiko.
Umunyamabanga uhorora muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Isabelle Kalihangabo avuga ko aba banyamategeko bahuguwe bazafasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda kujya bikemurira amakimbirane batagiye mu nkiko
Ati “Ni ukugira ngo bajye bagira uruhare mu gukemura amakimbirane mu buryo bwa vuba bukarengera inyungu za leta, ariko bugafasha imishinga ya leta n’ibikorwa bya leta bigakorwa mu buryo bwiza.”
Kalihangabo avuga ko MINIJUST izakomeza guharanira ko impaka n’amakimbirane byinshi bizajya bikemurwa n’abaturage ubwabo kuko binabafasha gufata ingamba zo guca ukubiri n’ubushyamirane.
Agaruka kuri ubu buryo bwafasha abaturage kwikemurira ibibazo, yagize ati “Hari uburyo gushaka umuhuza wabafasha gukemura ibibazo, akaba ari n’ubundi buryo bwo gukemura impaka mu manza za leta hakoreshejwe komite nkemurampaka ikorera muri Minisiteri y’Ubutabera.”
Kalihangabo uvuga ko iyi Komite nkemuramaka yifashishwa mu manza za Leta, avuga ko kimwe n’ubu buryo bw’umuhuza bwajya bufasha Abanyarwanda kujya babona ubutabera bunoze kandi bakabubonera ku gihe.
Avuga ko abantu baramutse bamenye kwikemurira impaka n’amakimbirane batitabaje inkiko, byagabanya umubare w’imanza zakirwa mu nkiko bityo bikanorohereza Abacamanza.
Kalihangabo avuga ko kuba Leta yifuza ko imanza zakirwa mu nkiko zigabanuka atari uko itabashije kuzikemura ahubwo ko byatuma Abanyarwanda bareze mu nkiko bajya banyurwa n’ubutabera bahawe kuko bajya babuhabwa mu buryo bwihuse.
Yves Muhire ukora muri komisiyo y’Abakozi ba leta, yavuze ko muri aya mahugurwa bungutsemo byinshi bizababera impamba ibaganisha mu rugamba rwo gufasha abaturarwanda kujya bikemurira amakimbira n’impaka batagombye kugana inkiko.
Ati ” Uburyo bwo gukemura amakimbirane, impaka bidaciye mu nkiko, twabonye ko ari uburyo bwihuta kandi iyo bwihuse bikumira cya kibazo cy’amafaranga menshi atangwa na leta.”
Uyu munyamategeko wo muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta avuga ko uretse kuba ubu buryo bwafasha abantu kubona ubutabera mu buryo bwihuse, bwanagabanya amafaranga atangwa mu nkiko kuko uko umuntu asiragira mu nkiko ari na ko aba yikora mu mufuka.
Muhire agira inama Abanyarwanda kuyoboka inzira yo kwitabaza abahuuza nkemurampaka kuruta uko bakwitabaza inkiko.
Akavuga ko hari abantu bafite imanza zimaze imyaka ibiri mu nkiko zitarakemuka nyamara ibibazo byazo bitari kurenza amezi atatu bitarabonerwa umuti mu gihe bari kuba bitabaje abahuza .
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko ikigo nkemurampaka kimaze imyaka itatu gitangiye imirimo yacyo, ndese ko kimaze kugira uruhare mu gukemura imanza zirenze 25 zitagiye mu nkiko.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.R
11 Comments
None abasangiye ubusa ntibitana ibisambo? Ibi nizimwe mungaruka zubukene abanyarwanda benshi bakomeje kwinjiramo.
Uzatinye ministeri itegura imishinga y’amategeko asa n’akumira abaturage kwiyambaza inkiko aho basabwa kwishyura akayabo kugirango ikirego cyakirwe, cyangwa hashyirwaho agaciro ntarengwa k’ikigomba kuregerwa mu nkiko! Ibi bigaragara nko kubangamira uburenganzira bw’uwahutajwe cg uwahemukiwe. Naho kwifuza ko ibibazo byose byajya birangira bitagejejwe mu nkiko byo ntawe utabyifuza!
Abaturage se kwirangiriza ibibazo batitabaje inkiko birabananiye niba MINIJUST ibibahereye uburenganzira? Utoboye inzu cyangwa uwibye itungo bahonda kugeza ashyizemo umwuka, uwanze kukwishyura ukamusura witwaje akanyundo ukava iwe ayabonye cyangwa ahasize agatwe, uwabuze ubwishyu ukareba icyo ufatira mu byo atunze kugeza ayabonye, uumugabo wajujubije umugore bagakiranurwa n’agahini, abapfa imbibi z’amasambu bagakora ku ntwaro za gakondo… NGAHO MUKOMEZE MWIRUKANE ABATURAGE MU BUTABERA, MUZABINGINGIRA KONGERA KUGIRA UMUCO WO KUBWITABAZA ISHYANO RYARAGUYE.
Ni akumiro rwose!
Ubivuze neza abasheshe akanguhe bibuke uko kera byari bimeze mbere yuko inzego za selire na segiteri zishinga imizi.Uko Akumiro abivuze henshi byajyaga gusa gutyo icyo gihe leta yarahagurutse ivugako kwihanira biciwe wanafata igisambo ukagikubita wagera kuri komini bakabafunga mwembi.Icyo gihe rero nta mbunda zabagaho ubu zirahari yewe n’abantu benshi banyuze mugisoda.Kuvuga gutyo rero bibuzemo ubushishozi.
Hari umuntu nzi wigeze kwibwa mu ijoro n’abantu ntavuze ubwoko ngo hatagira ukeka ko mbapfobeje, abareze babafata ari batatu, babafungira mu kasho ka komini. Nyuma y’iminsi ibiri, baramuhamagaza, baramubwira bati aba bantu ntabwo twabona ubagemurira, no kubajyana muri gereza nkuru no mu rukiko hejuru y’ibiryo bihiye bibye mu gikoni n’inkoko n’ibikoresho byo mu rugo ni ikibazo. Nimwumvikane bazagukorere imibyizi mwumvikanyeho yo kukwishyura. Undi arabyemera, bamutundira amabuye yo kubaka umunsi wa mbere, anabaha akagage ko kunywa saa sita zigeze. Bukeye bose barabashyingura, uwabayahe ikigage aba ari we ubasimbura muri gereza. Umuntu ubwira abanyarwanda ngo bajye biyumvikanira batagombye kwisunga ubutabera arakina mu bikomeye. Nyuma y’ibyabaye muri 1994, ubona guhitana uwo mufitanye akabazo ako ari ko kose bisigaye ari nk’umukino. Niba umuntu asigaye yica undi kubera amafaranga igihumbi, ubwo harya ikibazo gitangira kugira uburemere bujya mu nkiko ni ikimeze gute?
Kimwe mu bitazakunda ni ukwisunga abunzi badahembwa. Ubundi abayobozi b’ibanze (b’utugari n’imirenge) babiherewe ububasha, bagafata igihe gihagije cyo kugenderera abaturage ngo bumve ibibazo byabo, ibyinshi ni muri izo nama byajya bikemukira, bimaze gucocwa abaturage bose bahari, ibifite uburemerre bujya mu nkiko na byo bikemerezwa muri izo nama. Ariko ubona akenshi abaturage bahamagarwa bakabwirwa ibindi bya gahunda za Leta n’imihigo, ibibazo bafitanye n’ubuyobozi cyangwa ibyo bafitanye hagati yabo bigapfukiranwa cyangwa ntibihabwe umwanya uhagije. Niyo mpamvu hari byinshi bifata ubukana bitagombye kugira iyo biza kuba byarumviswe mbere. Harya ubundi iminsi yo kumva ibibazo by’abaturage ko biro by’utugari, imirenge n’uturere ni iyihe? Iba ingahe mu cyumweru? Ivamo descente kuri terrain bigenze bite?
Ariko rwose Muhire arigiza nkana ! Abakozi ba Leta barenganyijwe n’ibigo bya Leta ntibagira umubare;kandi batakambiye komosiyo y’abakozi ba Leta iyobowe na Angelina MUGANZA kandi ndizera ko na MUHIRE ABA ARI HAFIYE. ibisubizo babaha ibyinshi byerekeza abantu mu nkiko kuko babogamira ku nyungu za Leta. Ibyo kandi ntibibuza abarenganye kugana inkiko kandi amategeko akabarenganura.Mwitubuza kugana inkiko kuko amarangamutima yaratuzengereje pe ! Amategeko arasobanutse naho ubundi dushoboye kwikemurira ibibazo ubwo no ku byitera twabyirinda. Abanyamategeko nicyo babereyeho. Inama isumba izindi ahubwo nuko abayobozi bareka kurenganya abo bashinzwe kuyobora,ariko niba byanze bikagumaho inkiko nimureke tuzigane ndetse ku bwinshi. Batanga ibisubizo by’urucantege gusa.Muhire na bagenzi be nibemere noneho uzajya arenganurwa n’inkiko kandi yarabanje kubitabaza bazajye babiryozwa. Iyo komite nkemurampaka se izwi na bangahe kandi ko iri kurwego rwo hejuru !
Twagakwiye kumva ibintu neza. Kuba bari kwigisha abantu uburyo bwo gukemura amakimbirane wenda byananirana hakiysmbazwa inkiko ntagikuba cyacitse kuko iyi nzira ni nziza pe. Ibi kandi ntibikuraho akazi k’inkiko ko guca imanza zashyikirijwe. Ntawuyobewe ko hari abakunda imanza mpaka akavuga ko azagera muri kasasiyo (avuga ko atazahagarara kuburana)nyamara ibyo aburana ugereranyije nibyo amaze gutanga mugukurikirana urubanza ibyo yatanze aribyo byinshi kd iyo yicara agashaka umutarage muginzi we akamuhuza nuwo bafitanye ikibazo ibintu byari kugarukira hafi. Iyi gahunda yo kwikemurira ibibazo ni niza kuko nyibonamo inyungu zikurikira:
1. Igabanya kugutwara umwanya munini(igihe)
2. Igabanya ku gutwara amafranga menshi(yaba ayo watanga wiruka munkiko cg indishyi wacibwa)
3. Ugira uruhare mukwikemurira ikibazo
4.ituma umubano mwiza ukomeza nyuma y’amakimbirane(
5. Byubaka ubwiyunge
6. Ni urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo.
Ugereranije ninkiko zihenda,zitunga ahubwo zica imanza aho uwatsinzwe atahana ipfunwe naho uwatsinze agataha yidoga ibyo bigacukura icyoba kinini gitandukanya ababuranye kitazigera gisibangana
Iyi gahunda ni nozwe biruseho yigishwe abaturage hasi mu midugudu kuko gusiragira mu nkiko bitera ubukene……
hari nabategetsi badashaka ko ibyo bibazo byashira kubera amaramuko (zarakwedutse cyaneeee….)
Ariko ubutabera ari ubw’abaturage kandi bugatangwa mw’izina ryabo kucyi babuhezwamo? ikirego cyose giteganyirizwa igihano n’ihazabu nticyagombye kubuzwa kujyanwa mu nkiko. Niba minijust ifite ubushobozi bucye nisabe bwongerwe ariko rubanda ntihezwe ku butabera. kucyi se hagomba kwakirwa ibirego bifite menshi(Frw)uregera macye we ntaba amubabaje?! Ubwo cyera nibavuga ko Leta yakumiriye abacyene mu butabera muzavuga ngo barababeshyera.
Comments are closed.