Digiqole ad

Imbere ya LONI u Rwanda rwagaye ubutabera bw’Ubufaransa

 Imbere ya LONI u Rwanda rwagaye ubutabera bw’Ubufaransa

Ahateranira inama zitandukanye z’umuryango w’abibumbye ku kicaro cyawo i New York

Mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (TPIR) rwagezaga Raporo yarwo ya nyuma ku muryango w’Abibumbye warushyizeho dore ko rubura ibyumweru bitandatu (6) ngo rufunge imiryango, Maboneza Sana wari uhagarariye u Rwanda yagaragaje intege nke mu gukurikirana abakekwaho Jenoside batarafatwa, ndetse agaya ubutabera bw’u Bufaransa bwanze gukomeza urubanza rwa Padiri W.Munyeshyaka bwahawe na TPIR.

Ahateranira inama zitandukanye z'umuryango w'abibumbye ku kicaro cyawo i New York
Ahateranira inama zitandukanye z’umuryango w’abibumbye ku kicaro cyawo i New York

 

Atanga raporo ya 20, ikaba n’iya nyuma ya TPIR imbere y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri, Umucamanza Vagn Joensen uyobora uru rukiko yibukije ko umuhango wo gufunga ku mugaragaro imirimo y’urwo rukiko izaba ku itariki 01 Ukuboza 2015.

TPIR yashyizweho n’umwanzuro w’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu Gushyingo 1994, kugira ngo rucire imanza abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokontu byakorewe ku butaka bw’u Rwanda n’ibihugu bihana imbibe hagati y’itariki ya 01 Mutarama – 31 Ukuboza 1994.

Muri rusange, mu myaka 21 uru rukiko rumaze gushyizweho rwakurikiranye abantu 92 bakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo, abakatiwe ni 61 barimo na 6 bategereje imyanzuro y’ubujurire ngo izaboneka uyu mwaka utarasoza nk’uko umucamanza Joensen abivuga. Abandi 14 bagizwe abire, naho babiri bapfa bataraburana, mu gihe ibindi birego bibiri byakuweho.

Joensen yabwiye Umuryango w’Abibumbye ko ubu ikibazo gikomeye gisigaye ari abandi 9 bataratabwa muri yombi barimo n’umuherwe Félicien Kabuga ubushinjacyaha bufata nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi; uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana na Majoro Protais Mpiranya wari uyoboye umutwe w’ingabo warindaga umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana.

TPIR ivuga aba 9 bagishakishwa n’inkiko bagendagenda mu bihugu bituranyi by’u Rwanda byo muri Afurika y’Iburasirazuba, iy’epfo n’iyo hagati cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Kabuga, Bizimana na Mpiranya bafatwa nk’ibifi binini bazakomeza gukurikiranwa, ariko nibatabwa muri yombi bazaburanishwa n’urwego rushya rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukomeza gukurikirana imanza zizasigwa n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha “Mécanisme des Nations unies pour les tribunaux internationaux (MTPI)” zirimo TPIR n’urwa Yugoslavia ‘TPIY’. Mu gihe Dosiye z’abandi 6 nabo bataratabwa muri yombi zashyikirijwe u Rwanda kugira ngo ruzababuranishe nibafatwa.

Kugeza ubu kandi TPIR yanoherereje ubutabera bw’u Rwanda n’ubw’Ubufaransa Dosiye kuri buri gihugu z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Biteganyijwe ko tariki 01 Mutarama 2016, aribwo imirimo yose TPIR yari itarasoza izayishyikiriza MTPI.

Mu ijambo rye, Umucamanza Joensen kandi yongeye gukangurira ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kugaragaza ubushake mu gushakisha no guta muri yombi abatarafatwa.

Umujyanama wa mbere mu Biro bihagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Maboneza Sana ari nawe wari uhagarariye u Rwanda muri uyu muhango yavuze ko bibabaje kuba abantu nka Félicien Kabuga bataratabwa muri yombi, bityo asaba ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye cyane icyane ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo gufata abo yise aba- génocidaires.

Maboneza kandi yanagaye cyane umwanzuro w’ubutabera bw’Ubufaransa wo gusesa urubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka, imwe mu madosiye TPIR yahaye Ubufaransa.

Maboneza kandi yongeye gusa ko ubushyinguronyandiko bwa TPIR bwahabwa u Rwanda rukabubika kuko buri mu bigaragaza amwe mu mateka iki igihugu cyanyuzemo.

Src:apanews

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aho bigeze abanyarwanda twari dukwiye gushyira ingufu mu bihuza abanyarwanda, tugakorera hamwe tukiteza imbere tukirinda umunyapolitiki uwari we wese (yaba umuhutu yaba umututsi yaba umutwa) washaka kugarura amateka mabi ashingiye ku bwoko.

    Abanyarwanda dushyire imbere urukundo, ukuri, kubaha no kubahana, ubupfura, ubunyangamugayo, gusangira neza ibyo dufite no gusaabaana,

    Twirinde intambara, urugomo, ubwicanyi, ubuhezanguni, kubeshyana no kubeshyerana, kwikubira ubutegetsi, kwandavura no kwijandika muri ruswa.

    Imana ibidufashemo.

    • Nonese bwana Komeza ni gute ibyo tuzabigeraho burigihe iyo umuhutu agizwe umwere leta isaza imigeri kandi kurundi ruhande, twe tukaba tudafite uruhushya rwo kunenga urwo rukiko rwashyiriweho kuburanisha ibyaha byabaye mu Rwanda kuva 1/1/1994 kugeza 31/12/1994? Perezida Habyarimana umunyarwanda kimwe n’abandi ndetse akaba na perezida wa repubulika yarishwe 6/4/1994?.Ese kuki leta itanenga urwo rukiko rutaburanishije urwo rubanza? Kwiyunga kwacu biracyari kure nk’inyenyeri n’ukwezi.

  • @Leodomir: iyo uvuga ngo “twe, kurundi ruhande..” uba uvuga bande? muri bande, ninde ubabuza kunenga urwo rukiko? None se urifuza ko abo bahutu uvugira bahinduka abere n’iyo baba barakoze amahano kubera gusa ko ari abahutu bene wanyu? Amarangamutima yawe arakuzitira cyane, gerageza wigobotore ingoyi y’amoko kuko yaratwangije bihagije.

  • ubufaransa buracyakomeje kubogama, buracyakomeje gukingira ikibaba abajenosideri, bikosore rwose cg se bafatirwe ibihano

Comments are closed.

en_USEnglish