U Rwanda rwatangiye iperereza kuri “Project Sauron” imaze imyaka 5 IRUTATA rwihishwa
Inzobere zo mu bigo mpuzamahanga bya Kaspersky Lab na Symantec bagaragaje umushinga w’ikoranabuhanga wiswe “Project Sauron” ukoresha ikoranabuhanga mu butasi bw’ibanga, ukaba ngo utata u Rwanda, Uburusiya, Irani, Ubushinwa n’Ubutaliyani. U Rwanda rwatangiye iperereza kuri uyu mushinga.
Project Sauron, ni umushinga ukoresha ikoranabuhanga ryo kwinjira muri mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’abandi nta burenganzira ubifitiye ukaba wakuramo amabanga bibitse, bizwi nka “Hacking”.
Inzobere za Kaspersky zivuga ko “Software/malware” ikoreshwa muri uyu mushinga uriho kuva mu 2011, bigoye kuyiirinda kuko ikora mu bwihisho n’ibanga rikomeye kandi ikaba ikoranye ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.
Costin Raiu, umuyobozi mukuru wa rimwe mu mashami ashinzwe ubushakashatsi muri Kaspersky avuga ko Project Sauron itandukanye n’izindi ‘malware’ zose kuko nta n’imwe bihuje ‘code’ iyo ariyo yose.
Ati “Iraho gutyo gusa ukwayo, bituma igoye cyane guhangana nayo.”
Kaspersky ivuga ko ‘virus’ z’iriya ‘software’ iyo zimaze kwinjira muri mudasobwa, ba nyiri “Project Sauron” ngo baba bashobora kwiba amakuru bashatse kuri iyo mudasobwa.
Muri Nzeri 2015, nibwo Kaspersky yatahuye bwa mbere iyi ‘malware’ muri network y’Urwego rwa Guverinoma batashatse gutangaza.
Ku rundi ruhande, Ikigo Symantec cyo kivuga ko iyi ‘malware’ yagaragaye no mu bindi bihugu nk’Ubushinwa, Sweden, n’imwe muri Ambasade z’Ububiligi.
Inzego ngo zakozweho iperereza cyane muri ibyo bihugu ni iza Guverinoma, iza Gisirikare, iz’Itumanaho, iz’Imari n’iza Siyansi (scientific institutions).
U Rwanda rwatangiye iperereza kuri uyu mushinga w’ubutasi bw’ibanga
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yabwiye Umuseke ko amakuru kuri “Project Sauron” nabo bayabonye, ndetse Ikipe zishinzwe gucunga umutekano w’ibikorerwa kuri internet (cyber-security) z’u Rwanda zirimo kubikoraho iperereza ngo zirebe niba ibyavuzwe muri Raporo y’inzobere za biriya bigo no mu binyamakuru binyuranye aribyo.
Minisitiri yatubwiye ko kugeza ubu iperereza ryatangiye kandi rigeze kure, ku buryo mu minsi iri imbere bazatangaza ibyarivuyemo, ndetse niba hari n’ingaruka ‘project Sauron’ yagize ku Rwanda.
Ati “Hari iperereza ririmo gukorwa, igihe nikigera cyo gutangaza ibyarivuyemo tuzabibagezaho,… tubagezaho niba hari ingaruka byagize cyangwa ntazo, ariko ntiwapfa kujya hanze uvuge ngo sibyo cyangwa nibyo nta perereza ryakozwe.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko raporo ya Kaspersky u Rwanda rutayishingiraho gusa rwemeza ingaruka za ‘Project Sauron’.
Ati “Kugeza ubu ari abateye barigamba, ari Kaspersky nayo irabivuga, rero twebwe turabanza tukareba koko ibyo bavuga ko u Rwanda rurimo aribyo cyangwase atari nabyo, kuko bashyize ku rutonze ibihugu (byatewe) kandi ibintu byo muri cyber ubundi nta mipaka iba mu kirere cya internet. Turabanza tubirebe neza, hanyuma tuzaza nyuma tubagezaho statement (imyanzuro).”
Minisitiri w’ikoranabuhanga yatubwiye ko mu myaka itanu inzobere zivuga ko ‘project Sauron’ imaze ikora, ngo u Rwanda ntirwigeze ruyibona, nta n’igisa nayo rwigeze rubona.
Ati “Muri iyo myaka nta n’igisa nayo twigeze tubona iwacu, ntacyo rwose, natwe byaradutunguye kubona tugaragara kuri iriya list (y’ibihugu) turavuga ngo reka turebe (dukore iperereza).”
Yatewe inkunga na Guverinoma z’ibihugu bikomeye, harakekwa Amerika na Israel
Graham Cluley, impuguke mu birebana na ‘cyber-security’ yabwiye BBC ko iyi ‘malware’ iri mu bwoko bw’iziterwa inkunga na za Guverinoma.
Ati “Ibi ni ibitero byo byo kwangiza mu ibanga kandi bushobora kuguma ahantu mu buryo bw’ibanga bukusanga amakuru imyaka n’imyaka.”
Cluley yongeraho ati “Turi kubona bene ubu bwoko bw’ibitero byiyongera kandi bitera imbere. Iyo za Guverinoma zirimo kugerageza kwirinda no gusenya ibimenyetso, iyi ni intwaro ikomeye yo kwifashisha.”
Nubwo badatunga urutoki mu buryo butaziguye Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Israel, izi Nzobere za Kaspersky na Symantec zivuga ko iyi ‘malware’ yatewe inkunga na Guverinoma.
Raporo yabo ikavuga ko “Project Sauron” yakozwe n’itsinda ry’abantu bazwi nk’aba-Hacker, ku mpamvu zifitanye isano n’indi mishinga yavumbuwe mu gihe cyashize nka “Flamer/Flame”.
Flamer ikaba ari imwe muri za ‘Program’ zifitanye isano n’ikitwa “Stuxnet software family” cyavuzwe cyane n’ibinyamakuru ko cyashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel mu rwego rwo kwangiza Porogaramu y’ibitwaro bya kirimbuzi ya Irani (Iranian nuclear program).
Kaspersky na Symantec ntibemeza ko “Project Sauron” yaba ifitanye isano na “Stuxnet”, cyangwa niba abaterankunga bayo ari bamwe. Gusa, Kaspersky ikavuga ko abakoze ‘ProjectSauron’ bigiye byinshi kubakoze Stuxnet.
Costin Raiu akavuga ko babiri mu bagizweho ingaruka n’iyi ‘malware’ bari barigeze kugirwaho ingaruka n’izindi ‘virus’ z’iperereza, nk’iyitwa ‘Regin’ nayo byavuzwe ko yatewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Ibi bivuze ko abihishe inyuma ya Project Sauron bashobora kuba batandukanye.”
Kimwe mu bituma abahanga bavuga ko iyi “Project Sauron” ikomeye cyane, ngo ni uko ifite n’ubushobozi bwo kwiba amakuru y’ibanga nka “encryption keys” kuri mudasobwa itarimo no gukoresha internet.
Ubu buryo buzwi nka “jumping the air-gap” bwifashisha ‘USB drive’ ishyirwa muri mudasobwa baba bashaka kwibamo amakuru, ikba ariyo igeza iyo ‘malware’ muri iyo mudasobwa.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ibi sinabyemera, nonese Amerika na Israel ukuntu ari inshuti n’u Rwanda baru-spying ho?
MYICT izadusobanurire niba idafite ubushobozi bwo kuturinda bene ibyo bitero.
Ariko @KK, ureba hafi koko, nta nshuti cg umwanzi b’ibihe byose muri politiki. Guhakinga k’u Rwanda ibyo byonyine nibyo wumva bitashoboka? Iyo harimo inyungu za politiki nta kitakorwa, n’ikitari hacking cyakorwa. Ibyo kuturinda byo ntacyo nabivugaho reka dutegereze iperereza
mbega wowe KK urasetsa cyane ubuse america ko yumvirizaga phone ya ministri w’intebe w’ubudage ntabwo Uzi ukuntu ari inshuti ubuse america ukuntu twirirwa tuyamagana wibuke case ya Samantha power hari n’abandi twagiye dusuzugurira mu ruhame ubona babuzwa n’iki kutuneka ubuse ko AMERIKA inshuti ya mbere izwi ifite ari america byabujije ko america ishyigikira ko parestina iba Leta yemewe muri UN israel itàbishaka ntabwo Uzi ukuntu Israel yabyamaganye ikagaya america WOWE UJYE UREBA IBIKORWA NAHO NIWISHINGA ABANYEPOLITIKI UZASEBA
Kk Urinjiji cyane.
Ubwo iyo bashinja u Rwanda kujya Muri Congo waba wibika uruhande america yaririho.
Cg ntureba igihe byatangiriye (2011)
Ahubwo ubushuti bwa Politic icyo buvuga urakizi
Ahubwo c kk uyobewe ko USA ishinja urwanda ko arirwo ruteza umutekano muke mu Burundi.
Comments are closed.