I Davos, P.Kagame na Mushikiwabo bavuze uko babona u Rwanda na Africa
Mu nama ngarukamwaka ya 46 ya ‘World Economic Forum’ iri kubera i Davos mu Busuwisi, mu biganiro byatanzwe kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Perezida Paul Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo bari mu bavuze ku nsanganyamatsiko z’ibiganiro barimo. Perezida Kagame yavuze ko amahoro n’umutekano ndetse no kubahiriza amategeko aribyo bituma u Rwanda ubu ruhagaze ku mwanya wa kabiri mu korohereza ishoramari muri Africa.
Iyi ni inama ikoranya abahanga mu by’ubukungu, abayobozi b’ibigo bitandukanye bikomeye ku isi, abayobozi batandukanye muri Politiki y’isi, imiryango imwe n’imwe mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri leta, abashakashatsi mu by’ubukungu n’abandi batumirwa mu nzego zitandukanye ku isi bagera ku 2 500.
Ni inama iba igamije kuganira ku ngingo zitandukanye zo guha ubukungu bw’isi icyerekezo no kuzamura imibereho myiza y’abatuye isi.
Mu gitondo, Perezida Kagame yabanje gusangira no kuganira na bamwe mu bashoramari bakomeye bitabiriye iyi nama iri kubera mu mujyi wa Davos.
Nyuma yakomereje mu kiganiro cyahawe insanganyamatsiko ya ‘The Transformation of Tomorrow’ aho abagenwe kuyivugaho baganiraga ku bintu bitandukanye; nk’uruhare rw’ikoranabuhanga n’ubushabitsi mu guhindura ejo hazaza.
Abavuze muri iki kiganiro kuri iyi ngingo ni;
*Andrew R. Sorkin umusesenguzi ku kinyamakuru The New York Times,
*Sheryl Sandberg uyu akaba ari ‘Chief Operating Officer’ wa Facebook Inc akaba no mu nama y’ubuyobozi bwa Facebook,
*Satya Nadella uyu ni ‘Chief Executive Officer’ wa Microsoft Corporation,
*Anand Mahindra umuyobozi mukuru wa Mahindra Group ikora imodoka mu Buhinde,
*Zachary Bookman we akaba ari ‘Chief Executive Officer’ wa OpenGov Inc
*hamwe na Perezida Paul Kagame uba kandi no mu bayobozi ba MDG Advocacy Group, Broadband Commission for Digital Development na International Telecommunication Union.
Avuga ku mpinduka nziza mu Rwanda zafatirwaho urugero zari zikomojweho na bamwe mu bitabiriye ibiganiro, Perezida Kagame yavuze ko izi mpinduka zabayeho kubera gushyira mu bikorwa politiki zo korohereza abashoramari u Rwanda ubu rukaba ruri ku mwanya wa kabiri muri Africa, gusa ngo byose bigashingira kuri Politiki nziza z’igihugu, amahoro n’umutekano abashoramari babona ndetse no gukurikiza amategeko ahari.
Perezida Kagame yavuze ko Africa yavuze ko u Rwanda by’umwihariko na Africa muri rusange byabonye umusaruro w’ikoranabuhanga ku iterambere ryihuse no guhuza abantu ngo babone ibisubizo.
Ati “mu Rwanda no muri Africa ubu turi mu rugendo rwo kuba mu bakora ikoranabuhanga aho kuguma kuba mu gice cy’abarikoresha gusa.”
Mubyo yavuze yavuze kandi ku kudaheza uw’ariwe wese mu rugendo rw’iterambere rigamije guhindura ejo, avuga ko nko guheza inyuma umugore/umukobwa mu burezi atari ukumubuza wenyine amahirwe, ahubwo ari no gutakaza imbaraga zikomeye mu kwihutisha ikoranabuhanga rigamije iterambere.
Nyuma y’iki kiganiro, Minisitiri Louise Mushikiwabo nawe yagaragaye mu kiganiro cyavuze k’uko umutekano uhagaze ku rwego mpuzamahanga n’ihungabana ryawo kubera ubuhezanguni buriho muri iki gihe.
Min Mushikiwabo yavuze ko ubuhezanguni akenshi buturuka ku guheza igice cy’abantu mu rugendo rw’iterambere ibi nyuma bikavamo guhungabanya umutekano.
