Digiqole ad

I Mahama, Malala Yousafzai yasabye abana b’impunzi kwiremamo ikizere

 I Mahama, Malala Yousafzai yasabye abana b’impunzi kwiremamo ikizere

Mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda, Malala Yousafzai kuri uyu wa kane yasuye impunzi z’Abarundi zo mu nkambi y’I Mahama mu karere ka Kirehe, abwira abana bari muri iyi nkambi ko bagomba kwigirira ikizere bakumva ko bafite ubushobozi bwo kugera ku byiza bifuza kuzageraho nubwo bwose bari mu buhungiro.

Abana b'abakobwa b'impunzi bifurije Malala isabukuru nziza bamuririmbira
Abana b’abakobwa b’impunzi bifurije Malala isabukuru nziza bamuririmbira

Uyu mwari w’imyaka 19 wo muri Pakistani, wanahawe igihembo cy’abaharaniye amahoro cyitiriwe Nobel, yabwiye abana bahunganye n’ababyeyi bari muri iyi nkambi ko badakwiye guheranwa n’agahinda ko kuvutswa uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Malala Yousafzai asuye impunzi z’Abarundi nyuma yo gusura impunzi zo muri Somalia zicumbikiwe mu nkambi ya Dadaab muri Kenya ari naho yizihirije isabukuru y’imyaka 19 yuzuje kuwa kabiri.

Uyu mwari warokotse urupfu ubwo yaraswaga n’AbaTaliban bamuziza guharanira uburezi ku bana b’abakobwa yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gukorera ubuvugizi ku burezi bw’abana b’abakobwa b’impunzi bari muri ibi bihugu (Rwanda na Kenya).

Malala yabwiye abana b’abakobwa b’ikigero cye bari aha mu nkambi ko batagomba gutakaza ikizere kubera ubuzima bw’ubuhunzi babayemo, ababwira ko bagomba kwiyumvamo ko ejo habo ari heza.

Malala yabwiye aba bana ko amahirwe bari kubona yo kugezwaho uburezi batagomba kuyapfusha ubusabagomba kwiga bashyizeho umwete kuko ishuri arirwo rufunguzo rw’ejo heza habo, nubwo bwose ubu ari impunzi.

Uyu mukobwa yavuze ko abayoboye ibihugu na za Guverinoma bakwiye gushyira imbaraga mu burezi bw’abana kuko ari bwo buryo bwo kubaka igihugu gitekanye mu buryo burambye.

Ati “ Niba dushaka kurwanya iterabwoba no kubaka amahoro arambye ni ngombwa  ko ibihugu byose bishyira imbaraga mu burezi bw’abana.”

Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza, Mukantabana Seraphine yavuze ko ari amahirwe akomeye kubona ummwana nk’uyu asura impunzi akamenya ibibazo zifite kuko bivamo ubuvugizi bwagira akamaro.

Ati “ Uyu munsi turavuga ngo dukeneye ibi, kugira ngo abana bige ariko hari igihe bitagera hose, uriya mwana w’umukobwa aho agera inzugi zose zirafungurwa tukaba twumva ko kuba yaje hano akamenya uko inkambi iteye akareba ibyiza twagezeho, akanareba n’ibibazo tugifite bikabasha kugera hose.”

Mukantabana avuga ko urugendo rwa Malala ari nko gutera ingabo mu bitugu Minisiteri y’Impunzi no gukumira Ibiza, kuko imbaraga zashyizwe mu guha uburezi abana bari muri iyi nkambi zigiye gushyigikirwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Azam Saber yavuze ko igikorwa cy’uyu mwari ari indashyikirwa kuko ubuvugizi asanzwe akorera ababayeho nabi butanga umusaruro, bityo ko bimwe mu bibazo by’impunzi z’i Mahama bishobora kubonerwa umuti.

Malala yabwiye aba bana ko bagomba kwiremamo icyizere cy'ejo habo
Malala yabwiye aba bana ko bagomba kwiremamo ikizere cy’ejo habo
Malala waganirizaga aba bana asa nk'utewe agahinda no kuba bitwa impunzi
Malala waganirizaga aba bana asa nk’utewe agahinda no kuba bitwa impunzi
Malala yabwiye abana b'impunzi ko bagomba gukora cyane kugirango bazabashe kugera ku ndoto zabo
Malala ari kumwe na se (iburyo) yabwiye abana b’impunzi ko bagomba kwiga cyane kugirango bazabashe kugera ku ndoto zabo
Malala abana b'abakobwa b'impunzi bamuhaye impano
Abana b’abakobwa b’impunzi bamuhaye impano bikoreye
Abana b'impunzi babajije Malala ibibazo byose byari bibari ku mutima
Abana b’impunzi bahawe umwanya baganira nawe bamubwira ikibari ku mutima
Ziauddin Yousafzai ubyara Malala yacinye akadiho n'abana b'impunzi bishimye
Ziauddin Yousafzai ubyara Malala yacinye akadiho n’abana b’impunzi bishimye

Photos © C. Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Hanyuma se ko mutatubwiye amafranga yatanze muri ziriya mpunzi dore ko atanayabuze? None se yazanywe no kuvuga amajambo gusa mu bana b’impunzi bababaye kandi bashonje? Kandi n’abashinzwe Protocole ye bajye bibuka kumuzamurira kiriya gitambaro cyo ku mutwe kuko si byiza yuko agasatsi ke (ndetse keza cyane) kabonwa n’ababonetse bose.

    • Icyo yatanze si gito kuko yabamenyeshejeko hagiye gufungurwa Kaminuza.

    • Bgenge we icyampa ukagira ubwenge buruseho ukumva ko amafranga atamara ibibazo kdi ko ashira vuba ariko inama ugiriwe ndetse no gusurwa biruta kure ibyo wowe urarikiye. Umusatsi se wo ugutwaye iki? Uzite ku wawe dore ko wita kubitakureba.

  • mukunda cash byonyine kuba yahakandagiye ni agahigo kuko azaba umuvugizi waba bana kndi kuba yarahawe prix nobel ntibivuzeko yabaye bill gate cyangwa bank mondial ngo atange cash aho agiye hose

Comments are closed.

en_USEnglish