Digiqole ad

Mu myaka 15 Malaria yahitanye hafi Miliyoni 1.8 muri Afurika

 Mu myaka 15 Malaria yahitanye hafi Miliyoni 1.8 muri Afurika

*Tariki ya 25 Mata, Isi yose irizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria;
*Hagati y’umwaka wa 2000-2014, Malaria yahitanye abantu 1,834,765…barimo 1,741,880 bo muri Afurika;
*Kuva 2000-2014, mu Rwanda abahitanywe na Malaria ni 2,414;
*MINISANTE ngo igiye gutanga Inzitiramibu 6, 201,501 mu Turere twose n’Ibigo by’amashuri.

Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) ku cyorezo cya Malaria kuva mu mwaka wa 2000-2014, kigaragaza ko muri iyi myaka 15 abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ku Isi babarirwa muri 1,834,765, hafi 95% byabo ni abo ku mugabane wa Afurika.

 

Iki cyegeranyo kigaragaza itandukaniro rikabije mu ngamba n’ingaruka za Malaria kuko mubo yahitanye mu myaka 15 bagera ku 1,834,765, abagera ku 1,741,880 ni abo ku mugabane wa Afurika, mu gihe abo ku mugabane w’Uburayi ngo ari 46 gusa.

Iki cyegeranyo cyamurikiwe inzobere n’impuguke mu by’ubuzima zari ziteraniye mu nama yateguwe n’Ibitaro bikuru bya Gisirikare mu cyumweru gishize, kigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2012 indwara ya Malaria ikomeje kwiyongera mu bihugu isanzwe igaragaramo.

Muri iyi nama, uharagariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda (OMS); Dr Olushayo Olu yavuze ko uretse gutwara ubuzima bw’abanyagihugu, indwara ya Malaria inadindiza amajyambere.

Dr Olushayo yashimiye ibihugu bishyira ingufu mu kugabanya umubare w’abanyagihugu bahitanwa n’icyorezo cya Malaria, avuga ko u Rwanda narwo ruri mu bihugu byo gushimirwa kubera ingamba Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda; Dr Agnes Binagwaho we yavuze ko imihindagurikirire y’ikirere yatumye ubushyuhe buzamuka ku Isi ari yo ntandaro y’uku kwiyongera kwa Malaria, kuko ngo butuma ubuzima bw’imibu ikwirakwiza udukoko dutera iyi ndwara bumera neza.

Ati “Muri iyi minsi, imibu ishobora kuguruka cyane kubera ubushyuhe bw’ikirere bwiyongereye, ubu bushyuhe ntacyo buyitwara, ahubwo butuma irushaho kuguruka kuko iba ibwishimiye.”

Muri iyi nama herekanywe ibyegeranyo bitandukanye bigaragaza uko indwara ya Malaria igiye ihagaze mu karere, no ku Isi yose, n’ingamba zashyizweho kugira ngo iyi ndwara iranduke.

Icyegeranyo cya OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2014, abagaragaweho na Malaria ku Isi yose bari 134,449,393 barimo 126,256,273 bo ku mugabane wa Afurika na 265 bo ku mugabane w’Uburayi

Muri iki cyegeranyo kigaragaza abagiye bagaragaraho ubwandu bw’iyi ndwara n’abahitanywe nayo buri mwaka kuva 2000-2014, ku mugabane w’Uburayi hari imyaka yagiye ishira hatagaragaye umuntu n’umwe ufite ubwandu bwa Malaria nko mu mwaka wa 2007, 2009 na 2010.

Mu karere, u Rwanda ku isonga mu kugira umubare uri hasi…

Icyegeranyo cya OMS kigaragaza imibare y’abagiye bitaba Imana muri buri gihugu, cyerekana ko mu Rwanda kuva 2000-2014, abahitanywe na Malaria ari 2,414 ari nawo mubare muto mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Tanzania, abahitanywe na Malaria kuva 2000-2014 ni 49,394, muri Uganda bagera kuri 34,172, naho muri Kenya ni 28,347. U Burundi buza ku mwanya wa kabiri mu karere mu kugira umubare uri hasi w’abahitanywe na Malaria bagera ku 13,558.

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kiri mu byibasiwe cyane na Malaria ku mugabane wa Afurika n’abagera ku 125,245.

Dr Agnes Binagwaho yavuze ko u Rwanda rutagera ku ntego yo kurandura Malaria mu gihe ibihugu bihana imbibi narwo bikigenda biguru ntege mu gushyiraho ingamba zo kurwanya Malaria, kuko ngo imibu ikwirakwiza udukoko dutera iyi ndwara ishobora kuva mu gihugu ikajya mu kindi.

Minisante igiye gutanga Inzitiramibu 6, 201,501

Buri tariki ya 25 Mata, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, aho ibihugu byibukiranya icyakorwa kugira ngo iyi ndwara idakomeza gutwara ubuzima bwa benshi.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko mu rwego rwo kurandura Malaria, kuva muri Mata 2015 hamaze gutangwa inzitiramibu zigera muri 2,680,011 zahawe abaturage bo mu turere tugize Intara y’Amagepfo n’Uburasirazuba.

Iyi Minisiteri ivuga ko mu rwego rwo gufasha buri wese kurara mu nzitiramibu ikoranye/iteye umuti iteganya gutanga inzitiramibu zibarirwa muri 6, 201,501.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish