Digiqole ad

“Nta we ukwiye kuba Perezida ubuzima bwe bwose” – Obama

 “Nta we ukwiye kuba Perezida ubuzima bwe bwose” – Obama

Perezida Obama yongeye gutanga amasomo ya Demokarasi kuri Africa

Perezida wa America Barack Obama amaze kugeza ijambo imbere y’Inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU), mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye i Addis Ababa muri Ethiopia, ijambo rye ryibanze ku kwigisha abayobozi ba Africa ko bagomba kubaha ibiteganywa n’amategeko, anavuga kandi ku byo kurwanya iterabwoba ryugarije isi na Africa.

Perezida Obama yongeye gutanga amasomo ya Demokarasi kuri Africa
Perezida Obama yongeye gutanga amasomo ya Demokarasi kuri Africa

Ijambo rya Perezida Obama ryakurikiye irya Nkosozana Dlamini Zuma umuyobozi mukuru wa AU, akaba yavuze ko Africa yishimira ko Obama ayikomokamo, kandi ngo n’abandi Banyafurika baba hanze yayo bahabwa agaciro ko bakomoka muri uyu mugabane.

Mu ijambo rye, Perezida Barack Obama yavuze ko aba Perezida bakwiye kurekura ubutegetsi igihe manda bemererwa n’itegeko zirangiye.

Obama yavuze ko iterambere rya Africa rifite imbogamizi igihe abayobozi banga kurekura ubutegetsi kandi manda zabo zirangiye.

Yagize ati “Sinshobora kongera kwiyamamaza nubwo naba ntekereza ko nabaye Perezida w’igitangaza. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’itegeko n’iyo yaba ari Perezida. Nta we ugomba kuba Perezida ubuzima bwe bwose.”

Obama yavuze ko igihe umuyobozi agerageza guhindura amategeko bitaza umutekano muke, atanga urugero ku gihugu cy’U Burundi.

Yagize ati “Niba ari ukuri ko umuyobozi ari we wenyine ushobora gutegeka, icyo gihe uwo muyobozi ntiyakoze akazi ke neza.”

Perezida Obama yavuze ko abona yarabaye Perezida mwiza wa Amerika ko bityo nawe ngo aramutse yiyamamarije kuyobora mandat ya gatatu ashobora gutsinda ariko ngo ntiyabikora kuko Itegeko Nshinga iwabo ribimubuza.


Yibukije ko Islam bivuga amahoro

Obama yise imitwe y’inyeshyamba ‘abicanyi’, avuga ko iterambere ritashoboka nta mahoro ahari. Yavuze ko ‘Islam’ bivuga amahoro, bityo ngo imitwe ya Boko Haram na al-Shabab byagakwiye kwitwa amazina abikwe atari Islam.

Yijeje ko azagira uruhare mu gushyigikira imiyoborere myiza, ndetse no gukomeza gufasha mu bikorwa bigamije kugarura amahoro aho yabuze.

Yagize ati “Imiyoborere myiza ni urufunguzo rwo kugera ku mahoro. Iyo dutanze igitambo ku burenganzira kugira ngo tubungabunge umutekano, tuba dushobora kubibura byombi.”

Obama yavuze ko aterwa umunezero no kuba akomoka muri Africa. Ati “Mpagaze imbere yanyu nk’umuntu utewe ishema no kuba Umunyamerika, kandi mpagaze imbere yanyu nk’umwana wa Africa. Africa n’abantu bayo bafashije guha isura America yatumye iba igihugu iricyo ubu.”

Yavuze ko Africa yerekana ko bagomba (Abanyafurika baba muri America) gufatwa nk’abantu bafite agaciro.

Obama yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo umubano wa Africa na America umere neza, habeho ubufatanye bwungura impande zombi.

Yavuze ko ubucuruzi bwa America muri Africa bwibanda cyane mu bihugu bya Nigeria, Africa y’Epfo na Angola, ahanini ngo bwibanda kuri gazi n’ibikomoka kuri petrol, gusa ngo azakora ibishoboka bigere no mu bindi bihugu ahereye kuri Tanzania na Mozambique.
Ati “Na Amerika si shyashya”

Gusa ariko Obama yavuze ko ubukungu muri Africa butazigera butera imbere mu gihe hazaba hakiriho kanseri ya ruswa kuri uyu mugabane.

Yavuze ko hari za miliyari nyinshi zitabarika z’amadolari ubukungu bwa Africa bubura kubera ruswa.

Ati “Ruswa ntabwo aribwo buryo Africa yahisemo, itesha agaciro abantu bakora ishoramari.”

Nk’uko byari binateganyijwe, Obama yavuze ku bijyanye no guha uburenganzira abantu mu bijyanye na demokarasi.

Yagize ati “Abanyafurika bakwiye agaciro ko kuba aribo bagenzura ubuzima bwabo. Ukwishira ukizana mu kuvuga ibyo ushaka, ku itangazamakuru no kwigaragambya, ibyo ni uburenganzira mpuzamahanga, ibyo biba byanditse mu mategeko nshinga ya Africa.”

Obama yashimye amatora yabaye muri Nigeria, ariko avuga ko uburenganzira bwa muntu butagarukira ku matora ngo kuko hari abantu benshi badafite ubundi burenganzira.

Ati “Iyo abanyamakuru, abantu baharanira uburenganzira bwa muntu bafunzwe, icyo gihe demokarasi iba iri ku izina itari mu bikorwa.”

Nubwo yari muri Ethiopia, Obama yavuze ko iki gihugu kitazamenya imbaraga (uruhare mu iterambere) z’abaturage bacyo mu gihe bamwe muri bo badafite uburenganzira.

Yagize ati “Si ukuvuga ko na America ari shyashya, ariko iyo itsikiye ibyukana imbaraga. Abakomoka muri Africa bazi uko bigenda gukorerwa ivanguraruhu, none ni gute twahagurukira rimwe igihe uburenganzira butubahirijwe?”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

62 Comments

  • Aha!urababwira se ngo bumve?bumvako bavukanye ubuyobozi mu ntoki ga wa!ni igitangaza

    • Bumve se numwarimu wa Africa mwamenyereye guhakwa kubazungu kuva kera icyo mwize twarakibonye sha nukwica abatutsi ibyo bihugu bireba. Tuzirwanaho sha Ni Imana yacu Imana yabisrael.

      • Inka yanjye! Ariko se wowe nkunda ibihugu bya Afurika byose birimo abatutsi n’abahutu?? Shyira ubwenge ku gihe!

      • @Nkunda: nk’ubwo ushatse kuvuga iki? None se icyo unenga ibyo Obama yavuze ni iki? Ikindi, abo ubwira bamenyereye guhakwa ni bande? Ko utari wabibwira abayobozi nawe uzi abafite abajyanama b’abazungu? Ni uko se nta banyarwanda bahari bakora ako kazi? Ngo muzirwanahoI Tuza. Ufite ubwoba bw’iki??

  • Uku nukuri rwose nta president ukwiye kumva ko ari kampara aba yaravunze asanga igihugu apfa akagisiga

  • Nizereko inteko na nyirubwite baritaye mu gutwi.

  • obama nareke agashinyaguro twe turacyarabana muri demokarasi ntabwo turi ku rwego rwanyu ntabwo umwana arya imyumbati nkumuntu mukure ahubwo we ahera kumata

    • Namibiya, Mozambike babonye ubwigenge nyuma yu Rwanda kandi iyurebye mukarere kibiyaga bigari u Rwanda ruri kumwanya wa nyuma mu kwishyira ukizana kwabanyagihugu yewe no mu Burundi baraturusha. Twamagana ibyo batubwiye kwamagana nabwo batubwira ngo murekeraho mutahe tugahtaha ntakwibaza ibindi bibazo.

