Rayon Sports yateguye ibirori byo kwerekana abakinnyi n’umutoza bashya
Mu gihe Rayon Sports FC yitegura umukino ubanza wa Shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka wa 2015-2016 uzayihuza na Marine FC i Rubavu, kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nzeri, yateguye umuhango udasanzwe muri iyi kipe wo kwerekana abakinnyi bashya, no kubaha inomero bazambara n’umutoza mushya.
Uyu muhango ubusanzwe umenyerewe ku mugabane w’Uburayi, ni agashya ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports buzanye mu ikipe y’i Nyanza.
Uko umuhango uteye:
Saa 13h00-15h00: Hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru kizabera kuri Elevet Hotel i Nyarutarama. Muri iki kiganiro, ubuyobozi bushya bwa Rayon sports buzagaragaza imigabo n’imigambi buzanye muri uyu mwaka w’imikino.
Saa 15h00: Abayobozi n’abanyamakuru bazerekeza ku myitozo ya Rayon sports ishobora kuzabera ku kibuga cya FERWAFA cyangwa ku Kicukiro.
Saa 19h00: Abayobozi b’ikipe, abakinnyi, abanyamakuru n’abandi bazagaruka kuri Elevet Hotel, hanyuma ibirori nyir’izina bitangire. Aha abayobozi ba Rayon Sports bazavuga imbwirwaruhame, abahanzi batandukanye bafana Rayon Sports baririmbe, hamurikwe abakinnyi bashya ndetse banahabwe inomero bazambara.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa bya Rayon Sports (Marketing) azavuga ijambo rigaragaza ahazava ingengo y’imari bazakoresha umwaka utaha, n’uburyo bazakoresha ngo ubwinshi bw’abaRayon bubyazwe umusaruro.
Ku rundi ruhande, abakinnyi nka Eric Ndayishimiye ‘Bakame’ na Fabrice Mugheni ‘Moussa’ bahagarariye abandi bazatanga imihigo biyemeje muri uyu mwaka w’imikino; ndetse n’Umutoza mushya, Umufaransa David Donadei nawe azahigira ubuyobozi ibyo azabagezaho mu mwaka umwe w’amasezerano yasinye.
Muri uyu muhango kandi amatsinda y’Abafana (Fan Clubs) yitwaye neza, yabaye hafi ikipe mu mwaka ushize w’imikino azahabwa icyemezo ‘Certificate’ cy’ishimwe, ndetse basabwe kurushaho.
Ibiciro byo kwinjira muri uyu muhango:
VVIP: 10,000 FRW (Amafaranga y’u Rwanda)
VIP: 5,000 FRW
Ahasigaye hose: 2,000 FRW
2 Comments
Rayon yacu izahora imbere.
Sha iyo komite igikorwa yateguye nikiza gusa bige uburyo nibura bazagera no muri buri karere kugirango aba rayons bose barebe equipe yabo
Thx
Comments are closed.