Ingengabitekerezo ya Jenoside ni kimwe mu biyobyabwenge bikarishye- Rucyahana
Bishop John Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari nk’ikiyobyabwenge gifite ubukana kuko uwasabitswe na yo adashobora kwiteza imbere ahubwo ko ahora arangwa n’ibikorwa byo gusenya ibyiza.
Bishop Rucyahana asaba Abanyarwanda bakunda igihugu guhaguruka bakarwanya ababaye imbata y’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko umugambi wabo ari ugusenya ibimaze kugerwaho.
Rucyahana ugereranya ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uburozi, avuga ko umuntu ufite ingengabitekerezo nta terambere yageraho cyangwa ngo arigeze ku gihugu cye.
Ati “ Ubundi ni kimwe mu biyobyabwenge, kuko uwayigize aba yatakaye mu bwonko agakora ibidakwiye, ni ukuvuga ko aba yaranyoye, yaragaburiwe uburozi butuma adashobora gukora ibikorwa bya kimuntu.”
Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko benshi mu bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ari abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Rucyahana ugaruka ku mateka mabi y’amacakubiri yaranze u Rwanda, avuga ko urugamba rwo guhangana mu masasu rwarangiye ariko ko urwo mu bitekerezo rukomeje.
Ati “ Tugiye guhangana mu bitekerezo n’aba birirwa bakwirakwiza ingengabitekerezo kuri internet, aba bagomba gusubizwa.”
Icyegeranyo giherutse gusohorwa na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kigaragaza ko Abanyarwanda babarirwa kuri 27% bakirebera mu ndorerwamo y’ubwoko, mu gihe ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 92.5% buvuye kuri 82.3% bwariho muri 2010.
Bishop Rucyahana avuga ko iyi mibare ikwiye kwishimira kuko hari igihe amacakubiri yari yarashyizwe imbere mu Rwanda bikaza no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ Hari igihe babyigishaga (amacakubiri) no mu mashuri, mu nzego za Leta bakabivuga, bakagira imihigo yo gukora nabi no kwangana, n’abakoze nabi bakabashima bakabaga amapeti, tukaba tugeze aho turi ubu, twari dukwiye kwikomera amashyi.”
Rucyahana avuga ko nyuma ye Jenoside, Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bafashe ingamba zo kuvugururwa mu myumvire kugira ngo babe bashya basohoke mu macakubiri bacengejwemo igihe kirekire.
Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge uvuga ko iyi komisiyo yifuza ko ubumwe n’ubwiyunge bugera ku 100%, avuga ko ibi bitahita bigerwaho kuko byigishijwe igihe kirekire bityo no kubibavanamo bizasaba ikindi gihe kitari gito n’imbaraga nyinshi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nyakubahwa Musenyeri, ikibazo gikomeye cyane, ni ukumenya icyo mwita ingengabitekerezo ya jenoside, kuko akenshi ubona gihabanye n’igiteganyijwe mu itegeko. Uvuze ko mu gihugu hari ivangura mu gufasha imfubyi n’abapfakazi, barayimutwerera. Uvuze ko mu gihugu ivangura ryasimbuwe n’irindi mu gusangira ibyiza by’igihugu, ngo aba ayifite. Uvuze ko hari abanyarwanda batibukwa kandi na bo barishwe ari inzirakarengane, ngo aba afite iyo ngengabitekerezo. Noneho ngo n’usengereye abacitse ku icumu bagasinda, aba afite ingengabitekerezo ya jenoside. Unenze ibitagenda mu miyoberere y’igihugu, ngo aba apinga afite ingengabitekerezo ya jenoside. Ibi byose nimukomeza kubyita ingengabitekerezo ya jenoside, muzakomeza kuyisanga mu gihugu hose nta gushidikanya. Si ukuvuga ko ingengabitekerezo y’ivangura idahari mu gihugu. Irahari pe. Ariko nta ngengabitekerezo ishobora kuba iya jenoside itigishijwe na Leta. Namwe se ntimuhwema kwemeza ko nta jenoside ishoboka Leta itabigizemo uruhare. None se ibitekerezo by’ivangura bivugirwa mu bwihisho biba bishyigikiwe n’iyihe Leta? Kugira ideologie ya jeoside igikoresho cyo gucecekesha abatavuga rumwe na Leta bose, ni ikibazo gikomeye cyane muri politiki y’igihugu. Iyo umuntu yambuwe ijambo, aba yarangije gupfa ahagaze. Kandi kuyobora abantu batavuga, ntaho byaba bitaniye no kyobora irimbi. Abarituye ntibajya bavuga na rimwe.
Nyakubahwa Musenyeri,
Nagiraga ngo ngusabe uzabanze urwanye ingengabitekerezo iba mu muryango wanyu kwa •••••• simperutse kumva ko bishyigikiwe nawe hari umusore mwimye umugeni ngo ni umuhutu harya iyo yo ni inki niba atari ingengabitekerezo y’ivangura.
Comments are closed.