UK: Abasaga miliyoni 2 bamaze gusaba ko amatora yo kuva muri EU asubirwamo
Umuhanga mu by’ubukungu, Nouriel Roubini avuga ko icyemezo cy’uko Ubwongereza bwavuye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi gishobora kuba imbarutso y’isenyuka ry’ubwami bw’Ubwongereza ‘UK’ (United Kingdom).
Mu nama yiga ku bukungu bw’isi (World Economic Forum) iri kubera mu mugi wa Tianjin mu Bushinwa, uyu muhanga mu by’ubukundu, Nouriel Roubini yavuze ko abaturage bagomba kwitegura ihungabana ry’ubukungu kubera iki cyemezo cyafashwe n’Abongereza kuri uyu wa Kane.
Uyu muhanga ariko akavuga ko abaturage bo muri iki gihugu bari bakwiye gusubiramo amatora ya Referandum yo kuguma muri uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Imibare yaraye yerekanywe ku rubuga rw’Inteko ishinga Amategeko y’Ubwongereza, yerekana ko kugeza ubu habarwa ubusabe (Petitions) busaga miliyoni 2 bw’Abongereza basaba indi kamarampaka.
Amajwi y’abatoye kuva muri EU yari ku bwiganze bwa 51.9% mu gihe abari batoye kugumamo bari 48.1%.
Ubu busabe bw’indi kamarampaka, bushingira kuri aya majwi yatoye kuva muri EU, bugaragaza ko amajwi y’izi mpande zombi ari munsi ya 60%, bugakomeza buvuga ko mu gihe amajwi yatoye kuva muri EU ari munsi ya 75%, amatora agomba gusezwa, hagakorwa andi.
Abakomeje gusaba ko aya matora yasubirwamo biganjemo abo mu migi ya Edinburgh na London, imigi n’ubundi yari yagaragayemo amajwi menshi yo kuguma muri EU.
Ku munsi w’ejo abantu babarirwa muri miliyoni 2 n’ibihumbi 54 ni bo bari bandikiye Guverinoma n’Inteko ishinga Amategeko ko aya matora agomba gusubirwamo.
Iki gitekerezo cyo gusubiramo kamarampaka cyazamuwe mu bukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Kane.
UM– USEKE.RW
6 Comments
ok mutabgiye kumenya demokarasi sha kare kose se ntitwihinduriye itegeko nshinga mutwirukaho ngo nta demokarasi H.E oyeeeeeeeeeeeeeeee
Ko numva bagiye kuba abanyafrika?
Bemera democracy bareke kwinyuramo.
Abanyrwanda tuzahora turi icyitegererezo cy’amahanga. Miliyoni hafi eshanu twandika ngo twihindurire Itegeko Nshinga batwamagana. None do!!!
Ntukavangitiranye ibitekerezo byawe nibidasa, EU si Rwanda. N’amategeko abigenga si amwe. Niba muri EU corum ari 75% ubyitiranya ute n’itegeko nshinga? Ibyo twakoze nk’abanyarwanda ndabyemera ariko sinkunda abantu bavangitiranya ibisa na politiki akenshi batanayizi neza.
None se hari aho twe twigeze dusabaa ko amatora asubirwamo?
erega ntutwirijyiye ibitecyerezo byamahanga nitwe ubwacyu nabandi babimenye uko turi.
Comments are closed.