Ni amahire ko abaturage bizeye abayobozi bo hejuru kurusha abo hasi- Prof Shyaka
*Prof. Shyaka avuga ko umuyobozi ukora nabi atari uw’igihugu,
*Prof Shyaka ati “Mu Rwanda ntibyarenze igaruriro. Hari ahandi usanga nta hasi nta hejuru”
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase avuga ko kuba abaturage bafitiye ikizere abayobozi bo mu nzego zo hejuru kurusha abo mu nzego zo hasi ari amahirwe kuko ari bo bakebura abo hasi bashobora kugwa mu mutego wo kwitwara nabi ku bo bayobora. Avuga kandi ko umuyobozi ukora nabi adakwiye kwitwa uw’igihugu kuko atari cyo kiba cyabimutumye.
Ni mu kiganiro gitegura umunsi ngarukamwaka wo kwegegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi muri Afurika uzaba kuri uyu wa Gatatu, Prof Shyaka uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abayobozi bo mu nzego zo hejuru ari bo abaturage bibonamo kurusha abo hasi birirwana na bo.
Agaruka kuri iki kizere gifitiwe abayobozi bo hejuru, Prof Shyaka yagize ati “ Natwe iyo tubipimye dusanga birenga 99%, nyakubahwa Perezida ni we ubanza, hagakurikiraho inzego z’umutekano n’izindi nzego zo hejuru.”
Prof Shyaka avuga ko kuba zimwe mu nzego zo hasi zijya zigaragaza intege nke mu mikorere bitahungabanya umurongo w’igihugu kuko Leta y’u Rwanda yamaze gushyiraho icyerekezo gihamye.
Uyu muyobozi ugaragaza ko imikorere myiza y’inzego zo hejuru idashidikanywaho, avuga ko aya ari amahirwe kuko abayobozi bo muri izi nzego batakwemera ko abo mu nzego z’ibanze batana bagakora ibinyuranye n’uyu murongo washyizweho.
Ati “ …Ni amahire… kuko iyo umurongo umeze neza n’izindi ngingo zose zirakora, n’izidakoze hagira n’uzijyana kwa muganga kuzisuzumisha…”
Prof Shyaka uvuga ko hari n’inzego z’ibanze zatangiye kuva mubyo kwitwara nabi, ko mu Rwanda bitarenze igaruriro. Ati “ Hari aho usanga karabaye, ugasaganga nta hasi nta hejuru.”
Uyu muyobozi wa RGB uvuga ko uku kutumvikana kw’abayoborwa n’abayobozi bo hasi ari igitotsi cyatokorwa, ko uko ubuyobozi bugenda bumanuka ari nako ubushobozi n’ubushake byo gukorera neza abayoborwa bigenda bigabanuka.
Agaragaza zimwe mu mpamvu zibitera ati “…Mu Kinyarwanda baravuga ngo izibana ntizibura gukomanya amahembe, kubera kwirirwana nabo, n’umuturage ukoze ikosa iyo umukozeho bihinduka…(Inzika).”
Umuyobozi ukora nabi ntabwo ari uw’igihugu…
Gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2001, igamije guha ijambo abaturage mu igenamigambi ry’ibibakorerwa kugira ngo barusheho kuzamuka mu mibereho.
Mu byiciro bitatu by’iyi gahunda, hakunze kumvikanamo imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye banyereza amafaranga n’indi mitungo byabaga byashyizwe muri gahunda zo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Prof Shyaka avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ishyira imbere ihame ry’ubuyobozi bushingiye ku byifuzo by’abaturage, hatabura abatatira uyu murongo.
Ati “ Na Bibiliya cyangwa Kolowani twemera, n’abavuga ko ari abemera cyane ntabwo ari ko bose babyubahiriza, n’abayobozi rero ntiwavuga ko bose ari indashyikirwa.”
Uyu muyobozi w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda avuga ko nta muturage ukwiye kugirira urwango igihugu cyamubyaye kuko iyi mikorere mibi ya bamwe muri aba bayobozi itari mu nshingano bahabwa n’igihugu.
Ati “ Ntihagire umuturage wibwira ko umuyobozi ukora nabi,…ntabwo ari wa muyobozi wa nyawe w’igihugu, ayo makosa ni aye ntabwo ari ay’ubuyobozi.”
Kwizihiza uyu munsi wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi mu Rwanda, bizakorerwa mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 10 Kanama.
