Digiqole ad

Airtel na Itel bashyize ku isoko Telefone nshya yiswe “KEZA”

 Airtel na Itel bashyize ku isoko Telefone nshya yiswe “KEZA”

Mu gishyira ku mugarararo KEZA.

Kuri uyu wa mbere, tariki 24 Kanama 2015, Ikompanyi y’itumanaho ya Airtel-Rwanda ifatanyije na Itel bashyize ku mugaragaro Telefone nshya ifite udushya twinshi kandi ihendutse yiswe “KEZA”. Iyi Telefone ngo bizeye ko izakundwa na benshi ihagaze amafaranga y’u Rwanda 6 200 gusa.

Mu gishyira ku mugarararo KEZA.
Mu gishyira ku mugarararo KEZA.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh yavuze ko kugeza ku Banyarwanda Serivisi n’ibikoresho by’itumanaho bihendutse ari imwe mu ntego zabo.

Yagize ati “Iyi Telefone ya KEZA tuzaniye Abanyarwanda izafasha benshi gukoresha internet badahenzwe, kuko akarusho ifite ibiyiranga byiza kurusha izindi Telefone ziciriritse Airtel yagiye izanira Abanyarwanda mu bihe bishize.”

Indrajeet Singh yakomeje avuga ko bitewe n’akarusho KEZA ifite izakundwa kurenza VIZIYO na NYAMPINGA cyane cyane ku bantu bakoresha umurongo wa mbere uhendutse mu Rwanda ariwo Airtel.

Chris umukozi wa Airtel ushinzwe kumenyekanyisha ibikorwa bya Airtel we yavuze ko iyo uguze KEZA wongezwa umurongo wa Airtel (sim-card) y’ubuntu, ndetse uriho amafaranga yo guhamagara (airtime) ku buryo uhita ubasha gukoresha Serivisi zose za Airtel, nka ‘Airtel Money’, Internet n’izindi nyinshi.

Yagize ati “KEZA irahendutse cyane kurusha izindi Telefone,…igura amafaranga y’u Rwanda 6 200 gusa, ifite amabara, ikoresha internet, ikina umuziki, ifite itoroshi, irafotora, umuriro wayo uraramba, ijyamo imirongo ibyiri ndetse ifite na Radiyo.”

Akandi gashya Airtel yageneye abantu bazagura izi Telefone ni uko bazajya bashyira ku mirongo yabo amafaranga yo guhamagara 100, bagahabwa 500 buri kwezi.

Ikigereranyo cy’abakoresha internet mu Rwanda gikomeje kwiyongera mu buryo bugaragara, aho imibare igaragaza ko byibura Abanyarwanda 3,521,823 bakoreshaga internet mu mpera z’umwaka ushize, Telefone nk’iyi KEZA yashyizwe ahagaragara ikaba yitezweho kuzamura imibare y’abakoresha internet mu Rwanda kuko n’abafite ubushobozi bucye bashobora kuyigura.

Uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh.
Uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish