Abunzi ntibazongera gukurikirana ibibazo nshinjabyaha
*Busingye yavuze ko mu Rwanda hari hatangiye kubaho umuco wo kudahana kubera itegeko ry’Abaunzi,
*Hon Gatabazi yifuje ko Abanzi bakemura ibibazo bifite agaciro gahera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kumanura.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kamena 2016, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura itegeko rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi aho ingingo nyamukuru yatumye Guverinoma yifuza ko iri tegeko rivugururwa ari ukugira ngo hagire zimwe mu nshingano z’Abunzi zikurwamo.
Johston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wari uhagarariye Guverinoma mu Nteko yasobanuriye Abadepite ishingiro ry’uyu mushinga, ahanini yibanda ku bijyanye no gukura ibibazo nshinjabyaha mu nshingano z’Abunzi.
Yagize ati: “Iyi ngingo igomba gukurwa muri iri tegeko igashyirwa mu gitabo cy’Amategeko kuko wasangaga Abunzi basabwa gutanga ubutabera.”
Busingye yakomeje avuga ko ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe hirya no hino mu gihugu ngo hari hatangiye kugaragara umuco wo kudahana, ndetse bamwe bagakora ibyaha nkana kuko babaga bazi ko batazajyanwa mu nkiko ahubwo ko ibibazo byabo bizarangirira ku rwego rw’Abunzi.
Yagize ati: “Kenshi umuntu yibaga imodoka y’umuntu itarengeje miliyoni eshanu cyangwa agatema inka yamugenzi we, agatukana mu ruhame maze Polisi yamufata akayibwira ko igomba kumurekura kuko ibyo yakoze bitari mu nshingano zayo ahubwo ko ikibazo cye kigomba gukemurwa n’Abunzi.”
Abadepite batandukanye batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga bose bagaragaje ko ufite ishingiro cyane cyane ku birebana no kuvana ibibazo nshinjabyaha mu nshingano z’Abunzi.
Abafashe ijambo bagaragaje ko hirya no hino hari hatangiye kugaragara ibibazo byo kudahana n’ubw’igomeke aho ahenshi ngo hari haragaragaye abantu bazwi ku izina ry’Ibihazi bangizaga ibya rubanda uko bishakiye.
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga yavuze ko ufite ishingiro ariko asaba ko hagomba kuzatekerezwa kukureba n’ingingo ivuga ko Abunzi bagomba gukurikirana ibibazo byose bifite agaciro ka miliyoni eshanu gusubira hasi.
Yagize ati: “Aya ni amafaranga menshi ku Banyarwanda wenda yazamanuka nibura akagera kuri miliyoni ebyiri.”
Minisitiri Busingye amaze kugaragaza ishingiro ry’uyu mushinga, Abadepite na bo bakawutangaho ibitekerezo wahise utorwa ku majwi 56 y’Abadepite bari bitabiriye inama rusange uba utowe 100%.
Itegeko ry’Abunzi, mu Rwanda rimaze hafi imyaka isaga icumi rikoreshwa kuko ryashyizweho muri 2004; mu ngingo yaryo ya kane rigaragaza ububasha bwa Komite y’Abunzi bishingiye ku biburanwa nshinjabyaha.
Agaka ka kabiri kugeza ku ka gatanu hagaragaramo ko Abunzi bagomba gukemura ibibazo birebana no kwangiza no konona ibintu bitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu, gutukana mu ruhame ndetse no gusebanya mu ruhame.
UM– USEKE.RW
2 Comments
ni byo kbsa ariko na milliyoni ebyiri ni nyinshi nibagire nibura imwe!!naho ubundi abantu bazicana kakahava da
ariko se koko namwe mumbwire umuntu ukora akazi atigiye ntanagahemberwe ahabwa gute inshingano n’uburenganzira bwo gukemura ibibazo bifite agaciro ka miriyoni2 ni ugukabya no gusesengura bucye kuko bizaha urwaho ruswa n’umwiryane nibura iyo bagarukiriza kuri 500000
Comments are closed.