Digiqole ad

Abagore basigaye bitabira gukora Politiki kuko yavuyemo akajagari kayihozemo- Prof Shyaka

 Abagore basigaye bitabira gukora Politiki kuko yavuyemo akajagari kayihozemo- Prof Shyaka

Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) mu biganiro bibanziriza iriy nama Nyafurika.

Mu gihe u Rwanda rwitegura inama Nyafurika iziga ku burenganzira bwa muntu, Demokarasi n’imiyoborere kuva kuwa mbere tariki 7-8 Ukuboza, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) yatangaje ko intambwe u Rwanda rwateye muri Politiki yatumye buri munyarwanda wese cyane cyane abagore bayitinyaga nabo bayiyumvamo.

Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) mu biganiro bibanziriza iriy nama Nyafurika.
Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) mu biganiro bibanziriza iriy nama Nyafurika.

Iyi nama Nyafurika yabanjirijwe n’ihuriro ry’urubyiruko ryatangiye kuri uyu wa gatanu rikazamara iminsi itatu ryiga ku ‘Ruhare rw’urubyiruko mu miyoborere muri Afurika, cyane cyane hibandwa ku ruhare rw’abagore n’abakobwa.”

U Rwanda rwakiriye iyi nama rufatwa nk’icyitegererezo ku Isi dore ko aricyo gihugu cya mbere gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse na Politike yo guha abagore 30% mu nzego zose za Leta zifata ibyemezo byatumye kiza mu bihugu bifite abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Prof. Shyaka yavuze ko ubu abakobwa n’abagore bahawe amahirwe yo gukora Politiki, ndetse bigashimangirwa n’amategeko anyuranye abarengera.

Kubwe, kuba Itegeko Nshinga ritegeka ko abagore bagomba kugira 30% mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu, ndetse no mu mashyaka ya Politiki ngo byerekana ko Leta yifuza ko ijwi ryabo ryakumvikana.

Prof.Shyaka yavuze ko kuba abagore batarahawe ijambo muri Politiki mu bihe byashize, ngo byatewe n’uko Politiki yari irimo akajagari n’amatiku byinshi, bigatuma bamwe mu bakobwa cyangwa abagore bashakaga kuyinjiramo babitinya.

Dr Khabele Matlosa ushinzwe Politiki mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe nawe wari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko guhitamo u Rwanda ngo rwakire iriya nama byatewe n’uko u Rwanda rwagaragaje ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, amahanga yari azi ko u Rwanda rutazongera kubaho. Ariko uburyo mwikuye muri ririya curaburindi byabereye Isi urugero rwo kwikemurira ibibazo.”

Dr Khabele Matlosa ushinzwe Politiki mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe.
Dr Khabele Matlosa ushinzwe Politiki mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Dr Matlosa avuga ko nubwo yemera itangwa ku bagore bari mu nzego z’ubuyobozi muri Afurika, asanga ari imibare igomba gukomeza kuzamuka, na cyane cyane ko abagore barenga 50% by’abatuye Isi bose.

Biteganyijwe ko abanyacyubahiro bitabiriye inama y’urubyiruko yo yatangiye, n’abazitabira iyo ku rwego rwo hejuru y’abayobozi b’igihugu na za Guverinoma bazasura ahantu hatandukanye kugira ngo birebera uko u Rwanda rugerageza kubaka inzego zarwo, ndetse n’uruhare abakobwa n’abagore babigiramo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Hari amakuru avuga ko abagore bamwe bari mu nzego z’ubuyobozi bashyirwamo na nyiramaboko kandi ko abo bagore bafitanye ibanga ryihariye (ryo mu ngutiya) n’abo babashyirisha muri iyo myanya.

    uRwanda ruri mu bibazo bitoroshye, aho abagabo bamwe bafite abagore babo mu nzego zo hejuru, batinya kuvuga agahinda bafite batewe n’abagabo bandi biyita ibihangange.

    • Ariko mbabaze, umuntu wumva ko ubushobozi abuhabwa no kuba ari umugabo gusa ntafite ikibazo gikomeye. Icyo nemera ni umusaruro niba umugore ashoboye nakore ayobore, n’umugabo bibe uko ibisigaye ni impitagihe. Nlba narize primaire ndi uwa mbere najya secondary bikaba uko, university bikaba uko wibwira ko ningera mu kazi nzabura umusaruro kubera gusa ko ndi umugore. Iyo rero abantu bashyira ku mbuga comments wibaza ahari ko abagabo bafite ubushobozi buhanitse cg se ukibaza ko abagore bavukanye ubumuga bwo kudatekereza. Ndababaye gusa.

      • @mami, Abagore nabo aratekereza ariko ntibatekereza nk’abagabo !

        • @mami, abagore nabo baratekereza ariko ntibatekereza nk’abagabo !

      • kuba uwambere sikamara. kora akazi naho ibindi binjye kuruhande. sabagabo s’abagore bose kimwe. ntacyo batumariye hariya munzego zohejuru.

  • Ahubwo uvuze ibinyuranye n’ukuri. Abagore basigaye bitabira politic kubera yajemo akajagari. Umugani abagore bazasiga muri politic y’ u Rwanda nuko Itegekonshinga ryahinduwe aribo bafite ubwiganze munteko.

  • Ariko akajagari na amatiku uyu avuga ni kuvuga gusa kugira abantu bumve ko yavuze? Akajagari avuga ni aka ryari? Ni hagati ya 1990-1994. Ko aricyo gihe cyonyine hari abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ko byaba ari kubeshya ra icyo gihe ba Uwiringiyimana Agatha ntibarimo? Naho mbere ya 1990 byari nkuko biri ubu nta kajagari twese twari mu nkuge imwe rusange, nta kajagari kari gushoboka kuko twumvaga ibintu kimwe. Nkuko ubu bimeze twumva ibintu kimwe akajagari ntigashoboka turi muri Forum na gouvernement y’ubumwe. Nkuko mbere twatoraga umubyeyi na 99% nubu niko twitorera Rudasumbwa na ayo majwi.

    Ahubwo ikibazo yagombye kwibaza nk’intiti n’iki; niyihe mpamvu ituma periodes ndende zitarangwa n’akajagari n’amatiku, iteka zikurikirwa n’igihe gito cy’akajagari amatiku n’ubwicanyi? Icyo nicyo kibazo kidukomereye. Aho kugira ngo ufungirane ako kajagari na ayo matiku igihe kirekire kugeza biguturikanye bikamara imbaga, wazajya ubireka bigasohoka bigifite igaruriro hakiri kare.

    • Bwana SEREMANI umbaye kure rwose.Biragaragara kuri umuntu usobanutse duhuye nakugurira kamwe.

  • Igisubizo Abanyarwanda bakeneye ntabwo ari umubare cg se Pourcentage nini ku bagore cg abagabo, igikenewe ni umusaruro ugaragara. Niyo mpamvu njye mbona hagomba kujyaho ababikwiye koko haba ari ku bagabo cg haba ari ku bagore, atari uguterura tugaterekamo! Kimwe nabiriya abana bakora exam imwe ariko ukumva ngo abakobwa bafitemo promotion ! mbona bidakwiye na gato, au contraire mugaragaza ko abakobwa ari faible ! Keretse niba hari izindi nyungu zinjiza mu Ingengo y’Imari yacu, cg se wenda uno mwanya wa mbere kw’isi uherekezwa n’akayabo kazateza igihugu cyacu imbere. Kandi mujye mwibuka ko ngo abenshi ”inzabya zoroshye” very easy to manipulate them ,and to convince. May be it ‘s true , I encourage them to be competitive not being nominative ,they can, I’m sure.

  • Ngo yavuyemo akajagari? Mwabuze ibyo muvuga. Mushyiremo abo bagore banyu ubundi mwicecekere kuko murarutanze.

  • Ingutiya rata niyo iri imbere.

    • Turamagana ruswa yigitsina isigaye iri munzego za porotiki.

  • Ibyo by’ingutiya nari mbizi mu gutanga akazi gasanzwe, nk’uko byemejwe n’inzego zizewe, zirimo komisiyo y’abakozi ba leta na Transparency International Rwanda;

    Ariko sinari nzi ko no mu myanya ya politiki, ingutiya ari ikarita ikomeye! Nabyo ariko bikeneye ubushakashatsi bwizewe, tudashinigye gusa kuri comments ziri hano, kuko ushobora gusanga ari iz’ibipinga

  • Abantu ko ndeba basigaye barariye umwanda ra ?! Ese ubu bose ni ibigarasaha bisakuriza inyuma y’urugo, cg harimo n’abari mu mbere ariko barimo gutera urusaku ?! Mbiswa ma !

  • Ibyo uvuga nibyo Prof Shayaka. Ubundi akajagari katerwaga na process ndende irimo na competition ikabije mu kugera mu myanya ya politiki…Ubu byarorohejwe sana; nyakubahwa, turishimye cyane, ntacyo ubwiza bwacu n’ibindi Imana yaturemanye bitazatugezaho !

  • Ariko se ntimwemera ko hariho abagire b’abahanga kandi bakora imirimo yabo neza batagombye gutanga imibiri yabo. None rero ntimwemera n’ubushobozi ku bagore bababyaye ko nabo bashobora kuba barimo abari mu mirimo ihemberwa? Ndumiwe gusa nta kindi navuga. Jye ndi umugore ariko mboķna hari abagabo benshi ndusha umusaruro. Ubushobozi ntibushingira ko umuntu ari umugabo cg ari umugore, muremure cg mugufi. Biva ko buri wese yiteguye haba mu burere busanzwe bwo mu muryango cyane cyane mu mashuri umuntu aba yaranyuzemo. Niba nibeshye munkosore ariko namaganye ko umugore wese areberwa mu ndorerwamu y’igitsina ka

  • Professeri shyaka ko ntacyo aravuga kubyerekeye isi yose iri kuduha akamo bitewe na 2017? Ese ntabwo yari yabimenyeshwa? cyangwango abisome mu binyamakuru?

Comments are closed.

en_USEnglish