      • Ntukagereranye Urwanda nikindi gihugu warihe muri 1994!

        • @bebesemikindo, Nari mu Rwanda ndetse wabona wowe uvuga ibyo wari wibereye ibwotamasimbi.Ese abirabura bo muri South Africa bo ntibababaye? Ese Israeli ntiyababaye harigitugu kirangwayo kuva yajyaho muri 1948? mujye muvana imiteto aho murebe ejo hazaza kandi muharanira guteza imbere igihugu haba mu bitekerezo, akazi byose birajyana uzababwira ibindi azaba ababeshya kuko iyo bikomeje abandi nabo bazaza babisenye baharanira uburenganzira bwabo.Ese abanyarwanda bari hanze bari mu buzima bukomeye barishimye? bose se nabajenosideri? Leta nireke gukora amakose abayibanjirije yakoze izindi mpamvu zose watanga ababyumva ntibareba kure cyane.Abakoze revolution yo muri 1959 nabo ntabwo bari baziko bizabagaruka nyuma yimyaka irenga 30.Tureke kugwa muruwo mutego.

          • Basebya numuntu w’umugabo

        • ese ko iyo bigeze kuri tekinoroji muvuga ngo uri nka za singapour…na za nki ntavuze…byagera kuri demokarasi mugahita muvuga ngo u Rwanda ni umwihariko….icyo nzicyo mpanda ngazi mgoje chini….

          kuki ubu adadage bafite demokarasi…ntibagize abanazi se? kuki Armenia…ahabaye ibibi hose batagundira? u rwanda ni ikirwa?

      • Ibi bintu uvuze niby Ijana ku ijana. None se Amaherezo azaba ayahe?
        Murakoze

      • ARIKO NTABWO BIGEZE BICANA.BAVANGURA BAMWE CG NGO BICE BAGENZI BABO. KEEP QUITE MUSANGE OBAMA MUTINGANE NAMWE.

        • Wowe ufite ibibazo pe! Cyangwa uri gatumwa!!!

    • Mama shenge we!!! Mbakundira ko mutajya mubura ibisobanuro kabone nubwo mwaba muri mumafuti.

  • Babandi birirwa bavuga ngo ntibashobora kubaho ku MUBURAKAGAME bumve…

  • Hahaha abagereranya American n’ u Rwanda barabashutse mumyaka 21 twaricanaga iwabo mubizihe mu mateka yabo? mureke u Rwanda na mateka yarwo yihariye n’ imiyoborere yarwo iziharire abavugira mu matamatama ngo narekure narekure nimwe muzongera mukaririmba akarenga kabamwe bigira utumana naramuka adutsembeye kwiyamamaza, niba mwibuka ibyitwaga

    • umva garuka urebe dislikes baguhaye

  • Uretse HE ufite ubudasa akareba kure akagira igitingiro akazira gutinya,ninde wundi wari gusaranganya ubutaka abaturage abwaka ba Nyakubahwa mu byiciro bitandukanye mubyo bari barise ibikingi? Nyabuneka mushishoze ntimuzicuze njye ndamushaka cyane kubwa byinshi yakoze nokuba ancishiriza bugufi ibyishyize hejuru uretsewe undi utwakoresha sentiment mubyasimbuye amoko bikitirirwa ibihugu abantu babarizwagamo mbere ya 1994 ninde? Mumbiswe daaa

  • America niyigishe abiwabo bamaranye twebwe batureke dufite ndimukarasi yacu, naho bariya birabura birirwa bapfa nk’ibimonyo harya nayo ni ndimukarasi??

  • Ibi Obama yavuze ni byo ntawe ukwiye gufata ubutegetsi nk’ubukonde bwabo rwose no mu Rwanda tureke imikino turimo tureke abandi biyamamaze HE nabishaka azagaruke nyuma naho aya mafaranga apfa ubusa ngo abaturage bongere bamutore, inzara iranuma ariko abadepite bakabona ayo bajyana muri mission ngo bagende babaze abaturage

  • Democarasi bivuze iki? ese imitegekere yibihugu byateye imbere bishatse kuvuga ko bafite democrasi, ese gusimburana kubutegetsi budafite icyo bumariye abaturage ahubwo bubahutaza uko bwije nuko bukeye iyo niyo democrasi? akenshi tuzi ko ijambo riturutse aho hanze ariryo rizima, nakwibaza byinshi ariko igisubizo kiri muri njyewe, democrasi ni uguhitamo uko ngoma kubaho ,gushyiraho ahazaza hanjye! Nyakubahwa President kagame komeza ukorere abanyarwanda ibyiza iyo niyo Democrasi

    • @RUKUNDO Jean Claude vana amarangamutima yawe aho. Ese Senegal,Ghana,Namibie,Zambiya,Mozambique nari nibangiwe Tanzaniya. nibindi kuri wowe byateye imbere? cyakora byateye imbere ngomba kubyemera.Bateye imbere muri demokarasi.Ibyo byose nibihugu byomuri Africa nanditse

      • URAMAZE BYIGEZE BYICANA NKAMWE MWISHE BENEWANYU SHAA

  • Birakwiye H.E aha abandi nawe agashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.
    Naho ibyo kwiriza abaturage kugasozi ngo bari gutanga ibitekerezo kandi umwanzuro warafashwe babireke rwose. biriya ni ukwangiriza umutungo wa Leta kandi n’ubushomeri buri guca ibintu muri iki gihugu.

  • Abazungu ibyo batwifuriza si amahoro, ni bibi gusa!!! Batangiye n’ijambo ry’Imana bukeye barahindura bavuga ko umugore n’umugabo bajya basinya contract, bukeye bati umugabo n’umugabo babane nk’umugabo n’umugore!!!!!!!! Ibyabo si byiza dushatse twabareka tukareba ibyacu bitunogeye.

  • There is an exceptionally for the case of Rwanda, People of Rwanda know where they come from bad time we had from the 1994 genocide against the tutsi. we have learnt a lot and Rwandans know what they need and who they need. Rwandans people need Paul Kagame. Obama should noted that Its the Rwandans people who need constitutional amendment so that our President continue… he should not also compare America with Rwanda since we have seen
    the unite reconciliation, security, few corruption, education for every rwandan, economy development on terms of our President Paul Kagame that why weneed him again. i am guessing that the Rwandans know what is the best for them more that Obama otherwise he may have others interest in which rwandans don’t know in refusing rwandans wishes.

    • whoever does right keeps doing right and everyone benefits, turashima ibyiza yakoze but igihe cye kirangiye agaragaza ko yatoje neza and someone else takes over.

  • Ibyo Obama yavuze bireba abandi uretse HE wacu kuko we ni Indashyikirwa muri byose, Intore izirusha intambwe. Ikindi kandi twe ntibyadukundira kubona umusimbura.

    • Bibaye gutyo nkuko Obama yabivuze yaba yaratuyoboye nabi kandi nawe yarabyivugiye ubwo.

  • Ndabona abanyamerika babaye benshi mu Rwanda!Obama ayobora Amerika ntabwo ayobora u Rwanda!
    Jenoside yakorwaga mu Rwanda abo biyita abahanga muri demukarasi batarebera?
    Nibaduhe amahoro ntabwo batuyoborera nitwe tuzi icyo dushaka.
    Izi commentaires mbonye nyinshi zinteye kwibaza niba zatanzwe n’abanyarwanda!Tumenyeye isebanyabuhanya n’urusaku rw’abatishimiye aho tugeze harimo n’abagifite umugambi wo kongera gukora jenoside.Aba rero iyo babonye gato bahwraho usanga bavuga ukibaza intambara barimo!
    Gusa,twakagombye guhuriza twese ko ducyeneye amahoro n’umutekano.

