Nyamitwe yasabye ko ahubwo ingabo za Africa zoherezwa mu Rwanda
U Burundi bwamenyeshejwe ku itariki 20 Ukuboza 2015 n’akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe ko hakoherezwa ingabo zo kugarurayo amahoro, mu ibaruwa yo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2015 yasinyweho na Alain Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi we yavuze ko ahubwo ngo izo ngabo zakoherezwa mu Rwanda ngo rwo nyirabayazana w’ikibazo cyabo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Burundi kireba Abarundi ubwabo kandi ko bakwiye kureka kumva ko ikibazo cyabo bagiterwa n’abandi kandi ko kigira ingaruka mbi ku Rwanda nk’umuturanyi,
Iki gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda nta n’ingabo rwakohereza muri uriya mutwe w’ingabo za Africa utekerezwa koherezwa i Burundi, kubera ko abayobozi b’u Burundi bahora bibwira ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo byabo.
Kuri uyu wa gatatu, mu ibaruwa ndende Alain Nyamitwe yandikiye Mme Dlamini Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe, yavuze ko akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Africa katazi neza uko ibintu bihagaze i Burundi kuko katitaye ku muhate w’ingabo z’u Burundi ziri kugarura amahoro zihashya imitwe y’abitwaje intwaro.
Muri iyi baruwa amenyesha ko ngo abakora ubugizi bwa nabi i Burundi baturuka mu Rwanda kandi mu Rwanda hari inkambi zitorezwamo abagomba gutera u Burundi.
Akavuga ko ingabo z’u Burundi ziteguye guhangana n’uwo ari we wese uhungabanya amahoro i Burundi ariko ko icyemezo cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe cyo kohereza ingabo mu Burundi bacyamaganye, nta ngabo bashaka ko zigera iwabo kugarura amahoro.
Muri iri tangazo Nyamitwe agira ati “Ahubwo niba hari aho ako kanama gakwiye kohereza ingabo zo kurinda ni mu Rwanda aho umwanzi ari, apana ku butaka bw’u Burundi burinzwe neza cyane.”
Gusa avuga ko Leta y’u Burundi yiteguye gukoresha ibiganiro bidaheza n’umwe mu bashaka amahoro, bikabera mu Burundi cyangwa hanze yabwo.
Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yagarutse kuri ibi abayobozi b’u Burundi bashinja u Rwanda bahereye ku bivugwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ngo bidafite gihamya n’imwe y’uko mu Rwanda hari Abarundi bajya guhungabanya umutekano iwabo cyangwa bafite umutwe w’inyeshyamba. Ibirego Perezida Kagame yise ibya cyana.
Perezida Kagame yavuze ko nta nyungu n’imwe u Rwanda rufite mu kibazo cy’u Burundi ko ahubwo kigira ingaruka mbi ku Rwanda nk’umuturanyi ari nayo mpamvu kuva cyatangira abayobozi b’u Rwanda batahwemye gusaba Abarundi kwikemurira ikibazo cyabo aho kugishakira mu baturanyi.
U Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarundi zibaruye zirenga gato 72 000, abarenga 47 000 baba mu nkambi z’iri i Mahama, Bugesera, Nyanza n’i Rusizi, abandi biyandikishije babarirwa ku bihumbi hafi 25 baba mu mujyi cyane cyane ya Kigali n’i Huye.
UM– USEKE.RW
29 Comments
ibibazo bya abarundi birareba abarundi ubwabo SVP, icyo twakora nukubahana, kuko twebwe abanyarwanda turamutse twinjiye mubibazo byanyu byadutwara iminota 30 dugakuraho umwanda nkurunziza.
Nyamitwe ni nyamitwe nkizinarye koko, ntabwenge afite kumva avuga ibintu bya feke gutya, nonese urwanda nirwo rurimo kwica abarundi ????
Abarundi ibyabo birushaho gusetsa uko iminsi ishira !!!
Mukosore ntabwo Minister wububanyi namahanga wu Bururndi yitwa Alain Nyamitwe ni Aime Nyamitwe umuvandimwe wa Alain Nyamitwe ushinzwe itumanaho muri peteresidanse yabo. Mujye mwitonda mukandika nwandike ibintu bidafite inenge cyane nkizi?
Gabanya sakwe sakwe ahubwo ni wowe utazi ibyo uvuga. Yitwa Alain Aime Nyamitwe
bose ndumva ari bamwe be kwirirwa bakosora IMITWE N’IMWE ni banyimitwe, barasenyera abavukanyi ngo umutekano ni wose
Kugirango ibyo Bwana Nyamitwe avuga ubinyomoze byaba ngombwa kohereza indorerezi Mahama kugenzura.
Ibyo Ntibicyi?
hhhhhhh abafaransa baravuze ngo “le ridicule ne tue pas”!!!! Umenya Nyamitwe ari nyamitwe koko! Anyibukije umugabo wari umuvugizi wa Saddam Hussein muri 2003 wirirwaga kuri za televiziyo avuga ngo ingabo za America zari zateye Iraq bazishe zose nta n’uwo kubara inkuru wasigaye.
