Digiqole ad

Kayonza: Barasabwa kugaburira abana indyo yuzuye kuko idahenze

 Kayonza: Barasabwa kugaburira abana indyo yuzuye kuko idahenze

Aba babyeyi bababwiye ko indyo yuzuye atari inyama cyangwa umuceri

Ikigo ‘women for women ‘ gitanga inyigisho ku gutunganyiriza abana indyo yuzuye mu karere ka Kayonza gisaba ababyeyi bo muri aka karere kugaburira abana babo indyo yuzuye kuko idahenze kandi bimwe mu bisabwa nk’imboga basanzwe bazihinga.

Aba babyeyi bababwiye ko indyo yuzuye atari inyama cyangwa umuceri
Aba babyeyi bababwiye ko indyo yuzuye atari inyama cyangwa umuceri

Bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Kayonza bavuga ko gushyira mu bikorwa gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana mu minsi ya mbere 1000  bigoye kuko bisaba amikoro ahagije kugira ngo babone ibyo kugaburira umwana muri iyi minsi.

Inzego za Leta zitunga agatoki ababyeyi bo muri aka karere kutita ku mirire y’abana babo, ziburira aba bayeyi kuko batagize icyo bakora bashobora kuzisanga mu ihurizo ryo guhangana n’ingaruka z’imirire mibi ku bana.

Umunyamakuru w’Umuseke wasuye ikigo ‘women for women’ giherereye mu murenge wa Nyamirama, yahasanze ababyeyi bari baje kwigishwa gutunganyiriza abana babo indyo yuzuye, bavuga ko bamwe muri bo inyigisho bahawe zabaye amasigarakicaro kuko badashobora kuzazubahiriza kubera amikora macye.

Nyiraneza Marie Solange wagaragaje imbogamizi, agira ati ” Turagerageza ariko birahenze kuko ushobora kubona kimwe mu biribwa bikenewe  ariko ibindi utabifite, ugahitamo kubireka.”

Barungi Veneranda ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza muri iki kigo cya ‘women for women’ avuga ko ibi bivugwa n’aba babyeyi ari imyumvire ikiri hasi kuko indyo yuzuye itandukanye no kuba ihenze.

Ati ” Bumva ko indyo yuzuye ari amafaranga, bazi ko iyo umuntu ariye inyama, umuceri,… ari bwo aba ariye neza kandi ntibazi ko ibiri mu nyama ushoboka no kubisanga mu bishyimbo cyangwa mu ndagara”.

Umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Nyamirama, Izabele Uwamahoro avuga ko kwita ku mirire y’abana hari ababyeyi batarabyumva neza.

Mukunzi Athanase uyobora umurenge wa Nyamirama aburira aba babyeyi bafite imyumvire micye ku mirire y’abana babo ko bagomba kuyitaho kuko batabikoze bishobora gushyira ubuzima bw’abana babo mu kaga bakarwara indwara ziterwa nimirire mibi nka Bwaki.

Ati ” Ubuzima bw’iminsi 1000 ku mwana ni ikintu tugomba kwitaho kuko niho umwana aba ashobora guhurira n’indwara zose zishoboka.”

Uyu muyobozi avuga ko bibaje kumva ababyeyi bavuga ko batabona ubushobozi bwo guhaha ibyo gutegura indyo yuzuye kandi usanga barahinze imbora munsi y’ingo zabo.

Bamwe mu babyeyi bo muri Kayonza bavuga ko gutegura indyo yuzuye bihenze
Bamwe mu babyeyi bo muri Kayonza bavuga ko gutegura indyo yuzuye bihenze
Barungi Veneranda umukozi wa women for women ntavuga rumwe n'abavuga ko gutegura indyo yuzuye bihenze
Barungi Veneranda umukozi wa women for women ntavuga rumwe n’abavuga ko gutegura indyo yuzuye bihenze
Muganga Isabele Uwamahoro avuga ko hari ababyeyi batarumva neza ibijyanye no guha abana indyo yuzuye
Muganga Isabele Uwamahoro avuga ko hari ababyeyi batarumva neza ibijyanye no guha abana indyo yuzuye

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Harya abasuhuka batuye mukahe karere? Ese basuhuka baretse ibyo bishyimbo imboga avoka,ibijumba n’ibindi? Ese basuhuka kuberako ntanyama bakibona?

  • Ngaho reba uriya mudamu urimo kuvuga amateshwa ku bantu bashonje ngo “indyo yuzuye” kandi n’ ituzuye ntayo babona kugeza n’ aho basuhukiye muli Uganda !!!!! None se abo bahunze kutabona indyo yuzuye ???? Reba uwo mugore urimo kuvuga ayo mateshawa ko atangana n’imvubu za cyera zabaga zikutse Nyabarongo !!!!!! Arenda gusandara kubera indyo yiyuha hanyuma akavugira k’umusonga wa bariya badamu bshaonje inda yafatanye n’ umugongo kimwe n’ abana babo !!!! Gushinyagura .com !!!!!!!!!

  • Naho se NZARAMBA?! kandi twumva ko abaturage basuhuka buri munsi?! Meya yagombye gutangaza etat d’urgence agashakirwa ubufasha. Harya inzara yo si IKIIIZA kiri mi nshingano za Midmar?!

  • We se yabanje akarya indyo yuzuye. Ni gute yigisha abaturage ibyo we adakora. Muri biriya biribwa biri ku meza byose ni ikihe yaguze muri quartier ya hariya i Kayonza, byose ntiyaje abyitwaje mu modoka abivanye i Kigali !

  • Ariko rero dusigaye dufite nikibazo mu Rwanda, njya ndeba ba Ministres abadepites,nabandi bayobozi ba mbere ya 1994 b’igitsinagore nagereranya nabubu ngasanga harimo ikibazo Madamu Uwilingiyimana Agata, na Ministre Mukantaba ukareba ukuntu bangana urumirwa,Dusubire kubijumba,amateke nibisusa, na dodo hakiri kare.

    • Mukunzi
      June 24/2016
      Ariko mwasobanukiwe ko kurya neza bibanziriza mu myumvire aho kuba mu mufuka.
      Njye nshyigikiye rwose igikorwa cya women for women cyo guhugura umuryango ku byerekeranye n indyo yuzuye.
      None se urashaka kuvuga ko ibitoki ,imboga,soya,amapapayi,imineke,bidahingwa muri Kayonza
      Muve kubunebwe ahubwo muzamure imyumvire.
      Umwana ni bwo bukungu bwa mbere bw ‘umuryango niyo mpamvu bagomba kumushyiraho imbaraga zabo zose

Comments are closed.

en_USEnglish