Digiqole ad

MINEDUC yasohoye ingengabihe y’ibizamini bya Leta

 MINEDUC yasohoye ingengabihe y’ibizamini bya Leta

Ibizamini bya Leta (Photo:Izuba-Rirashe)

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yasohoye gahunda n’ingengabihe bizakurikizwa mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2015, kuva mu mashuri abanza, kugera mu byiciro byombi by’amashuri yisumbuye yose, arimo n’ay’imyuga.

Ibizamini bya Leta (Photo:Izuba-Rirashe)
Ibizamini bya Leta (Photo:Izuba-Rirashe)

Mu mashuri abanza, ibizamini bizatangira kuwa kabiri tariki 03 Ugushyingo, bisozwe tariki 05 Ugushyingo. Abanyeshuri bakazatangirira ku kizamini cy’imibare.

Mu mashuri y’isumbuye, icyiciro rusange (O-Level), ibizamini bizatangira tariki 11 Ugushyingo, bisozwe tariki 18 Ugushyingo. Ibizamini bikazatangirira ku Kizamini cy’imibare.

Mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), naho ibizamini bizatangira tariki 11 Ugushyingo, bisozwe tariki 16 Ugushyingo kubiga amasomo y’indimi nka “English-French-Kinyarwanda (EFK)”; abandi barimo abiga “Mathematics-Economics-Geography (MEG)” basoze tariki 17 Ugushyingo; abandi barimo abiga Mathematics-Physics-Geography (MPG)” basoze tariki 18 Ugushyingo; abandi barimo abiga “Physics-Chemistry-Mathematics (PCM)” basoze tariki 19 Ugushyingo, naho abandi barimo “Mathematics-Chemistry-Biology (MCB)” basoze ibizamini tariki 20 Ugushyingo. Kanda HANO urebe gahunda yose.

Ku rundi ruhande, amashuri y’imyuga ‘TVET’ yo azatangira ibizamini-ngiro (Practical exams) hagati y’itariki 23-25 Nzeri, abisoze kuwa gatanu w’icyumweru gitaha tariki 02 Ukwakira 2015. Muri aya mashuri y’imyuga hazakora abanyeshuri 22,966, muri bo ab’igitsina gore ni 10,721, mu gihe ab’igitsina gabo ari 12,245. Bakazakorera mu bigo (centers) 109.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • muzabitsinde!

  • Amahirwe masa bana bacu kandi Nyagasani azabahe ibigo mwasabye!!!

  • Tubifurije gutsinda neza kandi Imana izabane namwe

  • EH, UBU NIBWO MWABIMENYA KANDI BIMAZE ICYUMWERU KIRENGA KURI WEBSITE YA REB?

  • courage kandi mwitegure neza

Comments are closed.

en_USEnglish