Akavuga ko abayobozi bafite inshingano yo gushyira abantu bose mu ntego imwe y’iterambere ndetse abayobozi bakarushaho kumenya uko bafata ubudasa (diversity) mu bantu ntibube intandaro y’amakimbirane.
UM– USEKE.RW
12 Comments
Ni byiza cyane! Njya nibaza kuki buri event usanga ari HE uriyo? Nka hano Minister wa finance niwe wakabaye ahari cyane ko ari domaine ahagarariye. Sinzi niba ari ikibazo cya delegation du pouvoir, ndavuga ibi kuko usanga akenshi HE ariwe mukuru w’igihugu uri mu biganiro nk’ibi.
Mbere ya byose umenye ko Président Kagame uretse no kuba umukuru w’igihugu ari kandi no mu bayobozi ba MDG Advocacy Group, Broadband Commission for Digital Development na International Telecommunication Union. Kuba yavuze ni uko yabaye indashyikirwa ku buryo bamubonyemwo ubunararibonye bakamushyira muri ubwo buyobozi bakamutumira ngo asangize abandi umwihariko we n’ibyiza yagejejeho abanyarwanda. Ntiyaje gutanga ikiganiro ku miterere ya ministère y’bukungu bw’u Rwanda nk’uko ubitekereza. Erega mbere yo kwandika mujye mubanza mutekereze ntimugapfe guhubuka buri kintu kigira uburyo n’umwanya.
None se ubwo nkawe uba uhurudutse uvuga ibyo uzi cyangwa? H.E yaratumiwe mu nama y’i Devos uranyumva neza kandi haba hashingiwe ku bunararibonye afite mu rwego rw’ubukungu n’ikoranabuhanga, ikindi kandi ukwiye kubanza kumenya agaciro iriya nama iba ifite ubwabyo bari bashoramari kubona Kagame birabakwega mu gushora Imari mu Rwanda
None se ibindi bihugu buriya nuko abaperezida baba babuze umwanya cg nuko batazi kuvuganira ibihugu byabo….
Ntabwo ari inama y’abakuru b’ibihugu. Ahubwo ni inama iba yatumiwemo impuguke hamwe n’inararibonye zizewe kandi zizwiho ubushobozi ndetse zanabigaragaje kugirango bungurane ibitekerezo.
Mu gitabo cyitwa Le Leader Spirituel nasomyemo ko mu biranga umuyobozi mwiza harimo
na la délégation :Division du travrail .
Gusa iyi nama koko Minister wa ECONOMY yakayitabiriye , yego na MINAFET Diplomacy
ihora icyenewe , rwose!
Bwana Gatete Claver utegeka MINECOFIN nawe yajyanye na Bwana Kagame Paul utegeka u Rwanda, wenda ni uko umwanya we wo gutanga ikiganiro utaragera cg se Kagame P. akaba yakingirije amaso y’umunyamakuru ntabashe kubona Gatete C., ariko rwose ntabwo yamusize, bari kumwe bose ndetse na Mrs Mushikiwabo L hamwe na Gatare Francis utegeka RDB ….so, no worry, asigaye abajyana ntabwo yabasiga ngo agende wenyine kandi bahari bagomba kumwunganira.
Ntawutanga ikiganiro mu nama nka ziriya atayitumiwemo kucyihatangira. Ntabwo abatumirwa bihitamo abategura izo nama nibo babahitamo. Ni shema ahubwo kuri we kuko Davos hatajyayo umuyobozi uwariwe wese. Kuba ari HE utumirwa nuko bamuziho ubunararibonye abandi badafite mugutanga ibitekerezo ntabwo ari ngombwa ko biba bireba ubukungu bwu Rwanda gusa ni mu rwego mpuzamahanga.
Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bubashywe kw’isi bizatangira kuwa gatanu. Ubu hari kuba ibiganiro by’abashyushya rugamba.
Nshimishijwe nuburyo abatanze comments kuri iyi nkuru , baba abanenga cyangwa abashima bose babikoze mukwiyuba n’icyibupfura. ndabashimye mwese
Ikigize icyo kivuze ni umugambi w’inama n’ingaruka kubaturage kumyanzuro izavamu !
Turakataje mu iterambere, natwe dusigaye twicarana n’abakize cyane ku isi bakaduha ijambo, bakadutega amatwi. Ariko se ko iby’isi ari mpanguhe, buriya baduha 40% by’ingengo y’imari y’igihugu twe tukabaha iki?
Comments are closed.