Mu mezi atatu ashize abagororwa 9 bacitse gereza 7 barafatwa
CIP Alex Murenzi umuyobozi ushinzwe iperereza mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangaje kuri uyu wa kane ko abagororwa bagera ku icyenda aribo batorotse za gereza mu gihugu mu gihe cy’amezi atatu ashize, ariko ngo barindwi muri bo ubu bafashwe ndetse bagiye gushyikirizwa inkiko ku cyaha cyo gutoroka igifungo.
Hari mu kiganiro abayobozi b’uru rwego bagiranye n’abanyamakuru kibanze ku musaruro watanzwe na za gereza zo mu Rwanda ndetse no ku buzima bw’abagororwa.
Gen Paul Rwarakabije Komiseri mukuru w’uru rwego yatangaje ko muri rusange ubuzima bw’abafungiye ibyaha bitandukanye burinzwe neza, avuga ko ubu hari imirimo iri gukorwa yo kubaka gereza nshya no kuvugurura izisanzwe kugira ngo bafungirwe ahantu haboneye kurushaho.
Nko mu mujyi wa Kigali yatangaje ko gereza ya Mageragere niyuzura izahita ijya gufungirwamo abagabo bose bari bafungiye muri gereza ya Nyarugenge (1930) na gereza ya Kimironko (Gasabo), maze ngo iyi gereza ya Kimironko isanwe igirwe gereza y’abagore gusa.
Muri iki kiganiro A.C.P Tom Mpezamihigo yavuze ko mu mezi atatu ashize uru rwego rw’amagereza (R.C.S) rwinjije umusaruro ungana na miriyoni 76 z’amanyarwanda avuye mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu bikorwa na za gereza mu Rwanda.
Mpezamihigo yavuze ko muri rusange umusaruro za gereza zinjije ubarirwa kuri miliyoni 223 z’amanyarwanda baramutse babariyemo n’amafaranga uturere twa Nyanza, Gisagara, Ngororero, Burera, Gicumbi na Rwamagana tubereyemo uru rwego.
Gereza ya Huye n’iya Rwamagana ngo nizo zinjije umusaruro munini kurusha izindi.
Umusaruro munini ukaba ngo ukomoka mu mirimo y’ubuhinzi hamwe n’imirimo ifitiye igihugu akamaro bita TIG.
CHUK ntigiha abagororwa icyumba cyabo kihariye
Muri iki gihe abagororwa bajya kuvurirwa mu bitaro bya CHUK bagashyirwa mu bitaro bagakomeza kurindwa n’abacungagereza babarinda, ubu usanga barwariye mu byumba bimwe n’abarwayi basanzwe baje ku bitaro. Ibintu bamwe mu barwayi bagaragaza nk’ikibazo kuri bo.
SP James Mugisha umuyobozi wa Gereza ya Kigali yasobanuye ko mbere abagororwa bagiraga icyumba cyabo kihariye, gusa ngo nyuma ibitaro byaje gufata iki cyumba bishyiramo n’abandi barwayi kuko ngo babonaga abarwayi bava muri gereza ari bacye kandi ibitaro bifite ibyumba bicye byo gushyiramo abarwayi. Akavuga ko iki nta muti kugeza ubu bagifitiye.
Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro bya CHUK kuri iki kibazo ariko kugeza ubu byari bitarashoboka.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Oohh dore afande Musitu shenge amaze gusaza!
Ndakwibuka ku rugamba mzee, wari intwari cyane.
Komera cyane n’abo muri kumwe
ahhh
Comments are closed.