Photos © M.Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
26 Comments
Abobayobozi bomunzego zohejuru avuganibande? Binagwaho,Kaboneka,Rucagu,Murekezi,Rutaremara?
Na ba Protais Mitali na ba Mutsindashyaka na ba Musa Fazhili na ba Karugarama na Damien Habumuremyi na ba Muligande
hahahahhahahahahahahahahahhhhhhhhhh!!!
abaturage bemera Kagame gusa, abandi 0
Erega n’abayobozi bo hejuru harimo abakora amakosa, gusa kubera ko abaturage bo mu Rwanda basanganywe umuco wo kuubaha ubuyobozi, uzasanga bicecekeye ntacyo bavuga, abandi bakicecekera ngo batiteranya, uretse ko hari n’abaceceka kubera ubwoba. Umunyarwanda ashobora no kutagira icyo avuga ku mugaragaro nyamara yagera ahiherereye akavuga, biterwa n’uwo abwira uwo ariwe.
Prof Shyaka ati zimwe mu mpamvu zitera kutajya imbizi hagati y’ababozi bo hasi n’abo bayobora,nuko ntazibana zidakomanya amahembe. Harya ubwo no gukubita abaturage, kubambura, kubimura nta ngurane, kubarandurira imyaka, na byo biba ari ugukomanya amahembe? Umuturage nawe si umwana. Iyo abona abo bayobozi b’ibanze, kugeza ndetse no ku rwego rw’akarere, bafungwa nta kuzuyaza iyo barezwe ibyaha bimwe na bimwe, biba bigaragara ko ufite ububasha nyakuri ari uriya ushobora no kubafunga cyangwa kubirukana akabasimbuza abandi ikibazo cyabo kitaranasuzumwa n’inkiko. Utirukiye uwica agakiza,ntabwo wajya gutakira umugererwa nkawe.
Ngo hari umuturage wigeze kujyana amaturo i bwami, apfubiranijwe n’umwe mu byegera by’umwami amutuka kuri nyina. Umuturage kubera ko atashoboraga kumusubiza, buracya arataha, agiye kurenga impinga y’umusozi aho adashobora kongera kureba i Nyanza cyangwa ngo uri i Nyanza arebe inyuma y’uwo musozi, bamwe baravuga ngo ni uwitwa Agatandaganya mu Bunyambiriri, arahindukira asubiza cya cyegera cy’umwani n’umujinya mwinshi ati : nawe uraka……. Igitutsi kimwe n’icyo bamututse. Agera iwe yigamba ngo: Ntihakagire unkora mu jisho, n’i bwami barantuka nkabasubiza kandi ngataha iwanjye. Uko byaje kugenda nyuma iyo nkuru igeze i Bwami ntubimbaze sinabikubwira. Iby’imibanire y’abanyarwanda n’abategetsi babo mujye mubireka. Bene ubwite babiziranyeho.
Agahinda k’inkoko ngo kamenywa n’inkike yatoreyemo. Abaturage baragowe kuko mu miyoborere yo mu Rwanda umuco wo guhaka, guhakwa,guhakirizwa ntabwo wigeze ucika kuva ubwami bwavaho.Ubundi imyaka 57 ntihagije kugira ngo imyumvire y’igihugu iki n’iki ihinduke. Ubu noneho byahumiye ku mirari aho ubwami bubangikana na Repubulika.
Mbabarira umbwire icyo repubulika bivuga mu kinyarwanda????
Haahaaaaaaa yewe koko uri professor!!! Nanjye ndi professor reka nkubaze.
kuki abayobozi bo hasi badafitiwe icyizere n’abagurage? Ndabaza kandi nisubize.
Ibisubizo byanjye k’ubushakashatsi
1.ni uko abayobozi bo hasi basumbwa n’abaturage kuko bahabwa inshingano zigoye bigatuma bahuzagurika bakamera nk’abasazi.
2.ni uko abaturage bazi neza abayobozi bo hasi ko ari abere ko nta byemezo bafata bitavuye hejuru.
3.ni uko abaturage baba bashaka kuyoborwa n’abayobozi bo hejuru kuko aribo bafite (bikubiyeho )byose byateza imbere igihugu.
4. Ni uko bishoboka ko abayobozi bo hasi baba bamena amabanga y’abayobozi bo hejuru.
5. Ni uko abayobozi bo hejuru bashobora kuba basuzugura abayobozi bo hasi.
NDEMERANYA N’IBYO PROF. SHYAKA AVUGA; ALIKO SE TWEBWE ABATURAGE CG SE TWEBWE BA RUBANDA RUGUFI TUZUMVIKANISHE IBIBAZO BYACU DUTE KO GUTANGA RUSWA ALI ICYAHA? TUJYE DUHERA HEJURU, HASI CYANGWA HOMBI BITEWE N’AHO TWUMVA IBIBAZO DUFITE MU BUYOBOZI BYAKEMUKA? DUHEREYE HASI TUKAZAMUKA TUKAKOMEZA KWUMVIKANISHA IBIBAZO KUGEZA KU RWEGO RWO HEJURU RWABIKEMURA, ALIKO SE BIKAZAFATA IGIHE KINGANA GUTE KUGIRANGO UMUNTU AKOMEZE ABYUMVIKANSHE, MUZI KO UMUTURAGE ALI IBYO BITUMA LIMWE NA LIMWE ATEKEREZA GUTANGA RUSWA LIMWE NA LIMWE NO KUGIRANGO ABONE ICYO ARARIRA ALI IKIBAZO? MUNYUMVE NEZA, HALI IBIBAZO BYINSHI BIKILI MU MA OFFICES BIKENEWE GUKEMUKA. MURAKOZE.
Shyaka we icecekere burya Abanyarwanda turaziranye bihagije kandi burya umuntu ucecetse burya aba acecekanye byinshi.
Nyakubahwa porofeseri bagira bati abasangiye ubusa bitana ibisambo! naho ibya big fish ahaaa!!!! ese ubundi mwahurira hehe!? ko tujya kumva ngo runaka gagiye, yafunzwe ejo arafungurwa! ubundi umuturage w’ibweyeye cg ibuzinganjwiri bazahurirahe n’abo banyakubahwa dore ko nabo twita intumwa zacu zibera mu nteko! naho ubundi icyo ni cya gipindi! ariko ubundi ko muzehe yabasabye kujya mugabanya ibyo bipindi! n’abo bayobozi bajye baza hasi bakebure utwo dufi duto tuve muri ibyo bipindi!ibikorwa byivugire nyakubahwa porofeseri!
Uyu profeseri Shyaka,buriya nawe agiye kutubeshya kwakunzwe nabaturage.Abo baturage uwanabamubaza sinzi niba yamenya naho baherereye.
Bwana Prof, inzego z’ibanze ahenshi harimo ruswa kandi umuturage akayitanga rimwe ntabone nibyo yasabye,nzi ko uri muhanga uzakore ubushakashatsi bw’ukuri, abaturage harubwo babura aho berekera kubera inzego z’ibanze ntabubasha bafite nubwo bafite babubona aruko batanze ruswa cg basiragijwe.
Muri make icyo bisobanuye ni DISCONNECTION iri hagati y’abaturage n’abategetsi bo hejuru kuko niba abo hasi batizerwa n’abaturage, abo hejuru nabo ntibazigera bamenya ibibazo abaturage bafite cg ngo abaturage bamenye icyerekezo abategetsi bo hejuru bafite.
Ibi kandi birigaragaza: Inzara yiswe Nzaramba yabashyize ku karubanada ejobundi, aho abaturage bamara seasons 4 batejeje, bagasuhuka, bikagera aho inzara itangazwa n’abanyamakuru Leta ikayiburira igisobanuro igahuzagurika, PM Murekezi ati ni inzara, MINAGRI ati ni amapfa, abaturage bati ni Nzaramba, Governor ati ni izuba ry’igikatu, mayors bati ni ukuteza…!
Biragaragara cyane iyo ubonye gahunda za Leta zikubita igihwereye zitaranatangira: Girinka imaze imyaka irenga 3 ariko ubu nibwo bibutse ko ngo inka zanyerejwe, VUP ni uko, ubu barimo kwishyuza, OLP, ubu laptops ziraparitse mu bigo bitagira amashanyarazi, Imidugudu y’icyitegererezo, amaterase y’indinganire, Biogas, amazi, amashanyarazi, export, politiki y’ubuhinzi….Mbese ni agatogo, ariko kose kava nyine muri iyo DISCONNECTION Shyaka arimo gucamo amarenga atabizi !
