Digiqole ad

Muri Transform Africa 2015 hazatangizwa Facebook y’Ikinyarwanda

 Muri Transform Africa 2015 hazatangizwa Facebook y’Ikinyarwanda

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga izwi nka ‘Transform Africa’ hazashyirwa ku mugaragaro ‘Facebook’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bizorohereza abantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ariko batazi indimi z’amahanga nk’igifaransa cyangwa icyongereza ubundi byakoreshwaga.

Gutangiza Facebook y’Ikinyarwanda bizakorwa kuwa mbere tariki 19 Ukwakira 2015, ari nawo munsi wa mbere wa ‘Transform Africa’. By’umwihariko, iyi nama mpuzamahanga iziga ku ntambwe y’iterambere muri Afurika izanitabirwa n’abayobozi b’ibihugu, ibigo n’imiryango mpuzamahanga inyuranye ifite aho ihuriye n’ikoranabuhanga muri Afurika, no ku Isi muri rusange.

Gutangira gukoresha Facebook mu rurimi rw’Ikinyarwabda, ujya muri ‘Setting’, hanyuma ukajya kuri ‘language’ ugahitamo Ikinyarwanda, ukemeza.

Kana HANO ukurikirane gahunda n’amakuru ya Transform Africa 2015.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish