Digiqole ad

Tanzania: Hafatiwe abantu bari bagiye gucuruza abakobwa 12 b’Abarundi

 Tanzania: Hafatiwe abantu bari bagiye gucuruza abakobwa 12 b’Abarundi

Ubucuruzi bw’Abantu ku isi bufata intera

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania bavuze ko bafashe abantu bo mu bihugu bitandukanye bafite abana 12 b’Abarundi bari bajyanye kugurisha mu bihugu bya Abarabu nk’abacakara.

Abantu bafashwe ngo ni batanu, bakekwaho gucuruza abagore n’abakobwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati (mu bihugu by’Abarabu).

Abafashwe bakomoka muri Saudi Arabia (Arabia Saoudite), Maroc (Morocco), Kenya n’abandi babiri bo muri Tanzania.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Tanzania, John Msumule yavuze ko abafashwe bari i Dar es Salaam.

Bafashwe bari kumwe n’abakobwa 12 bakomoka mu gihugu cy’u Burundi aho bivugwa ko bari bagiye kubagurisha.

Msumule yavuze ko gufatwa kw’aba bantu ari umusanzu ukomeye igihugu cye cyatanze mu ntambara yo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Leta ya Tanzania iherutse gutangaza mu cyumweru gishize ko abagore 500 bajyanywe muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati bizezwa imirimo itabaho n’ababatwarayo.

Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi ivuga ko abakobwa bakiri bato n’abagore bose hamwe basaga 800 bajyanywe mu bihugu byo mu Kigobe (mu Barabu) gukora akazi k’ubuyaya mu ngo kuva mu Ukwakira 2015.

Urubuga www.iol.co.za mu nkuru yarwo yasohotse tariki 12 Kamena, ruvuga ko Pacifique Nininahazwe, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yatangije i Burayi aho ari mu buhungiro ko abakobwa 90 bagurishijwe kuri umwe mu miryango ibajyana kubacuruza (uvuga ko ubashakira akazi) bigizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Kompany yitwa Royal Services, y’uwitwa Ali Ndikumana, ivuga ko ngo ikora mu buryo buzwi haba mu Burundi no muri Oman, ndetse ikemeza ko yahawe uburenganzira bwo gushaka abakozi na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi.

Gusa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Allain Aime Nyamitwe, yamaganye ibivugwa na Royal Services, avuga ko nta masezerano na make bagiranye.

Terence Ntahiraja Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, na we nk’uko tubikesha urubuga twavuze haruguru, avuga ko Royal Services itigeze yandikishwa mu Burundi nka Kompany izwi bityo ngo ibikorwa byayo ntibyemewe n’amategeko.

Umwe mu bacurujwe muri Oman akaba yarabashije gusubira mu Burundi yabwiye Polisi ko imirimo bakoreshwayo ari ubucakara.

Ati “Naraguzwe nongera kugurisha nk’ikintu (igikoresho) nyuma y’amezi atandatu ku wundi muntu (Master).”

Uyu wari waragurishijwe yabwiye Polisi y’u Burundi ku wa gatanu w’icyumweru gishize ko ubwo yagezwaga muri Oman mu mwaka washize, yakoreraga Abatware babiri kandi agafatwa nk’Umucakara.

Ati “Ntaburenganzira bwo kugira aho njya nari mfite. Iyo uhageze ibyangombwa by’inzira (passport) ibikwa n’Umutware (Master). Ntibashaka ko hari aho wajya. Umuntu asabwa gukoresha imbaraga aterura ibiremereye kandi bamwe mu bakozi bategekwa kuba indaya.”

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndabashuhuje. Iki kibazo ntabwo umuti wacyo uri gushakwa neza.leta za Afrika akenshi zirahubuka. Njyewe nabikozeho ubushakashatsi igihe kinini cyane,umwe mu myanzuro nabonye ni uko: Ntiwabuza abakene kujya gushaka ubuzima aho buri,ikindi,abajyayo bose siko bahurirayo n’ibibazo nk’uko n’abafundi kuri Chantier bahanuka bakagwa hasi cg abasirikare mu butumwa bw’amahoro bahura ningorane(ibyo ni ibisanzwe).,ikindi ibihugu nka Philipine ,India na Uganda irimo,byo biricecekeye kuko biri kwinjiza akayabo kavuye mu bakora akazi twe twita ko gasuzuguritse mu barabu(mu rugo,mu maduka,gufuraimyenda bizwi nka dry cleaners,….)naho twe ngo abantu baracuruzwa.ikindi: nta muntu waba aba Dubai ngo ampakanyeko ibyo mvuga ari ikinyoma, ntushobora kwambura umuntu passport ye nubwo waba uri boss we,biramutse bimenyekanye muri leta,uwabikoze ashobora kwicuza icyatumye avuka. Ikindi: Leta zacu nizikore ibyo zishinzwe kuri iyi dossier(nakabagiriye inama ariko ni indyarya barabizi ahubwo ni uburiganya bashaka gukoramo),nibatareba neza abantu bazajya babacika nkuko barimo kwiroha mubarayi bakemera bakagwa mu mazi. Icya nyuma:abo bakobwa (bamwe muri bo), nabo bagerayo (bamwe muri bo)bakajya mu buraya,ejo bamufata yibye ati barashaka cg bari kunsambanya ku gahato!!Nyamara mukoze iperereza ryimbitse mwasanga hariyo(mu barabu)cases nyinshi cyane z’abanyafrika abagabo n’abagore bibayo,bakica,bagatwarayo ibiyobyabwenge,….
    Igisubizo kiri kuri Leta
    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish