Digiqole ad

RGB yahembye 3 bahimbye uburyo telefone yakoreshwa mu kwihutisha Serivise

 RGB yahembye 3 bahimbye uburyo telefone yakoreshwa mu kwihutisha Serivise

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ahereza sheki Irakoze Origene wahize abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyatanze ibihembo ku bantu batatu ba mbere mu gukora uburyo (Applications) za Telephone buzifashishwa mu kuvugura imitangire ya serivise, izi Applications bakoze ngo zizafasha u Rwanda kugera ku ntego ya 85% mu gutanga serivise nziza mu 2018.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga ahereza sheki Irakoze Origene wahize abandi
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ahereza sheki Irakoze Origene wahize abandi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Philibert yavuze ko izi Application za Telephone ari igisubizo ku baturage mu gutanga amakuru y’ibitagenda ngo bibe byakosorwa.

Yagize ati: “Ni igisubizo kuko abaturage bazashobora kwerekana ibitagenda kugira ngo bibe byakosorwa.”

U Rwanda, mu bushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Imiyoborere bwerekanye ko ikigero cyo gutanga serivise kigeze kuri 72% ariko rwihaye intego yo kuzaba rwageze kuri 85% mu 2018.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko izi Applications zakozwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ari umwe mu miyoboro izafasha u Rwanda mu kuzamura imitangire ya serivise kugera kuri 13% mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Prof. Shyaka yavuze ko kuba izi Applications zarakozwe n’abana b’Abanyarwanda ari ibitego bibiri bitsindiwe icyarimwe.

Yavuze ko intego ari ukuzamura imitangire ya serivise hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko ry’Abanyarwanda kandi ngo byose byakozwe.

Ati: “Nk’igihugu, kugira ngo dushyigikire iterambere ryihuse n’imitangire ya serivise yihuse, icya mbere twakoresha ni ikoranabuhanga. Icya kabiri ni ibivuye mu ikoranabuhanga rya Kinyarwanda. Made in Rwanda.”

Yongeyeho ko aho kureba hanze za program ahubwo harebwa iz’Abanyarwanda barimo kwishakamo, zikabyazwa umusaruro hakaza impinduka.

Ati “Izi Applications nibwo buryo bwafasha inzego kugira ngo tubashe kugera ku rwego twifuza.”

Irakoze Origene ni we wabaye uwa mbere, mu bahawe ibihembo, yakoze ‘Application’ yitwa ‘NezaApp’. Iyi ngo izajya yifashishwa mu ihererekanyamakuru hagati y’ikigo cy’imiyoborere n’abaturage.

Yavuze ko yakoze iyi Application kugira ngo akemure ikibazo cyari gisanzwe gihari cy’uburyo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyabonaga amakuru yo mu baturage.

Ati: “Ikibazo cyari gihari cyane ni ihererekanyamakuru hagati y’abaturage na RGB, bafite ikibazo cy’uko bageraga mu baturage ntibamenye ibibazo nyakuri bafite ngo bamenye uko babikemura, n’ibyo babonye ntibamenyaga ko inzego zibishinzwe zabikemuye, kandi ayo makuru bayakusanya rimwe mu mwaka mu kwezi kw’imiyoborere, nabwo bageraga ku Banyarwanda bake cyane.”

Yavuze ko iyi application izafasha muri iryo hererekanyamakuru kuko umuntu azajya atanga amakuru aho ari hose akoresheje telephone. Iyi application ikorana Telephone zifite ikoranabuhanga rya ‘Android’, igabanyijemo ibice bine bizajya bifasha abaturage mu ihererekanyamakuru.

Igice cyo gutanga ibitekezo, byaba ibyanditse ndetse n’amajwi. Ngo aka gace gashobora gufasha gutanga ibitekerezo kuri serivise wahawe cyangwa kuvuga ko umuntu agusabye ruswa. Ibindi bice biyigize ni  icyo gutanga amanota kuri serivise wahawe, ndetse n’aho abantu bahurira bakaganira ku nsanganyamatsiko runaka.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yavuze ko hibanzwe ku ikoranabuhanga rya Telephone ngendanwa kuko ariryo rifitwe na benshi mu Banyarwanda.

Mu Rwanda harabarurwa imirongo ya Telephone ngendanwa miliyoni 8 ngo iyi mirongo ikoreshwa iruta umubare w’Abanyarwanda barengeje imyaka 18 aribo bakunda kujya gusaba serivise.

Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Muri uru rubyiruko rwakoze Applications, hari abavuze ko bashaka uburyo, ahajyaga hashyirwa udupapuro tw’ibitekerezo, hasimburwa n’ikoranabuhanga, abandi bavuze ko bashakaga uburyo Abanyarwanda bajya bamenyeshwa serivise ziriho n’ibisabwa kugira ngo umuntu azibone, urumva ko izi Applications zose zizafasha abaturage.”

Irakoze Origene wa mbere yahembwe Frw 3 750 000, Hitimana Eric wa kabiri ahabwa Frw 1 500 000 naho Mugwaneza Alexis wa gatatu yahawe Frw 1 250 000.

Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase ahemba Hitimana Eric wabaye uwa kabiri
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase ahemba Hitimana Eric wabaye uwa kabiri
Uru rubyiruko rwahimbye izi Applications rurashako serivise yakwihutishwa biturutse ku ikoranabuhanga
Uru rubyiruko rwahimbye izi Applications rurashako serivise yakwihutishwa biturutse ku ikoranabuhanga
Abayobozi ba RGB, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba mu ifoto imwe n'abahembwe
Abayobozi ba RGB, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba mu ifoto imwe n’abahembwe

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

en_USEnglish