    • @Rwanda, jya mu bitabo usome rwose urahasanga amapaji mensi cyane.Urasanga igihe cyo gutabara abanyarwanda ndavuga UN imaze kuvanayo abasoda bayo igihe amahanga yasabagako bongera umubare warusigaye mu Rwanda, hari abari babishyigikiye nababirwanyaga hagati yabanyarwanda ubwacu.Ese uzi ababirwanyaga banasohoye inyandiko 30/4/1994? Abakina kumubyimba abantu ntibadufasha gutera imbere.

  • Njye mbona ntacyo yavuze. Batwiciye kadafi warugiye kutubanisha neza nonengo gusaranganya.ni batureke twe tuzibeshaho nkabanyafrica.

  • OBAMA yokaaa puuuuuuuuuuuuuu
    Mumbarize aho KADAFI ari?
    Aho Saddam ari?
    Uko Yemen imeze?
    Uko Islam bari kuyicamo kabiri bakoresheje Islamic State bashinganye na Mossad ngo basenye Islam…

    Sha buretse ariko Abadepite babo bazajya bajya mu ndaya babivuge nazo zibituzanire, ngira ngo mwese mwarabyumvise ibyo uwo mu Bwongereza yibwiriye indaya ejo bundi.
    UMUNYAMERIKA ABA ASHAKA INYUNGU N’IGITOORO

    Ese kuki atavuze impamvu Amerika icuruzanya na Angola na Nigeria kurusha uko icuruzanye n’u Rwanda na Malawi yenda???

    Kuki se bazakurikizaho Tanzania na Mozambique, tuyobowe se ko ari uko hamaze kubona za toni za GAS bashaka kujyana iwabo!!???

    Obama we uri umuvandimwe wacu ku maraso ariko ku mugati wowe na bene wanyu muri IBIRURA, hari cyera twarabamenye, mukaza gusa ngo DEMOKARASI ngo UBURENGANZIRA BWA MUNTU asyigari weeeeeeeee

    Mbese Jenoside yabaye mu Rwanda Amerika itaramenya KWIGISHA cg GUTABARA???

    Jyana amasomo yawe uraka puuuuuuuuuuu

    • Uzabaze abali bahali uko byagenze wowe ibyo uvuga nibyo bagushyize mumutwe ngo uzajye wilirwa wasaze bamaze kukoza.

  • Obama rekeraho twarakumenye urimo urica abirabura nkintozi kandi ari benewanyu warangiza ngo demokarasi. Urashyigikira abatinganyi warangiza ngo wayoboye neza? Kagame turamushaka siwowe umushaka urumva neza? Kandi urakomeye ariko ntabwo uruta Imana. Kagame tuzamutora nushaka uzimanike. Kandi gasopo mean your business. Rwanda is a country totaly different from America!!!!!!!!!! You are not the one to choose what is best for us!!!!!!!!!!! We are mature enough to know what we need.

  • Ese Basebya n’abandi mbona muvuga ngo Obama yavuze, muzi ko na US ubwazo byazifashe imyaka irenga magana abiri ngo ishyireho umubare wa mandats ebyiri ? Mwe muvuga ngo abantu bavane imiteto aho, nimuvane imiteto aho ari mwe! Ko ntarumva ibi Obama abibwira UK, Germany, Japan, Canada na Israel bamwe bari kuvuga hano kandi nta mubare wa mandats abayobora ibyo bihugu bagira? Kagame mumuhe amahoro kuko benshi muri mwe icyo mugamije ni “ugukama imbogo” whatever this means! Demokarasi benshi muharanira irazwi: mutangire muvuge icyo mwamarira abanyarwanda gifatika atari ugutema abantu! Kandi Kagame mwirirwa mutuka niwe hamwe na policies ze babagize abo muribo! Mutange amahoro akamaro ka Kagame ntawe utakazi ahubwo ni uko hari abamenyereye guhabwa amata bakaruka amaraso! Naho Obama… Umuriro watse se ko yakohereza aba Marines bagatwara bene wabo ukeka ko mwe batabasiga muri uwo muriro? Mwari mwumva hari icyo avuga iyo yagiye muri Saudi Arabia ? Mubure gukora ngo mutere imbere ngo Obama yavuze!

