Digiqole ad

Ngoma: Urubyiruko na Police bafatanyije kurwanya indwara ya Kirabiranya

 Ngoma: Urubyiruko na Police bafatanyije kurwanya indwara ya Kirabiranya

Urubyiruko rugize umuryango Rwanda Youth Volunteer Community Polising rwarwanyije kirabiranya yibasiye urutooki rw’i Zaza

Abasore n’inkumi basaga 30 bibumbiye mu muryango ‘Rwanda Youth Volunteer Community Polising’ bo mu karere ka Ngoma bakoze igikorwa cyo kurwanya indwara ya Kirabiranya yibasiye ubuhinzi bw’urutooki mu murenge wa Zaza, banatanze imfashanyo y’amatungo magufi n’ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye.

Nyuma y'ibikorwa byo kurwanya kirabiranya, banatanze amatungo magufi
Nyuma y’ibikorwa byo kurwanya kirabiranya, banatanze amatungo magufi

Uru rubyiruko rugizwe n’abakorerasbushake rwishimira intambwe rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho y’abaturage, n’uruhare rusanzwe rugira mu bikorwa bihuza abaturage na polisi mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha.

Mu gikorwa cy’umuganda cyahurije hamwe uru rubyiruko, polisi y’u Rwanda n’abaturage bo mu murenge wa Zaza, bakoze ibikorwa butandukanye byo kurwanya indwara ya Kirabiranya yibasiye insina zihingwa muri aka gace.

Aba basore n’inkumi bavuga ko bifuza kubona akarere kabo kari mu tuza ku isonga mu majyambere, banaboneyeho gutanga ubufasha kuri bamwe muri aba baturage aho bagabiye imiryaango ibiri, bakayiha ihene, banishyurira indi miryango 10 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

Bamwe mu bahawe ubu bufasha bavuga ko bishimiye iki gikorwa bakorewe n’uru rubyiruko kuko batari kuzapfa kubona ubushobozi bwo kwikorera ibyo babakoreye.

Uwamaliya Valentine ati ” Nishimiye cyane iki gikorwa, nari mbayeho nabi none mbonye ubufasha mbukeneye, iyi hene mpawe nzayibyaza umusaruro nkuremo agafumbire niteze imbere mu buhinzi.”

Habimana Jena de Dieu na we wagenewe ubu bufasha avuga ko kuba urubyiruko nk’uru rutekereza igikorwa nk’iki ari intambwe yo kugera ku majyambere kuko ari bo maboko y’ejo hazaza.

Ati ” Birashimisha kubona abasore n’inkumi nk’aba bicara bakadutekerezaho ko tutishoboye, ubu bufasha buziye igihe kandi aho bakuye Imana izabongerere.”

Niyitugize David uhagarariye uru rubyiruko rwakoze iki gikorwa, avuga ko atari ubwa mbere bakoze ibikorwa nk’ibi ndetse ko batazatezuka ku ntego yo guteza imbere igihugu cyababyaye.

Ati ” Turasaba ko inzego zibanze zidukoresha kuko dufite imbaraga kandi twiteguye gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere.”

IP Jean Pierre Ndayisaba ushinzwe guhuza abaturage na Polisi mu karere ka Ngoma yashimiye uru rubyiruko, aboneraho no gusaba abatuye akarere ka Ngoma kurangwa n’ibikorwa byo kuzamurana.

Ati ” Ndabasaba kugira umutima wo gufasha, by’umwihariko urubyiruko mwebwe mbaraga z’igihugu mukwiye kwitanga uko bikwiye, kandi mumenye ko gufasha bidasaba amafaranga menshi ahubwo ko bisaba ubushake.”

Philipe Nyamihana uyobora umurenge wa Zaza avuga ko urubyiruko rukwiye gukora rutikoresheje kugira ngo umusaruro rwitezweho ubashe kuboneka.

Mu gaciro k’amafaranga, ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye n’urubyiruko rugize umuryango ‘Rwanda Youth Volunteer Community Polising’ bibarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 450.

Urubyiruko rugize umuryango Rwanda Youth Volunteer Community Polising rwarwanyije kirabiranya yibasiye urutooki rw'i Zaza
Rwanda Youth Volunteer Community Polising barwanyije kirabiranya yibasiye urutooki rw’i Zaza
Polisi ifatanyije na Rwanda Youth Volunteer Community Policing bahaye abatishoboye mituweri
Polisi ifatanyije na Rwanda Youth Volunteer Community Policing bahaye abatishoboye mituweri
Urutoki rw'i Zaza rwugarijwe na Kirabiranya
Urutoki rw’i Zaza rwugarijwe na Kirabiranya

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish