Rusizi: Ideni rya Miliyoni 4, 5 ryahagaritse ibizamini by’isuzumabumenyi ku bitegura icya Leta
Amadeni menshi akomeza kubangamira imikoreshereze y’ibizamini bitegura abana basoza amashuri abanza n’ayisumbuye aho aba bana bagaragaza impungenge z’uko bashobora gutsindwa ibizamini bya Leta nk’uko bamwe babitangarije Umuseke. Akarere ka Rusizi kavuga ko mu bushobozi bwose ibi bizamini by’isuzumabumenyi bigomba kuba, mu rwego rwo kwanga kuzasubira inyuma mu gutsindisha.
Umwe mu bana wiga mu kigo cya Groupe Scolaire Gihundwe B yabibwe Umuseke ko ibizamini by’isuzumabumenyi bakoze ari bike.
Ati: “Twegereje ibizamini ariko nta cyizere dufite, twatinze gutegurwa. Amezi arabarirwa ku kiganza yo gukora ikizamini, ikigo cyacu twageregezaga gukora ibizamini bisanzwe ariko amasuzumabumenyi ni make.”
Ndayishimiye Noheri umuyobozi wishuri ribanza ryo mu murenge wa Gitambi (Kaboza Primary School) yabwiye Umuseke ko byatewe n’uko abategura ibizamini batinda gutanga raporo y’amadeni.
Ati: “Twumva abo muri Komisiyo batubwira amadeni, gusa ariko ntituzi aho ava. Ese ko babivuga mu nama gusa ntibaduhe ibyerekana ibyakozwe ngo byibuze dutange imisanzu dufite gihamya, nta muyobozi w’ikigo wanze gutanga umusanzu wo gufotoza ibizamini.”
Uyu muyobozi w’ishuri ribanza yavuz eko Miliyoni enye n’ibihumbi 500 (Frw 4 500 000) nta raporo n’imwe babonye yayo.
Ati “Badufashe bajye baduha ibisabwa kugira ngo natwe dutange amafaranga afite gihamya.”
Umwe mu bari muri komisiyo y’akarere ishinzwe itegurwa ry’ibizamini, Niyibiduha Jean Bosco yavuze ko ba rwiyemezamirimo banze gufotora ibizamini.
Ati: “Twatindijwe no kubura abadufotorera ariko abayobozi b’ibigo badufashe twishyure ibyashize. Bikemutse twumva twakora ibizamini bitegura abana mu gihembwe cya gatatu gisoza uyu mwaka ku buryo abana bacu bakomeza bagatsinda nk’imyaka yashize.”
Frédéric Harerimana umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b’ibigo gukora iyo bwabaga, n’akarere byaba ngombwa kagatanga inkunga yako ariko abana bakogakora ibi bizamini bibategurira icya Leta.
Yagize ati: “Habeho kwihutisha itegurwa ry’ibizamini ku buryo abana bazafungura bakora ibi bizamini bibategura. Akarere hari inkunga tubemereye, gusa komisiyo na yo yisubireho kandi izakurikirane imikorere y’ibi bizamini. Ntitwifuza ko twasubira inyuma.”
Uyu mwenda uvugwa utarishyuwe ba rwiyemezamirimo ngo ni uko habayeho uburangare bwa Komisiyo yari ishinzwe gutegura no gukurikirana iby’ibizamini bitegura abana basoza amashuri abanza n’ayisumbuye.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bari muri komisiyo bagiye begura, abandi basigaye muri iyi komisiyo basabaga kwegura.
Mu nama y’akarere hemejwe ko babanza bakishyura amadeni y’imyaka yashize kuko bibangamira abana bagiye gusoza amashuri.
Ubusanzwe abana basoza amashuri abanza n’ayisumbuye bakoraga ibizamini bibategurira gukora ibizamini bya Leta mu gihembwe cya kabiri.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW