Digiqole ad

Umurambo w’umugabo watowe muri ruhurura, biravugwa ko yishwe n’imvura ya nijoro

 Umurambo w’umugabo watowe muri ruhurura, biravugwa ko yishwe n’imvura ya nijoro

*Uyu mugabo ngo yari amaze icyumweru yihisha nyiri inzu, kuko yari yarabuze ubwishyu bw’ubukode,

*Kabiri Daniel wabonywe yapfuye, yari umusirikare wavuye ku rugerero, yari afite ubumuga bwo kugira akaguru kamwe,

*Hari umuntu wamubonye saa saba z’ijoro ataha agendera ku mbago ze.

Mu gitondo kuri uyu wa kane, kuri ruhurura yo kuri APADE hafi y’ishuri rikuru rya INILAK, hatowe umurambo w’umugabo witwa Kabirizi Daniel, bivugwa ko yishwe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Umurambo babashije kuwukura muri ruhurura bari bategereje imbangukiragutabara ya Polisi ngo ize imutware iwe
Umurambo babashije kuwukura muri ruhurura bari bategereje imbangukiragutabara ya Polisi ngo ize imutware iwe

Abaturage bamuzi, bavuga ko nta kibazo yari afitanye n’umugore we bari bafitanye umwana umwe, mu gihe umugore we yari afite abandi bana batandatu yabyaye ahandi.

Umutesi Claudine ni we wakodeshaga Kabirizi n’umugore we inzu, mu mudugudu wa Sovu, akagari ka Niboye mu murenge wa Niboye, avuga ko uwo mugabo yitwa Kabirizi Daniel ngo yari amaze icyumweru kimwe cyangwa bibiri ataba mu rugo, yaragiye.

Yagize ati “Namuhaye igihe ntarengwa cyo kwishyura inzu, hari hashize ukwezi n’iminsi, gusa umugore we yari yarasigaye mu nzu kandi nta kibazo twari dufitanye, yaba we n’umugabo we bikundiraga inzoga.”

Undi mugore uturanye na Kabirizi, uvuga ko yamubonye nijoro ahagana saa saba (1h00 a.m) cyangwa saa munani, mu kabari Sonatube aho yakundaga kunywera, gusa ngo ntiyabonye yinjiramo uretse kumubona agenda n’imbago ze.

Aime, umukuru w’urwego rwa DASSO wungirije mu kagari ka Kagina hatoraguwemo uwo murambo, avuga ko ari mu bamubonye bwa mbere, ahagana saa ine, akavuga ko ari amazi yamuzanye ko batazi neza aho yamukuye.

Umugore wa Kabiri, avuga ko amakuru y’urupfu rw’umugabo we yayabwiwe n’umuhungu waje kuri moto. Akomeza avuga ko bari bamaze icyumweru batabana mu rugo, gusa ngo ntibari baratandukanye, ahubwo ngo umugabo yangaga kugera mu maso ya nyiri inzu, kuko ngo yamubwiraga ngo amuvire mu nzu cyangwa yishyure, undi ntamwishyure, agahitamo kumucengacenga.

Ibyo kuba uyu muryango ubona ubushobozi bwo gushyingura uwo mugabo we, uyu mugore yagize ati “Ntabwo mbizi. Turamujyana mu mudugudu dutuyemo, ubwo nibo baza kugira icyo babivugaho.”

Hyacinthe Uwingabire, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagina ahatowe uyu murambo, avuga ko bawubonye saa ine za mugitondo uzanywe n’amazi. Gusa ngo amahirwe ni uko umurambo wabonye benewo.

Yagize ati “Ikigaragara ntiyaraye mu rugo, amazi ashobora kuba yamufatanyije n’intege nke yari afite, ni impanuka isanzwe urebye.”

Yavuze ko abaturage be bazi neza ruhurura yo kuri APAD kuko bamaze igihe babana nayo, gusa ngo amazi ashobora kuba yakuye uyu mugabo ruguru akamumanura.

Iyo ruhurura yo kuri APADE, ituruka ruguru ku muhanda wa kaburimbo, bityo ikaba ihurirwamo n’amazi menshi ku buryo uwagira ibyago akagwamo mu mvura, kuhikura byamugora.

Kabirizi Daniel ngo yari umwe mu bavuye ku rugerero (Demob), afite ubumuga bwo kutagira akaguru kamwe, akaba atagiraga inzu ye bwite.

