Burundi: Leta yemeje kuba yajya mu biganiro biyobowe na Africa y’Epfo
Nyuma y’uko ibihugu bikomeye bisabye u Burundi kwemera ko Africa y’Epfo yaba umuhuza mu bibazo biri hagati yayo n’abatavuga rumwe na yo, Umuvugizi wa Leta akaba n’Umujyanama mu by’Itumanaho wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe yemeje ko Nkurunziza yiteguye kwemera ko Africa y’Epfo iba umuhuza ariko n’umuhate w’abayobozi bo mu karere ntiwimwe agaciro.
Nyamitwe yemeje ko kimwe mu byatuma bemera ko Africa y’Epfo iba umuhuza ari uko yahoze ifasha mu bibazo byari mu Burundi guhera muri 1990 kugeza muri 2000.
Kugeza ubu umuhuza watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba, Perezida Yoweri Museveni hari bamwe bavuga ko abigendamo biguru ntege bityo ko ngo atabasha guhuza abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza.
Ibiganiro byari biteganyijwe kubera i Kampala ku itariki ya 06 Mutarama byasubitswe kubera abahagarariye Leta y’u Burundi banze iyo tariki kuko ngo itari yarumvikanyweho n’impande zombi.
Nubwo byagenze uko, Willy Nyamitwe yavuze ko umuhate wa Museveni ugomba kunganirwa na Africa y’Epfo aho kugira ngo uteshwe agaciro.
Mu mpera z’icyumweru gishize intumwa zoherejwe na UN mu rwego rwo gushishikariza Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe na yo kwicara bakaganira mu buryo butanga umuti urambye, zatashye (intumwa) nta gisubizo kigaragara zitahanye.
Guhera muri Mata, 2015 mu Burundi hari imvururu zaguyemo abantu benshi kubera ko bamwe batishimiye kwiyamamaza no gutorwa kwa Pierre Nkurunziza nk’Umukuru w’igihugu, bamwe mu batavuga rumwe na we bemeza ko yishe Itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha yo muri 2005, abandi bamushyigikiye bakavuga ko gutorwa kwe kwanyuze mu mucyo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW