U Burusiya bugiye kuzasohora raporo kuri Satellites z’ubutasi za USA
Hashize imyaka irenga 20 ibyitwaga Intambara y’Ubutita (Cold War cyangwa Guerre Froide) irangiye hagati y’ibihugu by’ibihangange byarushanwaga kugira ijambo rikomeye ku Isi.
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bemeza ko iyi ntambara yimukiye mu kirere aho ibi bihugu byombi bikomeje kwerekana ko birushanwa kohereza ibyogajuru mu gutata Isi no kwerekana ikoranabuhanga rihambaye.
U Burusiya buratangaza ko mu minsi iri imbere bugiye gushyira ahagaragara raporo yerekana ukuntu USA ikoresha ibyogajuru mu gutata ibihugu byo ku Isi harimo n’ibyitwa ko ari inshuti magara zayo nka Israel, Koreya y’Epfo n’ibindi.
Muri iriya raporo hazaba harimo ibyo u Burusiya bwakusanyije ku mikorere y’ibyogajuru bya USA, ndetse n’ibindi bintu bikora ingendo mu kirere bizenguruka Isi n’ahandi mu isanzure.
U Burusiya buvuga ko amakuru bushaka gutangaza agenewe kuzabikwa na UN kugira ngo Isi imenye uko USA yitwara mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu kuneka uko ibihugu byitwara.
Ikinyamakuru Izvestia cyo mu Burusiya kivuga ko ariya makuru azafasha Ikigo cya UN cyitwa UN Committee on Peaceful Uses of Outer Space kiri Vienne muri Autriche kumenya uko USA yitwara mu kuyashyira mu bikorwa.
Abasesengura imibanire ya USA n’U Burusiya bavuga ko gutangaza amakuru kuri ruriya rwego byerekana umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi bimaze hafi imyaka 50 bihora ‘bikekana amababa’.
Abahanga bemeza ko kugeza ubu mu isanzure harimo ibyogajuru 1 380 muri byo ibya USA ni 149 kandi byose bikorana na Minisiteri y’ingabo ya USA, Pentagon.
Ikindi kivugwa ngo ni uko kuba USA yemerera ibigo byayo gukoresha isanzure bidasabye uburenganzira cya kigo cya UN bigaragaza kwica amategeko asanzwe agenga imikoreshereze y’isanzure.
Kugeza ubu ngo Israel ifite ibyogajuru bya gisirikare icyenda biri mu kirere, u Bwongereza bufite birindwi, u Bufaransa bufite umunani naho u Budage bufite ibyogajuru birindwi.
Kimwe mu bintu bihangayikishije abahanga ni ukuntu ubu mu kirere gikikije Isi hamaze kujyamo ibyogajuru byinshi ku buryo bishobora kuzateza amakimbirane n’impanuka zikomeye.
Abarusiya bavuga ko bafite ibyuma bireba mu kirere kure cyane kurusha iby’Abanyamerika ho 40%, ibi bivuze ko bashobora kureba ibibera kure mu kirere kurusha USA.
U Burusiya ni ubwa kabiri ku Isi mu kugira ibyogajuru bya gisirikare kuko bufite ibyogajuru 75, bugakurirwa n’u Bushinwa bufite 35.
Ibyogajuru biri mu kirere bifasha mu guhanahana amakuru, kumenya ahazabera inkubi z’umuyaga, gukusanya amakuru no kureba uko amato akoresha inyanja n’ibindi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Putine n’umuntu w’umugabo.Ahubwo turebe ukuntu twiyunga nawe tuve muribi bya USA na UK.
Comments are closed.