Digiqole ad

Turasabwa guhindura imyumvire kugira ngo ikoranabuhanga rihindure ubuzima bwacu-Kagame

 Turasabwa guhindura imyumvire kugira ngo ikoranabuhanga rihindure ubuzima bwacu-Kagame

Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga ibihumbi bibiri, barimo abayobozi ku rwego rwa za Guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika bitabiriye inama ya”Transform Africa 2015″, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyafurika ko n’ubwo barimo gukora ibishoboka byose ngo bateze imbere ibikorwaremezo, bagomba no guhindura imyumvire kuko kugira ikoranabuhanga bitavuze ko bihita byikora rigahindura ubuzima bw’abantu.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubitabiriye Transform Africa 2015.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubitabiriye Transform Africa 2015.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umushinga wo guhindura Africa uzwi nka ‘Smart Africa’ ubu wabaye ikitegererezo mu kuzamura impinduka mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko Africa izi neza ko yatakaje amahirwe menshi ya kwihutisha iterambere, ariko mu gushyira imbere ikoranabuhanga muri gahunda zose byatuma Afurika yizera ko itongeye gusigwa inyuma.

Agaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga mu bihe bya none, Kagame yavuze ko ikoranabuhanga mbere ya byose ari uburyo bw’imibereho bw’abantu, kandi rikamenyekanisha ibyo dukora byose muri Guverinoma n’izindi nzego bakora.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rifasha Guverinoma guha serivise nziza kandi zinoze abaturage,…biganisha kuri  serivise z’ubuzima nziza, serivise za gasutamo zinoze na Serivise z’ubutaka…Buri wese afite inshingano zo kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere y’ibigo byabo, Ikoranabuhanga ntabwo ari ibikoresho gusa ahubwo  ni umusaruro waryo, n’icyo rimarira abaturage, rishobora guhindura ubuzima bw’abaturage batigeze bakora kuri telefone zigezweho (Smartphones).”

Kagame kandi yagaragarije Africa ko nishobora no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bihari ubu, bagahindura ubuzima bw’abaturage. Aha yatanze urugero rwa gahunda y’umujyi wa Kigali yo gushyira ibyapa na Nomero ibibanza byose mu Mujyiwa Kigali.

Yavuze ko bigitangira abantu babibonaga nk’ibidafite akamaro, ndetse abantu benshi ntibanite ku kumenya iyo mibare iranga aho batuye, ariko ubu ngo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa na ‘system’ nshya yashyizweho na Google maps birimo biratanga umusaruro, ndetse n’imirimo mishya kucuruza Serivise zitandukanye zirimo n’izo gutwara abantu n’ibintu.

Ati “Ibyo ntibyari gushoboka iyo hatabaho ishoramari mu korohereza abantu kubona internet yihuta kandi iciriritse…ubu ikoranabuhanga ririmo gufasha buri umwe kugera ku burezi n’amakuru yo ku rwego rw’Isi.”

Kagame yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’uko Afurika itongera gusigwa inyuma, “…dushobora guteza imbere ubumenyi n’umusaruro w’abaturage bacu dukoresheje inzira zimwe zisa n’izitakitabwaho cyane mu bice bimwe na bimwe by’Isi….

Ariko ntibivuze ko ibintu bigiye koroha kuko kubaho kw’ikoranabuhanga bidahita byikora ngo rihite rihindura ubuzima bw’abantu, imyumvire yo kugira amatsiko no gukora cyane ni ngombwa niba dushaka kugera ku byiza twifuza ndetse no guhatana neza ku rwego rw’Isi.”

Ku ngaruka z’ikoranabuhanga, Kagame yagize ati “Tuzi ko Ikoranabuhanga rizana n’ibibazo byaryo, ari nayo mpamvu turimo gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo turinde abakoresha ikoranabuhanga, natwe ubwacu.

Intego yacu ni ukubyaza umusaruro imbaraga n’impano zitarabyazwa umusaruro tuzi neza ko zikiri nyinshi ku mugabane wacu, by’umwihariko mu rubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage bacu.”

Perezida Kagame yasabye Afurika kubyaza ubusaruro ubumenyi n’ubufatanye mpuzamahanga bwamaze kubakwa kugira ngo igere ku mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga ya nyayo.

Muri rusange, abayobozi banyuranye bari bitabiriye iyi nama bemeranyijwe ko ubwo ubushake buhari bwo guteza imbere ikoranabuhanga, igikenewe ari ukungurana inama, ibitekerezo n’ubumenyi, ndetse hakabaho ishoramari mu kuzamura ubumenyi n’ibikorwaremezo.

Afurika ngo ikeneye byibura ishoramari rya Miliyari 300 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo gahunda zo guhindura Afurika iteganyijwe mu cyiswe “Smart Africa” igerweho.

Ifoto y’urwibutso: Uhereye i bumoso, ni Madame Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Sudani y’Epfo Rebbeca Okwaci, Minisitiri w’ikoranabuhanga wa Angola José Carvalho da Rocha, Minisitiri w’Intebe wa Mali Modibo Keita, Umunyamabanga mukuru wa ITU Zhao Zoulin, Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Gabon Flavien Nziengui Nzoundou, na Minisitiri w’ikoranabuhanga wa Kenya Fred Matiang’I.
Ifoto uhereye i bumoso, ni Madame Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Sudani y’Epfo Rebbeca Okwaci, Minisitiri w’ikoranabuhanga wa Angola José Carvalho da Rocha, Minisitiri w’Intebe wa Mali Modibo Keita, Umunyamabanga mukuru wa ITU Zhao Zoulin, Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Gabon Flavien Nziengui Nzoundou na Minisitiri w’ikoranabuhanga wa Kenya Fred Matiang’I.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kuki ntabakuru bibihugu b’Africa bitabiriye iy’inama???? Mubyibazeho!

  • iyi nkobiri y’ikoranabuhanga yeze mu rwanda, Ikoranabuhanga haruwo muzi warishyize munkono arariteka? ryarahiye se abana bararya? Ibaze nawe Singapour

  • Mu bintu byose ni byiza kugenda ku ntambwe umuntu ashoboye. Kuzamuka ku ngazi ugenda ukandagira kuri buri ngazi imwe imwe ukwayo uko zikurikirana, ukirinda kugira iyo usimbuka. Kuko iyo ugerageje kugira iyo usimbuka ushobora kugwa ukavunika.

    Iterambere rya Technology mu Rwanda rero hari “steps” nyinshi rigomba kunyuraho tukareka gusimbuka cyangwa kwizera ibitangaza tutarageraho. We should proceed step by step. I think we should first buildi the capacity and make sure that whatever we undertake in Technology is implemented relying mainly on local expertise.

Comments are closed.

en_USEnglish