Abiciwe Kicukiro bababwiraga ko bagiye kubajugunya mu yindi myanda
Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro ku itariki 11 Mata 1994 banyuzemo.
Ubwo bashorerwaga berekezwa i Nyanza ya Kicukira, ahamenwagwa imyanda, ngo babwirwaga ko bagiye kujugunywa aho indi myanda iri.
Uru rugendo rwari rwitabiriwe n’Abanyarwanda batari bake ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, rwahagurukiye kuri ETO Kicukiro rusorezwa ku rwibuto rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Nyanza ya Kicukiro.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 11 bazize Jenoside yabakorewe. Urugendo rushushanya rumwe abishwe bakoze mbere yo kwicwa.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko igihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana ko Isi itagira imbabazi, ndetse ko Umunyarwanda wavuze ko ikitwa Umuryango Mpuzamahanga kitabaho atabeshye kuko igihe yaragikeneye ntiyakibonye.
Yavuze ko igihe cyageze abari bashinzwe kugarura amahoro bakarutisha ubuzima bw’Abanyarwanda ibibwana by’imbwa zabo, ngo abari bashinzwe kurinda Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, igihe cyarageze bahambira utwabo batibagiwe n’imbwa zabo baragenda basigira rugari Interahamwe.
Min. Uwacu ati “Itariki 11/4 iteka mu mitwe y’Abanyarwanda no mu bitekerezo byabo tuzirikana ubugwari, gutsindwa k’Umuryango Mpuamahanga.”
Uwacu kandi yibukije ko mu bihe bikomeye no mu bidakomeye cyane, badakwiriye gutegereza ak’imuhana kuko n’imvura yarahise ntikaza.
Yavuze ko igihe Abanyarwanda bibuka ari igihe cyo kubwiza ukuri abo bashinyaguzi, babima umwanya, bagahangana n’abo bose bagerageza kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ngo igihe cyageze kumeneka kw’amaraso y’Abanyarwanda ntibibe ibyihutirwa.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu umuyobozi wa IBUKA yabwiye Abacitse ku icumu ko kuba ku isonga bizatuma nta we ubaryanira inzara.
Ati “Iyo tutari ku isonga hari abaturyanira inzara, kuba ku isonga bizadukiza agasuzuguro ka bariya basize bahekuye u Rwanda.”
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
2 Comments
urwo rwibutso mwashyizeho ni urwa hehe?
Ni urw’abahoze bakorera Electrogaz bazize génocide y’abatutsi
Comments are closed.