Miliyoni 42 z’abana bato bugarijwe n’umubyibuho ukabije ku Isi yose
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima “WHO (World Health Organization)” riratangaza ko ritewe impungenge n’imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Ubushakashatsi buheruka bw’iryo shami bugaragaza ko ku Isi yose, imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite umubyibuho ukabije bavuye kuri Miliyoni 32 mu mwaka w’1990, bagera kuri Miliyoni 42 muri 2013.
WHO ivuga ko muri icyo gihe cy’imyaka 23, umugabane wa Afurika uri mu bice imibare yazamutse bigaragara kuko bavuye kuri Miliyoni enye (4) “12.5%”, bakagera kuri Miliyoni icyenda (9) “21%”.
Umubare munini w’abana bafite umubyibuho ukabije kigaragara mu bihugu biteye imbere cyane, kuko ho wazamutse ku gipimo cya 30%.
WHO ikavuga ko uburyo imibare irimo kugenda yiyongera, bikomeje guyo muri 2025, abanabafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije bakiri munsi y’imyaka itanu bazaba ari Miliyoni 70
Akenshi umwana ugize ikibazo cy’umubyibuho ukabije akiri munsi y’imyaka itanu, ngo iyo nta gikozwe agikomeza mu bwangavu cyangwa ubugimbi bwe, no mu bukuru bwe.
Ingaruka ku mwana ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije zijya gusa n’iz’umuntu mukuru kuko usanga Bizana indwara nyinshi nka za Kanseri zinyuranye, Diyabete, indwara z’umutima, iz’ubuhumekero n’izindi.
Bumwe mu buryo bwo kurinda umwana umubyibuho ukabije harimo guha umwana umwanya ukabije wo konka amashereka ya nyina mu gihe cy’amezi atandatu y’amavuko, ndetse yatangira no kurya akajya ahabwa ifunguro riboneye. Uretse ko ngo hari n’abana bagira umubyibuho ukabije babikomoye ku babyeyi babo, by’umwihariko amafunguro nyina yafataga amutwite.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr. Muhimpundu Marie Aimée, umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima “RBC” uishami ry’indwara zitandura, avuga ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu bana bari munsi y’imyaka itanu kidahangayikije.
Dr.Muhimpundu akavuga ko mu Rwanda akenshi abaganga bavura abana bakurikirana umwana umwe cyangwa babiri bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, bakigisha umubyeyi we icyo agomba gukorera uwo mwana, kuko ngo akenshi usanga biterwa n’uko bamugaburira.
Ati “Ntabwo ariko ari ikibazo gihangayikije ubu Minisiteri y’ubuzima yahagurukira ngo itangire gushyiraho ingamba, no gukora ubukangurambaga buhoraho bugera ku Banyarwanda bose. Ni ikibazo kikiri ahantu hacye, kiracyari ikibazo gishobora gukemuka muganga agiriye inama umuryango, umuntu ku wundi.”
Muhimpundu avuga ko ahubwo ubu ikibazo kigihangayikije ari icy’abana bafite imirire mibi, kandi nacyo ngo barimo gushyiramo imbaraga kugira ngo abana barwara bwaki cyangwa bagwingira kubera imirire mibi ntibibeho.