Abasenateri nta mpinduka bakoze ku ngingo ya 101
Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru, Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza ya Sena y’u Rwanda irimo gusuzuma umushinga w’Itegeko Nshinga rishya, ingingo ya 101 ari nayo shingiro ry’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga bayinyuzeho ntacyo bahinduye kuyatowe n’Abadepite.
Iyi Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza ya Sena, iri kumwe n’abandi Basenateri banyuranye irimo gukora bidasanzwe, dore ko kuri uyu wa kabiri yaraye isoje imirimo yo gusuzuma uyu mushinga w’Itegeko Nshinga Saa tanu n’iminota 20 (23h20′) nk’uko umwe mubari bahari yabidutangarije.
Impamvu yo gukora gutya, ngo ni uko Abanyarwanda bagaragaje ko bifuza vuba Itegeko Nshinga ryabo rivuguruye, nk’uko Perezida w’iyi Komisiyo ya Sena Hon.Sindikubwabo Jean Nepomuscene yabidutangarije.
Muri iryo joro, Abasenateri basoje gusuzuma umushinga wose w’ingingo zigera ku 177, gusa izigera ku 10 zikaba zarasubijwe Komisiyo y’inzobere irimo gufasha Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo izinoze neza.
Hon.Sindikubwabo avuga ko muri izo ngingo iyo Komisiyo yasubijwe harimo irebana n’ububasha bwa Sena mu gutora amategeko, ivuga imikorere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko cyane cyane ku byerekeranye n’ibihembwe by’imitwe yombi, n’izindi atarondoye.
Kubyerekeranye n’ingingo ya 101, Sindikubwabo yadutangarije ko uko Abadepite bayitoye ntacyo bahinduyeho.
Yagize ati “Ingingo ya 101, ntihinduka,…ni ndakorwaho, niyo Abanyarwanda badusabye ko duhindura,… niyo Abanyarwanda bose bazi ntigomba guhinduka, ku buryo no mu kuvugurura ingingo twirinze ko yahinduka ikaba nk’iya 103 cyangwa 108.”
Ingingo ya 101 igira iti “Manda ya Perezida wa Repubulika: Perezida wa Repubulika atorerwa Manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi Manda imwe.”
Kuri uyu wa gatatu, Hon.Sindikubwabo avuga ko aribwo bafite akazi kenshi ko gusuzuma ingingo 10 zari zasubijwe Komisiyo y’inzobere irimo gufasha Inteko, hanyuma bagakora na raporo y’uko igikorwa cyo gusuzuma uyu mushinga cyagenze, ndetse n’ibikosorwa, ibikurwamo cyangwa ibyongerwa mu mushinga w’Itegeko Nshinga rishya bigakorwa.
Ati “Uyu munsi turakora nidushaka turangize Saa munani z’ijoro, ariko Abasenateri bagomba kurara baribonye.”
Nyuma yo kuvugurura umushinga watowe n’Abadepite, umushinga wavuguruwe na Komisiyo ya Sena ngo urashyikirizwa Biro ya Sena, hanyuma nayo iwushyikirize Abasenateri bose; Bitarenze iminsi 7, ni ukuvuga kuwa gatatu cyangwa kuwa kane w’icyumweru gitaha tariki 18-19 Ugushyingo, Inteko rusange ya Sena ngo izicara itore uyu mushinga.
Hon.Sindikubwabo yadutangarije ko nibamara kuwutora muri rusange nka Sena, uzasubizwa umutwe w’Abadepite kugira ngo nawo uwushyikirize Guverinoma; hanyuma Guverinoma ishyireho itariki ya Kamarampaka.
Abaturage nibamara gutora uyu mushinga w’Itegeko Nshinga muri Kamarampaka, nibwo ngo Perezida wa Repubulika azawusinya, ubone guhinduka Itegeko Nshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho.
Ingingo ya 172 ishobora kuba iri muzagiweho impaka nyinshi igasubizwa Komisiyo ifasha Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga, dore ko ubwo twabazaga Hon.Sindikubwabo Jean Nepomuscene niba nayo ntacyo yahindutseho yavuze ko yo “ntacyo ashaka kuyivugaho”.
Iyi ngingo ya 172 ivuga ko “Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza Manda yatorewe.
Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Ibiteganywa mu ngingo ya 101 bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo.”
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ndabona bisobanutse ntampamvu nubundi yuko Sena yari guhindura ibiri mungingo ya 101. Ibitekerezo by’abaturage byagombaga kubahirizwa kabsa Congratulatnz to them.
ark na sena irimo abantu bitwa ko bakuze koko??? barica amategeko ntacyo bitayeho!!! genda Rwanda democracy yawe iri kure ark amateka azabibabaza tuuuu!! nuko twe urubyiruko tuzakurira mumurage mubi wanyu.
bareke@frank we! abanyarwanda amateka ntacyo atwigisha ngo inzibacyuho ya 7years???? ingaruka ni kuri rubanda rugufi abo ba senators iyo bikomeye burira indege nimiryango yabo kd bagenzi babo bari arusha ubwo ngofero ari 1930 kumpungure na TIG, ark bazabibazwa byo si kera ndakurahiye.
ark na sena irimo abantu bitwa ko bakuze koko??? barica amategeko ntacyo bitayeho!!! genda Rwanda democracy yawe iri kure ark amateka azabibabaza tuuuu!! nuko twe urubyiruko tuzakurira mumurage wanyu.
Well done dear senators.
elias na frank ntabwo muzi imijugunya aho bayigurira ngo mujye kwimanika niba mwumva bibabaje
hahahaha urakoze kubansubiriza, nibimanike cyangwa bagende babihindure ese bo bibaza ko uko bavukana iwabo nababyeyi babo bunvikana ijana kurindi? ntanarimwe rero abantu bahuza niyo mpanvu hakora majority.
@byiza cyane, kubera ibyiza Kagame yatugejejeho turashaka kumuha imyaka myinshi ishoboka maze akagomeza kwitwegereza ku byiza kko niwe twasanze abishoboye, utabishaka agahinda kabe kamujugunye ahantu ubwo azahava yiyahura nta kundi
@Gitera Alpha Ujye ufata irindi zina ntufate Gitera kuko upfobya iryo zina
Ntimukabe trop negative bigyezaho,igihugu cyarateye imbere bigaragara, abatarabibona barabyirengangyiza cyangwa ntibarakandagyira mu Rwanda. Mureke kwitana ba mwana. Shaka icyo wamarira igyihugu cyawe, aho gushaka icyo cyakumarira
Abanyarwanda dukunda Imana duhora tunayisaba ngo iturindire na President wacu Paul Kagame we musingi w’amahoro n’iterambere dufite. None abadepite bimuye iyo mana ishobora byose bayisimbuza abakura mbere b’intwari!!!None nabasenateri barengejeho uruho rw’amazi!!!! ariko rwose Rwanda uragana he???!!! Niba abanya Rwanda bemera Imana ari 90%ubu 10% ritumye twirengagiza Imana isumba byose abakurambere bacu bavugaga ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda.ryacumbi yari yarahawe iraryambuwe kumugaragaro bose babireba.
ariko njye ubushize nari nasabye ko bariya badepite uku kwezi batahembwa kubera ko bakosheje cyaneee!!!
Nari nzi ko abasenateri bo bari bwumve impanuro za Apotre GITWAZA.
Gitwaza wacu turagushyigikiye guma ubahugure kandi unabasengera batazavangira u Rwanda na president wacu dukunda!!!
Byari kuba byiza iyo ingingo ya 172 bayihindura, bakavugamo ko Perezida uriho ubu azarangiza mandat ye muri 2017 noneho mu matora azaba muri 2017 akazahabwa uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza ariko agatorerwa mandat imwe gusa y’imyaka itanu (5)izarangira muri 2022. Nyuma ya 2022 akiruhukira agaharira abandi, bityo abanyarwanda muri 2022 tugatangira kwimenyereza “Système de l’Alternance Démocratique”.
Ibi byari kuba byiza cyane kuko Vision 2020 yashyizweho HE Paul Kagame ari ku buyobozi, iyi mandat imwe y’imyaka itanu yamuha umwanya wo kuyiherekeza neza kugeza ku musozo/ku ndunduro, noneho agakora Evaluation yayo akamurikira abanyarwanda icyo yabagejejeho, nabo bakamushimira hanyuma akiruhukira.
Naho Ibyo kuvuga ko azahabwa imyaka irindwi nyuma ya 2017, hanyuma ngo akaba yakongera guhabwa indi icumi, akageza muri 2034 rwose tuvugishije ukuri, ibyo kwaba ari ugukabya, nawe ubwe sinzi niba koko yabyishimira. Abanyarwanda dukwiye gushyira mu gaciro.
Erega c logique aba basenateurs nabo kuba babitora ni uko bizabafasha kugumaho….nabo kugeza icyo gihe…none se haje undi bagumaho ugira ngo? Naho ababwira abandi kwiyahura….biragaragaza ko mutanakunze amahame ya kagame…kuko ntararakarira abatabishyigikiye…..yewe nawe umushaka ntarakwemerera kubyemera…so mukure mu bunyarwanda..
Comments are closed.