Gicumbi: Umuryango UMUHUZA uri kubaka umuco wo gusoma mu basaga ibihumbi 25
Abana n’ababyeyi babo basaga ibihumbi 25, bo mu mirenge irindwi y’Akarere ka Gicumbi ikorerwamo n’Umuryango UMUHUZA barishimira ko gahunda yo gutoza abana n’ababyeyi babo umuco wo gusoma urimo kuzamura imitsindire n’imibereho yabo.
Mu nama murikabikorwa yahuje ubuyobozi bw’umuryango UMUHUZA, umuryango “Save the Children” bakorana, n’abayobozi ku nzego zinyuranye bashinzwe uburezi n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gicumbi; Abana n’ababyeyi bagezweho na gahunda yo kwimakaza umuco wo gusoma bagaragaje intambwe bamaze gutera mu gihe cy’imyaka ibiri iyi gahunda imaze mu mirenge 7 y’Akarere ka Gicumbi.
Mu Mirenge ya Bwisige, Byumba, Manyagiro, Rukomo, Ruvune, Rushaki, na Rwamiko hari ababyeyi bagera ku 13 787 bahuguriwe umuco wo gusoma no kubishishikariza abana babo. Muri iyo mirenge hashyizwe amahuriro y’abana 237 yo gusoma, n’ibitabo 29 424 birimo inkuru z’abana zibafasha kwiga no gukunda gusoma bakiri bato.
Ababyeyi banyuranye bavuze ko nyuma y’uko begerejwe amasomero y’ibitabo by’abana hafi yabo, basigaye bakangurira abana babo gusoma, kandi ngo abana bitabira gusoma ibitabo bagenda barushaho gutsinda mu mashuri bigaho.
Mukakoroni Esperance, avuga ko kwitabira gusoma ibitabo akiri muto byahinduye cyane imyigire y’umwana we w’imyaka 7 wita Uragiwenimana Martha ku buryo mu ishuri atsinda neza kurusha bakuru be batabonye aya mahirwe.
Mu mwaka ushize ubwo yigaga mu mwaka wa mbere, uyu mwaka Uragiwenimana yabaye uwa mbere mu marushanwa yo gusoma ahuza abana biga mu myaka imwe, ndetse n’uyu mwaka yahize abandi biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu gusoma.
Xaverine Mukarubuga wo mu Murenge wa Rushaki, nyuma yo guhugurwa ubu amaze kwandika ibitabo bisaga 10 birimo inkuru n’amakinamico bigenewe abana. Mukamana kandi yavuze ko mu mudugudu atuyemo hari abana 5 bari barataye ishuri barigarutsemo kubera ko gusoma byatumye bongera gukunda ishuri.
Mathilde Kayitesi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’UMUHUZA yishimiye intambwe imaze guterwa n’abaturage ba Gicumbi, cyane cyane mu mirenge 7 bakoreragamo, ndetse yizeza ubuyobozi bw’Akarere ko bagiye kwagura ibikorwa bikagera no mu yindi Mirenge 14 guhera mu mwaka utaha wa 2016.
Safari Theogene, Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ashima imiryango UMUHUZA na Save the Children kuba ifasha akarere mu gukemura ikibazo cyo gusoma kiri mu bana.
Ati “Uburyo bukoreshwa mu kwigisha ni bwiza butanga umusaruro,…Nubwo hakiri abantu benshi bataragerwaho,Turashima ko ibikorwa bigiye kwagurwa mukagera n’ahandi, kandi naho mwakoreraga abaturage baracyakenewe guherekezwa.”
Mu mwaka wa 2013, ubushakashatsi bwakozwe na Stanford University, ku bufatanye n’umuryango “Save the Children” bwagaragaje ko abana benshi bo mu Karere ka Burera batazi gusoma neza ururimi rw’ikinyarwanda badategwa, n’ibibazo mu myigire biyuranye.
Mu gihe imiyitozo yo kureba niba bumva ibyo biga (comprehension exercise), abana babashaga gusoma byibura amagambo 3 mu gihe cy’umunota, nabwo kandi ukuri kw’ibyo bavuga kukaba ari 17,5%.
3 Comments
inkuru nk’izi nizo dukeneye kuko zikangurira abantu umuco wo gusoma no kwandika
Ntakiza nko gusoma kuko bitera kumenya
kubera izo nkuru bintera imbaraga zo gufasha ababyeyi kumenya uko bafasha abana babo gusoma
Comments are closed.