Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bakomeje kugera i Kigali mu nama ya AU, na Museveni…
UPDATE: Perezida Brahma Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic nawe yageze i Kigali mu nama y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti nawe ageze i kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Museveni ageze i Kigali mu masaaha ya nyuma ya Saa Sita aho na we yitabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na Guverinona byatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu mirimo y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Uhuru Kenyatta wuri utegerejwe i Kigali nyuma yo kugaragazwa kuri Twiiter ye ko ahagurutse muri Kenya yerekeza i Kigali mu nama y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, yamaze kugera i Kigali aherekejwe na madamu we.
Mu bandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma baamaze kugera i Kigali, na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique nawe yasesekaye i Kigali nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatandatu.
Minisitiri w’Intebe Algeria, Abdelmalek Sellal nawe ageze i Kigali, mu mirimo y’iyi nama ya AU iri kubera mu Rwanda.
Mu bandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma bamaze kugera mu Rwanda, harimo Christian Kaboré uyobora Burkina Faso. nawe ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu masaaha asatira saa Sita.
Visi Perezida wa Libya, Mossa Elkony na we yageze i Kigali mu biganiro biri guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byatangiye kuri uyu wa Gatandatu.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yuriye indege aza mu Rwanda, nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe hanze kuri Twitter ya Perezida wa Kenya.
Muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 16 Nyakanga, Ernest Bai Koroma Perezida wa Sierra Leone akandagiye ku butaka bw’u Rwanda, yakiriwe na Gatare Francis Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.
Mu bandi bategerejwe, harimo na Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, woherejwe na Perezida John Pombe Joseph Magufuli ngo amuhagararire muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu ya AU.
Mu kanya kashize: Perezida Paul Kgame yaraye yakiriye Umunyambanga Mukuru wa UN Ban Ki-Moon mu biro bye bagirana ibiganiro.
Mu kanya gato: Abakuru b’ibihugu na Guverinoma 30 kuri 35 batangajwe ko bazaza mu nama ya 27 ya AU bamaze kugera i Kigali kuri uyu wa gatanu nijoro.
Mu baraye baje nijoro barimo Macky Sall wa Senegal, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, uwa Togo Faure E. Gnassingbé, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn Boshe, na Festus G. Mogae wigeze kuba Perezida wa Botswana.
Mu bandi Bakuru b’Ibihugu bageze i Kigali ni Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, Ibrahim Boubacar Keïta uyobora igihgu cya Mali, Hage Geingob wa Namibia na Visi Perezida wa Nigeria Prof Yemi Osinbajo.
Nimugoroba kuwa gatanu: Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou na Faustin-Archange Touadera wa Central Africa Republic bageze i Kigali, bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo kamere, Evode Imena.
Mu kanye gashize: Ku masaha y’ikigoroba Perezida Paul Kagame yakiriye Idris Deby wa Tchad ni na we uyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, AU. Yari yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu aje mu nama ya 27 ya AU.
Mu kanya gato: Perezida wa Guinee Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo na we ageze mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Dr Diane Gashumba.
Mukanya gato kashize: Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika akaba na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno ageze I Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban Ki-Moon.
Prezida Idriss Déby yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo. Ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bategerejwe i Kigali mu mirimo y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri kubera i Kigali.
Uyu muyobozi wa AU aherutse i Kigali mu kwezi gushize ubwo yari aje kureba aho imyiteguro y’iyi nama igeze, yari yashimiye u Rwanda ku mbaraga rwari rwashyize mu myiteguro y’iyi nama.
Idriss Deby wasimbuye Robert Mugabe na we waraye ageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, azitabira ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu n’aba Guverinoma bizatangira kuri uyu wa 16 Nyakanga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon na we yageze mu Rwanda agirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Francis Gatare.
Mu bandi bayobozi bakuru bageze i Kigali ni Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi Visi Perezida wa Botswana yageze i Kigali kuri uyu wa gatanu. Pierre Buyoya wabaye Perezida w’U Burundi, na Benjamin Mkapa wabaye Perezida muri Tanzania na Mothetjoa Metsing Minisitiri w’Intebe wungirije wa Lesotho baraye bageze i Kigali ku wa kane.
Mu mwanya washize: Perezida Jacob Zuma ageze i Kigali
Perezida Jacob Zuma na we ageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye.
Jacob Zuma ni Perezida wa gatatu ugeze mu Rwanda, akaba aje mu nama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, nyuma ya Perezida Robert Mugabe wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, na Perezida wa Liberia wageze mu Rwanda mu gitondo kuri uyu wa gatanu.
Africa y’Epfo ni kimwe mu bihugu biri mu Kanama k’Umutekano ka UN kugeza tariki ya 31 Werurw, 2018.
Ibihugu byo mu muryango iki gihugu kibarizwamo bya Africa y’Amajyepfo (SADC), byatanzeho umukandida Dr Pelonomi Venson-Motoi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana ngo abe yasimbura Dr Nkosazana Dlamini-Zuma nk’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU.
Zuma i Kigali yaherekejwe na Minisitiri ushinzwe imikoranire no kubana (International Relations and Cooperation), Maite Nkoana-Mashabane, Minisitiri w’Umutekano David Mahlobo; na Minisitiri w’Ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula.
Perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara na we ari mu nzira aza i Kigali mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ya AU.
Perezida Paul Kagame yakiriye uwa Zimbabwe Robert Mugabe waraye i Kigali bagirana ibiganiro bicaranye.
Kare: Mme Johnson Sirleaf wa Liberia nawe ageze i Kigali
Mu masaha y’iki gitondo cyo kuwa gatanu Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia nawe ageze i Kigali aho aje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe. Abaye umuyobozi w’igihugu wa kabiri ugeze mu Rwanda muri iyi nama nyuma ya Robert Mugabe waraye ageze i Kigali.
Helen Sirleaf yakiriwe na Amb Velentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe imirimo ya East African Community ku ruhande rw’u Rwanda.
Ellen Johnson Sirleaf w’imyaka 77 ni Perezida Liberia kuva muri Mutarama 2016, uyu mugore akaba afite igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel yahawe mu 2011 kubera guharanira uburenganzira bw’umugore.
Sirleaf niwe mugore wa mbere wabaye Perezida w’igihugu cya Africa.
Uyu mugore umwaka ushize yari umuyobozi (Chairperson) wa “African Union high level committee” ku kiswe “post 2015 Development agenda”
Tariki 13 Mutarama 2016 i Addis Ababa, ubwo yagezaga ku nama ya 26 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa raporo y’iyi Komite yari ayoboye, Ellen Sirleaf yavuze ko ibarurishamibare ku Isi rigaragaza ko Africa ariyo iri gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ibipimo by’ubukungu muri gahunda z’iterambere ry’isi.
Iki gihe yavuze ko Komite yari ayoboye yabonye ko izi ntego zizarushaho kugerwaho mu gihe ibihugu bya Africa bishyize imbaraga mu kunga ubumwe no gukorana hagati yabyo. Akavuga ko bishimishije kuba abayobozi b’ibihugu bya Africa muri iki gihe bafite ubushake bwo gushyira hamwe mu gukemura ibibazo by’abaturage bayoboye.
Mu 2011 mu ntambara yo guhirika Col Kadhaffi muri Libya, uyu mugore yamaganye ko Kadhaffi yakoresheje imbaraga mu kurwanya abigaragambya ndetse ubutegetsi bwe bwamagana ubwa Col Kadhaffi, gusa yanamaganye cyane abamuteye mu izina ry’umuryango mpuzamahanga bakamuhirika bakoresheje imbaraga, yavuze ko “gukoresha imbaraga nta gisubizo bizatanga uko byakorwa kose.”
Mu 2014 Forbes yamushyize ku rutonde rw’abagore 70 bafite ijambo rikomeye ku Isi.
UM– USEKE.RW
47 Comments
Very nice.Je respecte les deux femmes.
MURAKAZA NEZA BASHYITSI BEZA!
(Eh! Uru Rwanda ko mbona rugiye kunsiga ra!)
Yooooo!!! Ubu Disi Madamu Binagwaho Nyesi nawe aba ari kwakira abaperizida nk’abandi ba Nyakubahwa bose!! None dore njye nawe turi kubirebera ku museke!!Isi wee!!!
Uyu mudamu Head of State wa Liberia se, iyo yiyambarira ibitenge (boubou) zo muri West Africa ko arizo zimubera, akareka kwambara kariya gapantalo katamuhesha ishema n’icyubahiro.
@Mizo, Ni iki wita no kuberwa? Aje munama ya AU, ntabwo aje muri defile de mode.
@mizo,inkomoko y’abanya liberia bubu n’abakomotse kubabyeyi babo babacakara bagarutse muri Africa bavuye muri america ba forma(former)igihugu cya Liberia,imico yabo ninkiyabanyamerica niyo mpamvu n’amazina yabo yombi arayicyongereza,jya kuri Google ushake histoire yabo urabimenya byose.
#Mizo ntabwo President yabuze ibyo yambara ahubwo icyo twe tureba ni ibitekerezo bye muri iyi nama, naho kwambara se urabona imyaka afite yakwambara ate?
uracyari umukoloni tu,
wowe wambaye ibyo wita ko biguhesha icyubahiro, yobora akagali nguhe inka 80
Wuw nkunda umugabo ntacyo ampaye. Umukuru w’igihugu atega Kenya Airways. N’ubwo ari urugero rwiza rwo kudasesagura umutungo w’igihugu ariko bagenzi be benshi b’Africa bagenda muri Privet Jets.
@Mimi, ngewe ukwandikira ibi mba muri Liberia, Monrovia ariko ndakumenyesha ko kwisi y’imana ushatse kureba igihugu kirimo akajagari,ruswa,kutubahiriza amategeko etc waza hano muri Liberia, nukuri imodoka zishaje zamberese kwisi wazisanga hano muri Liberia,nta bikorwa remezo bagira haba traffic jam iteye, ubwoba kuko umuhanda usohoka mumugi ari umwe,nta mashanyarazi bagira umugi wose ni Generators gusa, mbese iki gihugu uwagitiza HE Paul Kagame akagishyira kumurongo kuko ashobokanye n’imyumvire n’imitekerereze yabanya Africa.
Many thanks for your comments
@el chapo,ibyo uvuze nibyo,nange nabaye mwibyo bihugu na Sierra Leone,nukuri biriya bihugu bikeneye aba presidents nka His excellency Kagame,bafite vision.
none se ukora yo iki watashye ko mu Rwanda ibyo byose wabuze bihari?
@adcg nonese hari uwakubwiye ko u Rwanda ari gereza?!!!!
El chapo, wagaragaje mugitekerezo cyawe ko utewipfunwe nokuba muri Sierra Leone.None niki kikubuza gutaha mugihugu cyawe gifite ibyo utabona aho muri sierra leone? Niba ataribyo rero ubwo uhari kubera inyungu uhafite kandi usanga ari nini kuzo wabona mu Rwanda.keraka niba waragiyeyo kubwiriza ivanjili.
@adcg,
Reka nkukosore gatoya ntago mba muri Sierra Leone, ahubwo mba muri Liberia kandi muri Liberia mbayo ku mpamvu z’akazi muri June nari mu Rwanda ndetse no muri August nzagaruka mpa number yawe cg email yawe ningera ikigali nzakwandikire nkwereke ko Ikigali mpahora, ahubwo wakabaye wambajije icyo nkorayo muri Liberia ikindi nkuko nabikubwiye ntago u Rwanda ari gereza dufite uburenganzira bwo kujya aho dushaka igihe cyose dushakiye, kuvuga ko mfite ipfunwe ryo kuba hanze aho warengereye cyane nshuti yange, erega ndumva uwaguha ubuyobozi nta munyarwanda watuma asohoka mugihugu? shame on you.
@ adcg,
Reka nkukosore gatoya ntago mba muri Sierra Leone, ahubwo mba muri Liberia kandi muri Liberia mbayo ku mpamvu z’akazi muri June nari mu Rwanda ndetse no muri August nzagaruka mpa number yawe cg email yawe ningera ikigali nzakwandikire nkwereke ko Ikigali mpahora, ahubwo wakabaye wambajije icyo nkorayo muri Liberia ikindi nkuko nabikubwiye ntago u Rwanda ari gereza dufite uburenganzira bwo kujya aho dushaka igihe cyose dushakiye, kuvuga ko mfite ipfunwe ryo kuba hanze aho warengereye cyane nshuti yange, erega ndumva uwaguha ubuyobozi nta munyarwanda watuma asohoka mugihugu? shame on you.
uramarayo iki watashye!!!!
@Igy,
mbayo ku mpamvu z’akazi nshuti yange ndahakorera niyo mpamvu mbayo, ariko ndataha muri conge,ikindi u Rwanda ntago ari gereza dufite uburenganzira bwo kujya aho dushaka igihe cyose dushakiye.
@ El Chapo
ahhahahah!!! El chapo ni intore iba ahantu hose. Mubwire ko wabonye President wa Algeria agendera muri Air Maroc, arahita akubwira ko aba Algiers muri Algeria, maze atangire ahasenye bitinde….Birangire yoherejeyo Perezida Kagame, wagira ngo niwe umupangira ibihugu ayobora.
@ Tokota, Muraruhira ubusa muzajya muhecyenya amenyo ariko ashirire munda, igihugu mwagisize mw’icura burindi none mubonye ibyiza kimaze kugeraho umushiha, urwango, kutacyifuriza gutera imbere bibageze habi, igishimishije nuko muzisanga mwarasigaye inyuma nkikote, uzaza se uherehe mwana wa mama ko bwabuzu mwabagamo bw’idirishya ringana nka cm imwe twabusimbuje imiturirwa irabagirana, komeza ubundabunde wange kumva ukuri uzasanga igihugu cyaragusize.
Harabantu bakunda kujya impaka *shake my head*
Ubwo bwoko bw’indege ni ubuhe? zikorwa na bande ko ntarazumva? privet jet?
Ntaho bihuriye, dufite aba president baba muri africa badasahura kandi bagenda muri jet privet…..muvandimwe ibyo abazungu bakubwira byose abataribyo…Africa has changed and will change forever…
Icy’ingenzi ni ukugera iyo ajya
El chapo, uracyamarayiki se niba harakajagari nubukene watashye iwanyu kataba?
Zuma bamuhe umwana wo kumuraza
Wirinda ubimusabira buriya babyibwirije !
Valentine uri mwiza!
true, n’ubu uwamushyira mu marushanwa ya ba miss yabahiga, ni mwiza kabisa
icyo mbonye uyu Mudam yambaye inkweto nk’iza Mugabe yari yambaye ejo umenya bagurira hamwe n’amapantaro arasa
Iby’imyambarire ntimubitindeho,reka twirebere icyo tubategerejeho.
Uyu Itno nawe byaragaragaye ko Hissein Habré abantu bose yarimbuye uyu yarikegera cye ndetse akaba yarabigizeo uruhare.Akaba yaranzeko Hissein habré azakuburanira muri Tchad kugirango byose atabishyira hanze.Abaperezida bomuri Africa hafi yabose impamvu banga ICC irumvikana.
Min Diane Gashumba ndabona yambaye neza imyenda iramubereye, amataille byose birahuye.
yes. Diane ni umu dame mwiza uzi n’ubwenge n’ubwo yagize ibyago urushako ntirumuhire,ndamuzi i Butare muri Kaminuza,
Yabaye minister ahita ahindura garde-robe yose, nabonye atacyambara bimwe byanika amabere. Harakabaho Kagame uvana abantu ku cyavu, uretse afite n’ububasha kubasubizayo bakaba ibigarasha (bicitse/bidacitse)
Amabere ye nabonye ateye neza cyane.Nikizungerezi rwose mureke tujye tuvuga ibintu uko biri.
Diane aracyari ikuzungerezi.
comment zubaka igihugu
Twizere ko Touadera atazahita ataha azabanze afate amasomo kwa H.E Paul cyane cyane ko u Rwanda ruhafite ingabo na polisi zaje gufasha kugarukana amahoro ndetse bigaragara ko ari nabo bafite imikorere ya kinyamwuga na Discipline itungura ibindi bihugu bihafite ingabo na polisi.
Iyi Abacost ya perezida wa Ghana ndayikunze cyane.Umuntu yazigulirahe?
Muri Ghana @ masimbi.
Ariko muri abo bose nta muturanyi Nkurunziza mwamboneye?
Nkurunziza arahuze mureke…
aracyatoza imbonerakure uko zizamara abanyagihugu…kamwe kamwe????
Nkurunziza yarabatahuye mushaka kumutera coup d’etat cyangwa roketi mu kirere? Yoherezeyo Nyamitwe
Very proud to be Rwandan
MORNING AU THEY DREAMS IS GOOD BUT THEY COULD CHECK ON POLITICAL ISSUE AFRICAN LEADER THEY NEED POLITICAL CAKE FOR EVER THAT ONE COURSES INSERCULTY IN AFRICAN
Comments are closed.