Digiqole ad

Muhanga: Ikibanza RSSB imaranye imyaka 5 cyamezemo ikigunda

 Muhanga: Ikibanza RSSB imaranye imyaka 5 cyamezemo ikigunda

Hashize imyaka 6 Akarere ka Muhanga keguriye RSSB iki kibanza.

*Hashize imyaka itanu Akarere ka Muhanga gahaye RSSB ikibanza cyagombaga kubakwamo inyubako igezweho;

*Iki kibanza ubu cyamezemo ikigunda, ibihuru, n’ibitovu;

*Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko imirimo yo kubaka igiye gutangira.

Iki kibanza ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwahaye Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (Rwanda Social Security Board) mu mwaka w’2010 giherereye mu Murenge wa Nyamabuye, ngo Akarere kari kizeye ko kizahita cyubakwamo inyubako igezweho nyamara ubu cyamezemo ikigunda.

Hashize imyaka 6 Akarere ka Muhanga keguriye RSSB iki kibanza.
Hashize imyaka 6 Akarere ka Muhanga keguriye RSSB iki kibanza.

Onesphore Nzabonimpa, Umuyobozi w’ishami rya ‘One Stop Center’ mu Karere ka Muhanga, avuga ko kuba ikibanza kitakiri icy’Akarere ntacyo bashobora kubivugaho kuko abo cyeguriwe aribo bagomba gutanga ibisobanuro birambuye bijyanye n’impamvu yatumye imirimo yo kubaka muri iki kibanza idindira.

Jonathan Gatera, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda yemera ko habayeho gutinda, ariko akavuga ko kuba imirimo yo kubaka yaragenze biguru ntege bidaturuka ku buyobozi bw’iki kigo, ahubwo ko byatewe n’ikigo bakorana cyatsindiye isoko ryo kubaka inyubako za RSSB harimo n’iyi ihereye mu Mujyi wa Muhanga.

Gatera akavuga ko bavuganye n’Umuyobozi w’ikigo cya ‘Ultimate Developers Limited (UDL)’ ari nacyo cyahawe imirimo yo kubaka, akamubwira ko bagiye gutangira kubaka mu gihe cya vuba.

Umuseke wagerageje guhamagara Umuyobozi w’ikigo ‘UDL’ kuri Telefone ye igendanwa, ariko ntiyabasha kwitaba kugira ngo avuge igihe iyo mirimo yo kubaka izatangiriraho.

Hari abaturage b’Akarere ka Muhanga bafite ubushobozi bavuga ko bagisabye Akarere mbere ya 2010, kugira ngo bacyubakemo amazu y’ubucuruzi ariko Akarere karakibima, kugeza n’ubu ntikirubakwa, abagishaka nabo baracyahari.

Ikibanza cyahawe RSSB kuri ubu kirimo ibihuru n'ibigunda.
Ikibanza cyahawe RSSB kuri ubu kirimo ibihuru n’ibigunda.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

4 Comments

  • RSSB iratubeshye. None se itegeko rigenga amasoko ya LETA kuki ritubahirijwe. Cyereka niba UDL ari Leta mu zindi. Mbwira ukuntu RSSB yatanga isoko ikariha ikigo runaka maze kimara imyaka nkiriya kitaratangira imirimo maze ikicecekera. Aha uwabikurikira yasanga harimo amakosa akomeye cyane. Atari RUSWA ni Ikimenyane cg ikenewabo bitihi se uburangare. Erega ubwo hajemo n’idindira ry’amajyambere.
    NGARUTSE kuri NZABONIMPA Onesphore nawe, harya ntagihe ntarengwa uwahawe ikibanza agomba kumara, yaba atacyubatse akacyamburwa kigahabwa ababishoboye? Ko mbona hano muri KIGALI babikora? Ese nibura nta nibaruwa mwabandikiye mubasaba impamvu badatangira imirimo?

    • Ariko nyumvira”Uwatanze Isoko ryo kubaka ntazi igihe uwarihawe azatangirira kubaka”! Uwatanze ikibanza ntazi igihe kizubakirwa ndetse hashize imyaka 5 kdi hari abandi bagishaka! Ibintu nk’ibi njye bintera iseseme! Ahubwo uwakurikirana yasanga uwahawe Isoko ryo kubaka AHATSE KDI ARI SHEBUJA w’impande zose zisigaye! Ruswa y’amafaranga yo hano ntayirimo kuko nubwo yatangwa ntibyagera aha!

  • Ariko rero nubundi RSSB yarahombye kuko namazu yubatse hirya nohino amenshi arangaye ntakiyakorerwamo ndetse amwe akaba yaranashyizwe ku masoko.Ndumva rero gukoeza kubaka iyo miturirwa mu mafaranga yubwiteganyirize bw’abakoze atarugucunga neza.

  • Hari iterambere ntecyerezako rikoranwa ubuswa . Imiturirwa impande zose zi igihungu sibyita iterambere kuko sinzi abakodesha iyo miturirwa bazaturuka . Abashoramari bazashora imari igihugu cyacu kidafite imuriro na amazi ? !amahotel aratezwa cyamunara umuturirwa wa abamotari uzatezwa cyamunara . Mwashatse abahanga bakatwigira imishinga itari imiturirwa yabaherwe usanga yuzuye kigali . Vision 2020 ariko 98% baracanisha amakara bakanateka kukwi .dufite imisozi ibiyaga ariko ntamazi mumugi wa kigali . Billions 7 zashyize amatara 3500 kumuhanda kigali gisenyi ngo haraka 80 gusa, ikiraka cyahawe ikigo cy ubucurizi cya FPR ndinde uzatinyuka kuyibaza?

Comments are closed.

en_USEnglish