Nyanza: ILPD yatangije amasomo yigwa muri week-end ku banyeshuri 40
Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2015, Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yatangije ku mugaragaro icyiciro cy’abanyamategeko 40 biga amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko (Legal Practice) azajya atangwa muri week-end.
Aba banyeshuri bazajya baza kwiga muri week-end baturuka mu karere ka Muhanga, Nyamagabe, Huye, Rusizi na Nyanza.
Aya masomo amara amezi icyenda hakiyongeraho amezi atatu yo kwimenyereza umwuga (stage/internship) ku batamaze igihe kirenze imyaka ibiri mu mwuga w’amategeko.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD Epimaque MUSAFIRI avuga ko aya masomo yagiriyeho kunoza umwuga w’abakorera mu rwego rw’amategeko mu Rwanda, kandi ko yigwa hagendewe ku mahame mpuzamahanga agenga amasomo ya ‘Diploma in Legal Practice’.
Epimaque asanga gushyiraho gahunda yo kwiga muri week-end bimaze kugirira akamaro abanyamategeko benshi bajyaga bifuza gukurikirana aya masomo, ariko ntibiborohere kumara amezi atandatu i Nyanza.
Iki cyiciro gitangiye ari acya kabiri aho abaziga bazajya baza i Nyanza hakaba hari n’abandi bigira muri Ines Ruhengeli n’i Kigali.
ILPD ni ishuri ryo kwigisha no guteza imbere amategeko, usibye amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko, ILPD inatanga amasomo y’igihe gito (short courses) ikanakora ubushakashatsi mu by’amategeko.
Kuva ILPD yatangira, abanyamategeko barenga 500 bamaze kuhakura impamyabumenyi mu masomo yo gushyira mu ngiro amategeko (Diploma in Legal Practice).
Hirwa Audace
UM– USEKE.RW