Muri iki gihe cy’imvura nyinshi, birakwiye ko abaturage bagira amakenga, aho imvura imusanze akaba yakugama adategereje ko iza kuba nyinshi.

Abantu bari benshi bashungamirije uwo murambo
Abantu bari benshi bashungamirije uwo murambo
Abana bavomaga aho nibo ngo babonye uwo murambo
Abana bavomaga aho nibo ngo babonye uwo murambo
Iyo ruhurura imanukana amazi aturuka ruguru kuri kaburimbo yerekera kuri ruhurura yo kuri INILAC
Iyo ruhurura imanukana amazi aturuka ruguru kuri kaburimbo yerekera kuri ruhurura yo kuri INILAC
Ruguru kuri uyu muhanda niho ruhurura ituruka ivuye kuri kaburimbo mu mvura amazi aba ari menshi cyane
Ruguru kuri uyu muhanda niho ruhurura ituruka ivuye kuri kaburimbo mu mvura amazi aba ari menshi cyane
Uyu mugabo ashobora kuba amazi yamukuye ruguru akamumanukana hepfo
Uyu mugabo ashobora kuba amazi yamukuye ruguru akamumanukana hepfo
Umuhanda urimo urakorwa, byaba byiza bagabanyije ubunini bw'iki kinogo kandi hagakorwa neza kuko na cyo cyateza impanuka
Umuhanda urimo urakorwa, byaba byiza bagabanyije ubunini bw’iki kinogo kandi hagakorwa neza kuko na cyo cyateza impanuka
Birashoboka ko amazi yamunyujije aho amumanura hariya bamusanze
Birashoboka ko amazi yamunyujije aho amumanura hariya bamusanze
Umurambo wamanuwe n'amazi utoragurwa aho ahagana saa ine za mugitondo
Umurambo wamanuwe n’amazi utoragurwa aho ahagana saa ine za mugitondo
Ruhurura irubakiye ariko bigaragara ko aho amazi akomeza atembera hagenda hacukuka
Ruhurura irubakiye ariko bigaragara ko aho amazi akomeza atembera hagenda hacukuka
Nubwo atari hano yagwiriyemo umuntu mu gihe cy'imvura nyinshi anyereye akagwamo byamugora kuhivana
Nubwo atari hano yagwiriyemo umuntu mu gihe cy’imvura nyinshi anyereye akagwamo byamugora kuhivana

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ahubwo i kigali bagira Imana mu cyaro upfa kujya kwambuka akagezi wagasomye, ntiwagacika. wagira ngo iyo wasinze ugahura n’amazi agenda hajyamo ibintu bya rukuruzi.

  • Impamvu iyo wagasomye ubwonko buba bwihuta ushobora gukandagira wibwira ko intambwe uyiteye aheza ugasanga uyishinze muri ruhurura kujya kumenya kwari ruhurura nabyo wabimenya umaze guhombagurika. Manyinya sinkintu

  • Mu bintu umwanzi w’Imana akaba n’umwanzi w’abemera Yesu Kristo ariwe satani akoresha mu kuyoba no kurimbura abantu Ni ubusinzi.Mw’ijambo ry’Imana murisanga muri bibliya (Yesaya 5:11)yanditswe Ngo:Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha,bakaba Ari cyo birirwa bakabirara inkera,kugeza aho bibahindura nk’abasazi.

    N’ukuri bavandimwe mureke dushake Uwiteka bigishoboka muri iki gihe tugifite imbabazi zayo kuko Ari byo bitanga amahoro.Kera hari ndi umusinzi nkumva ariyo mahoro yanjye ariko byanzaniye ibibazo byinshi cyane kuko ntamahoro y’umunyabyaha.ubu nakiriye agakiza kandi Uwiteka yampaye amahoro y’ukuri njye n’umuryango wanjye, n’ukuri nawe nshuti ugifite ibyo satani yakoboshye girageza ubireke ushake Imana nawe azaguha amahoro ye n’imigisha Ku buntu naho ibyaha nawe byaba tukutuku azabihindura bise umweru uko niko Ijambo ry’Imana rivuga.Uwiteka ahabwe icyubahiro ko wowe ushoboye gusoma ubu butumwa ugahinduka

  • RIP.
    mana uyu Mugabo arambabaje pe, Gucika amasasu warangiza ukicwa naruhurura kweli kubera guhunga ukwishyuza.

    Yesu tabara imbabare, indushyi, ababuze uko bagira, abihebye.

Comments are closed.

en_USEnglish