Abaturage igihe bazababonerurwaho uzumva ibizabava mu kanwa.Mwabonye iyabaturage babonye agahenge kokuvuga ikibarimumutima ukobigenda.Simu Rwanda gusa kandi.Birirwa hariya mumituriwa banajya mucyaro bakajyenda bambaye fume muri V8 byose baba babihamaso bakicecekera.Umuntu agakubitwa akicwa muri nyabugogo ariko ugasanga afande azindukiyeyo nkugiye kurugamba yihanangiziza abazunguzayi ngo kuko aribo baterumutekano muke.
@Rwatangabo
Ibyo uvuga bigaragaza neza ko uzi neza gahunda za Leta ndetse uri umuturage mwiza
Girinka, VUP, OLP, laptops, amashanyarazi, Imidugudu y’icyitegererezo, amaterase y’indinganire, Biogas, amazi, amashanyarazi, export, politiki y’ubuhinzi…
Izi zose ni politiki zifite ibyiza byinshi zavanye Abanyarwanda barenga miliyoni imwe mu bukene (imibare ya Banki y’Isi)
Ibyo udashaka kubona ni ibyiza izi politiki zagezeho ahubwo ukabirebera mu ndorerwamo y’ibibazo zaba zaragize kuko nta Politiki itagira ibibazo itera cg igira muri yo, ntaho bitaba ku isi.
Menya ko u Rwanda ari ahantu hamwe muri Africa hafite politiki nk’izi urondora zitanga umusaruro kurusha ahandi henshi.
Muri rusange ziriya politiki urondora zifite byinshi cyane zagejeje ku banyarwanda, nubwo zifite n’ibibazo bimwe byazivuzwemo gusa bitewe n’uko ushaka kubona ibintu urumva ibyo bibazo aribyo bikomeye cyane kurusha ibyiza by’izi politiki.
Ni uburenganzira bwawe kubona ibintu mu ruhande rubi, ariko n’utagera aragereranya bwana we.
Iyo DISCONNECTION uvuga ibaye iriho nk’uko uyikabiriza ntabwo u Rwanda rwaba ruri aho ruri uyu munsi.
Sobanura utanga n’ingero ureke gutsindagira abantu ibigambo. Refer Governor w’amajyaryguru, ejo yarimo kuvuga ko abategetsi 40 bakurikiranywe ngo baryozwe frw ya VUP banyereje. Ubwo se baba barayanyereje hanyuma ikagenda neza gute ? Refer: MINEDUC ubwayo yivugiye ko OLP yagize echec, umugenzuzi Obadia Biraro yivugira ko Laptop zidakoreshwa, zibitse aho mu byumba gusa, Biogas abadepite bivugiye ko itageze ku cyo bari byaitezeho mu bigo by’amashule, ibya gisilikare, mu baturage,….
Wowe uhera he ubavuguruza ? Intore murararmbiranye, nta bushishozi mugira ni ugupfa guhuragura ibigambo gusa, ngo ubwo mukunda igihugu, ngo utabyemera ubwo ni umwanzi w’igihugu.
Uvuze ukuri Calliste ,Ubundi gahunda nkizi cg Politike za VUP ,One Lap top per child ;Girinka n’izindi ni ntamakemwa rwose, ariko ikibazo ni ukuzishyira mu bikorwa ,abenshi ba Rusahurira mu nduru bazungukiramo abazigenewe bakimyoza imoso, cg se bigakoranwa ubushishozi buke ntibigere ku ntego !
Kuvuga rero ibitagenda ntabwo ari ukurebera mu ndererwamo y’ibibi gusa ,nta nubwo ari ukwirengagiza ko hari ibyiza byagezweho.
Kuvuga cyane rero mu ma Discours za politike nziza za Leta ifite ,bigahora bisubirwamo gusa bidashyirwa mu bikorwa neza ngo bigere ku ntego ntabwo aribyo bigaragaza iterambere. Kugaragaza rero ko bitagenze neza si ukwanga Igihugu. Ikindi kandi nkuko HE yigeze kubivuga ko ” Twahuye n’ibidasanzwe tugomba gukora mu buryo budasanzwe ” ntago ibyo dukora tugomba guhora twigereranya n’abaturanyi ngo bigirwe igipimo cyuko twagezeyo! Ubu usanga Umuyobozi runaka bamubaza impamvu ibi n’ibi bitagenda neza agatangira kukubwira uko Uganda ,Burundi… uko byifashe ,ko twe duhagaze neza ugereranyije!!!!!!
Ikindi hari abitwa ” INTORE” usanga ABENSHI BIBWIRA KO aribo bakunda igihugu kurusha abandi bose kubera ko usanga bamira bunguri ibyo babashyizemo byose ,bakemera nta gusesengura; bakaririmba na Moral nyinshi, nibyo bakibwira ko ari GUKUNDA IGIHUGU kurusha abandi Banyarwanda bose!!!
@Eduard we ingero utanze usobanurako niba hariterambere bisobanurako nta disconnection iri hagati yabaturage nubutegetsi uribeshye.Iterambere rishobora kuba mugihugu kitegekeshwa igitugu ndengakamere.Ese ubwo nta disconnection ibihari hagati yabwo nuburenganzira bw’ibanze bw’umuturage? urugero natanga nuko Staline yatejimbere URSS mubyerekeye ubuhinzi inganda,ibya gisilikare yewe ubu Russia kikaba arigihugu cy’igihangange uwariwe wese atapfa kwisukiraho ukwabonye kuko cyamuvunirumuheto.Ben Ali muri Tunisia nawe yari yaratejimbere igihugu cye,Mubarak,Compaoré, Ahubwo numuntu asahakishije imibara ya Idia Min wasanga nawe wenda izo za GDP wenda zari zimeze neza kimwe nuko iza Zaire ya Mobutu zari zihagaze bwuma kugeza 1988.
Mbabarira umbwire iterambere staline yazanye mu buhinzi n’iterambere compaore yazaniye Burkina? Mwagiye mutanga ingero muzi munasobanukiwe! Staline wajyanaga abashyitsi mu cyaro kubereka iterambere abatekinisiye be bakamurika ibihingwa bya fake bya plastic amagana n’amagana basize amarange niryo wita iterambere?
Abayobozi b’u Rwanda ntako batagira, ariko uzasanga abo ku nzego zo hasi aribo bakora amanyanga menshi, umuturage akizamurira inzu abaha za ruswa bajya kuyisenya ngo ntibari bayizi.
Ibyo Shyaka avuga bifite ishingiro. Wamugani bibaye bimeze gutyo ni hejuru byaba bimeze bite?
@Callixte, Iyo bafunze umuyobozi, barangiza bakavugango numwere koko wemera kobaba bamufunze gusa ntakintu kibirinyuma? Kandi yarekuwe ubwajya kugatebe bikarangiriraho iyagizimana agakomeza gucinyinkora barongera bakamugirira ikigongwe bakamuroba bakongera kumwicaza ahantu, urugero natanga nimeya wa Rubavu,ba Bihozagara ayomahirwe ntayo bigeze bagira.
Iyi systeme nabonye kuyirambamo bisaba kuba ari ntacyo utwaye. Udashyushye kandi udakonje, ukibera aho hagati. Niho usanga abenshi mu bari mu myanya ya politiki bava mu yandi mashyaka atari RPF, ukahasanga abantu nka ba Prof Shyaka, ba Murekezi, ba Rucagu, ba Bamporiki, n’abandi utarondora. Icy’ingenzi bahuriraho, ni ukurwana ku nyungu zawe mbere na mbere, ubundi ukamenya gutera igipindi cyangwa kwicecekera igihe kuvuga byagutera ibibazo.
ngo ni amahire ra? ubwo se niba abegereye abaturage batizewe, nta kindi bivuze..abo hejuru nibo ba nyiri nkota……………kutamwizera n’ubundi ntacyo wamukoraho………………………Professeur we? nta mugabo utagira ukwibeshya aho wibeshye
MANA Y’I RWANDA ? KO MPERUKA KERA PROF SHYAKA YAYOBORAGA AMA CONFERENCE-DEBAT NEZA, YAKOZE DECENTE SUR TERRAIN AKAGANILIZA TWEBWE ABATURAGE IBIJYANYE N’IYI SUJET, AKUMVA IBITEKEREZO DUFITE NONEHO UBUYOBOZI BWO HEJURU NO HASI BAKABA BABIHERAHO BAFATA IBYEMEZO RUNAKA BAHEREYE KU MYANZURO TWAVANA MULI IBYO BIGANIRO MPAKA?
Comments are closed.