This man seems selfconfident…Afrika erega ngo tugomba kwihesha agaciro….umurundi nawe yabyiganye
Nyamitwe arashaka home grown solutions nawe hhhhhh
this guy is sick
muri genes z abarundi harimo guhubuka nta n abajyanama bagira. muri genes z abanyarwanad harimo gushishoza. murumva ko kumvikana byo ntibiri hafi
The Man Nyamitwe is already fool. Ese ni gute abantu bakora amafuti bakica abantu bakagirwa inama bakanga ntibareke amahano yabo. Njye nemera ko hari igihe kigera Imana nayo ikagukuraho amaboko cyane iyo wagiriwe inama ntiwumve. #Burundi we love you. #Nkurunziza akeneye Agakiza nyako atari ukutubeshya.
He is very stupid man ever seen
ibyo avuga nibyo kuko umenga iyo mitwe ihari mu gwanda ga yemwe! none bariya batemanye I karongi batojwe nande ga yemwe
lol abatemanye karongi batojwe nande? wowe se ubyanditse watojwe nande? ugirango interahamwe congo ntizigisha benshi? abo b ikarongi nabo ni interahamwe zahungiye i Rwanda ziyita impunzi
umenga uri imbonerakure sha
barundi nimukanguke dutere ugwanda naho ubundi karabaye dore rwadushyiriye ho n’umutwe imbere mu gihugu iwacu ga mugabo!
Ariko gushima bisaba iki??noneho muragirango u Rwanda rwirukane abaruhungiyemo???nibyo mwifuza??u Rwanda ntabwo ari gashoza ntambara ahybwo mwe abarundi nimutishakira igisubizo cy ibibazo byanyu mugashimishwa no kwirirwa mu bishyira ku bandi bizabagora.intambara irasenya ntiyubaka
Ariko sha Nyamitwe we wiziki???wizehe???ko mbona nta bwenge ufite nabusa??????urambabaje cyane rwose.abo bacanshuro baragushuka cyanee,uzababaze uko byabagendekeye bari mu Rwanda!!!!!none barabacurika ubwenge mukemera,erega niyo mwakica abatutsi ntibishoboka ko hari igihugu cyaturwamo n’ubwoko bumwe gusa,ntibibahoooo,mwisunze amase y’abafaransa,yoooooooo!!!!!!!!!!!!!!murambabaje ntarababyaye sha.nimwice utwo dututsi natwo twananiwe guhunga!!!!!
ugezweho umunsi wa none,ejo ni ahabandi
Amoko aragwira najyaga mbona abarundi basa n’abanyarwanda nkagirango bafitanye isano, ariko nk’iyo ubona umuvugizi wa Leta avuga ibintu nk’ibi nibaza abari munsi ye ubushobozi bafite. Muricana aho kureba uwishe ngo ahanwe muti yaturutse mu Rwanda, this is stupid.
Imana yahanze u Rwanda n’Uburundi izi byose kandi ishobora byose. Ndahamagarira Abarundi n’Abanyarwanda kuyisenga, bakayisingiza, bakayiha icyubahiro cyayo kandi bakayisaba kubarinda ikibi cyose cyabononera ubuzima.
Cyane cyane bakayisaba guhindura imitima y’abanyapolitiki, bakaba abantu bazima bizihiye Imana kandi bakorera rubanda. Bakirinda gushora abaturage babo mu ntambara zidafite icyo zibamariye. Bakareka urubyiruko rukaba umusemburo w’amajyambere no kubaka igihugu, aho kurukoresha mu bikorwa bisenya igihugu bikanateza imiborogo muri benecyo.
Barashakira igisubizo aho kitari, bashakire igisubizo iwabo bareke kwitaza u Rwanda nta nyungu abanyarwanda bafite iyo.
“Ahubwo niba hari aho ako kanama gakwiye kohereza ingabo zo kurinda ni mu Rwanda aho umwanzi ari, apana ku butaka bw’u Burundi burinzwe neza cyane”.
UBurundi burinzwe neza cyane izirakaregane ibihumbi n’ibihumbi bicwa????eh?? Nyamitwe we, ufite ikibazo ndasaba Imana izakubaze ibi byose natwe twabyuvishe twese duhari twuve ko wabisubiramo, reka Nkurunziza agushuke muzajyanamo(haba murupfu cg muri gereza). IMANA IRINDE ABANA BAYO.
I 100%ni ukuri ivyo yavuze,abashatse gutembagaza ubutegetsi bose bari ikigali bafashwe neza.ababiligi barabahendesheje udufaranga muhitamwo gusenyera ababanyi.ibi bizobagira hingaruka vuba aha. Namwe bazobahindukirira mutangale umuzungu nta dini agira.nayo ivyo muvuga ngo nta nyungu u rda rufisse mu gusenya u brdi, rurayifise kuko bagwemereye amasoko yubwikorezi mu kirere nibindi.
Nyamitwe izina niryo muntu kbsa ur’uwi mitwe
Ibibazo bya politique yanyu mwere kubitwerer’Urwanda Ikibazo cy’abarundi n’abarundi
Haahaaa!!ubu uyu niwe babonye ukwiriye kuvugira igihugu? Ntasebeje Abarundi gusa ahubwo aba nibo batuma abazungu basuzugura abanyafurika. THE crisis in BURUNDI IS FAR FROM OVER since their politicianz are KIDDING this much.
Comments are closed.