  • comments here: kdi uzasanga abantu hano bavuga ibintu baziko nabo ubwabo bipfuye batukana kugirango batange reason, mujye mutanga comments mudatukana mwe mushaka kutwumvisha reason, naho ibyo Obama yavuze, arabe yumva mutima mucye wo mu rutiba

  • Tito Rutaremara,Evode uwizeyimana,Louise Mushikiwabo,Eduard Bamporiki ndetse n abandi mwumvise ijambo rya Obama!?

    • kuki ushyanuka,ubwo uri muri bamwe muri jenocide basambanyaga abagore barangiza bakabicisha igisongo ,aho bamaze gusambanya muzabibazwa n’Imana

      • Nkawe ibi ubizanye gute muriyi forum koko?

  • Uzabona Obama azamubwire ati “agahugu umuco akandi uwako”.
    Democracy Obama avuga n’iyo bamwe mu Banyarwanda bavuga bigomba kuba bitandukanye kubera impamvu nyinshi. None se Obama hari Abatutsi yishe cyangwa hari ipfunwe afite ko benewabo babikoze? Obama se yigeze ahungira Nakivala, Mushiha cyangwa Tingi-Tingi? Nta nubwo yigeze abura cyangwa abuzwa kwiga cyangwa akazi kandi abishoboye!
    Iyo usomye comments zanditswe kuri iyi ngingo uhita ubona amateka y’u Rwanda ariko byose ni fantasme cyangwa ibyifuzo kuko n’abumva Kagame aretse kwiyamamaza ntibagaragaza icyo bakunguka uretse speculation no gushaka ko avaho gusa. Abandi ni abashaka ubutegetsi batakaje kandi ntacyo bagejeje kubo bayoboraga.
    Byose rero ni RELATIF abantu nibatuze kuko Obama siwe uzaza kubatabara igihe bazananirwa kumvikana bakamera nk’Abarundi! Barebe inyungu zabo bareke iza Obama kuko si Zimwe, bareke ababashyushya imitwe kubera izindi nyungu zitari izabo…

  • Ariko OBAMA yavuze ukuri kuri bimwe nta muntu ukwiye kuba president imyaka ye yose mu buzimabwe. Ariko AFRICA nti teye nka Amerika dufite imyumvire yacu itaragera kubanyamerika.
    Gusa ikimenyane ndakuzi bidindiza amajyambere y’igihugu. Knandi biriho ba Maya bose bamaze gukora nabi bakavaho ariko inkiko zose zo mu rwanda nta numwe wahamijwe icyaha. Mwambwira ko bazijijwe ubusa? rwose twemere ko inkiko ari baringa. Umuntu arivugira ngo yaratechnitse akabeshya abaturage n’ubuyobozi.
    Ukicara ku Ntebe y’ubucamanza ngo yaratsinze? Nta soni ufite? wararangije amashuri ya amategeko wapi yabayamariyiki abaturage? Tuzavuga yenda dupfe bacamanza bo mu Rda bakwiye bubabarirwa kuko batazi icyo bakora. Bamariye iki abaturage se? kubura ukuri, Ruswa, ikimenyane, ubujiji, nu bugome. Nibidahagarara ntacyo tuzageraho narimwe.
    MURAKOZE

  • Muri Democratie umupresident ajyaho agiranye amasezerano n’abenegihugu yo kuyobora igihe runaka akabagezaho ibyo abemereye bakamuhemba, nta President uyobora for free. Ntabwo waha Company akazi ngo nikarangiza igutegeke kongera amasezerano kuri same site,same job kdi karararangiye. Niho umunyarwanda yagize ati”Abantu bapfa amasezerano”, bajye bavaho nta ngingimira, ntibakifatire abaturage. President ni umuturage uba yahiswemo na bagenzi be si Imana.

    Ese nta muyobozi w’u Rwanda wari uri muri iriya nama ngo abe yivunnye Obama ukuntu aza gutanga isomo rya Democraty muri Africa, nta na comment? Insina ngufi… a.k.a Hollande!!

  • aucune lecon en democratie! les contextes ne sont pas les memes! mr obama reba ibikureba bwira abazungu bareke kurasa aburabura umugenda turebe ko ubishobora!!!!

  • NTAMASOMO YA OBAMA DUKENEYE NABANZE YIGISHE ABAZUNGU BIWE KUREKERA KWICA ABIRABURA KUMANYWA ABONE KUZA KUTUBWIRA UBUSA.

  • Iyaba bumvaga warubakebuye ariko byasigaye aho muri icyo cyumba cy inama
    gusa abayobozi ba Africa bajye bishyira mumwanya wabo bayobozanya igitugu.
    Gusa ntawabarenga niyo busness yunguka yihuse ibamo n amakosa cg ibyaha byinshi ahanini baba batinya kubazwa baramutse barekuye ubutegetsi

  • ibyo Obama avuga ni ukuri. twubahe amategeko tugire amahoro naho ubundi nibitaba ibyo tuzahora mu ntambara z’urudaca. nta muntu ukwiriye guhindura itegeko nshinga ngo arambe ku butegetsi. yababwiye ko nawe nubwo yakundwa gute azubaha amategeko agatanga ubutegetsi. ba bandi bumva ko nta wundi wayobora atari uyu n’uyu muri Africa baribeshya cyane. ibyo ni ugusingiza n’amarangamutima azirana n’amategeko. ibyo byica demokarasi bikazana igitugu mu gihugu. naho kuvuga ko abaturage bagushaka ni amarangamutima atagize aho ahuriye n’amategeko.

  • Biliya Obama yavuze ku Burundi nta shingiro bifite, kubera ko Prezida Nkurunziza atahinduye constitution ihali ngo ni ukugirango yiyamamaze; ahubwo uwo President Nkurunziza yakangukije abantu uko bagomba kwuumwa iyo constitution, bakayitanya n’inzibacyuho yaliho mbere na mbere. Uwo President Nkurunziza yanavuze ko nyuma y’iyi mandat atazongera kwiyamamaza; ibi lero akba ali byop bihuye na constitution noneho. Ahubwo baliya bumvaga Obama muli Ethiopia bagombaga kwamagana Obama kuba atavuga U Rwanda na Kagame waho, kandi ukora amakoza ashyigikiwe na ba USA. Ikizica abanyafrika, ni uko bapfaga gukoma amashyi badatekereje ngo ni uko bivuzwe n’umuzungu cg Umunyamerika nk’ukio byagenze muli Ethiopia! Kano kanya abo banyhafrica bibagiwe imitego yose abo ba Mpatsibihugu bateze President Nkurunziza; Coup d’etat,intambara isa neza nk’iya FPR mu Rwanda, imyigaragambyo ya ba Mayibobo mu mihanda ya Bujumbura n’ibindi byinshi.

  • Ko francois hollande leta y’u rwanda yamusubije binyuze kuri honorable mushikiwabo, harabura iki ngo n’uyu asubizwe kandi yihanangirize.
    Abwirwe ko adakwiye kwereka ses homologues presidents uko bayobora ibihugu byabo.
    Honorables we are waiting your speech against this American.

    • Ngaho uwo Honorable Mushikiwabo nagerageze maze turebe na perezida ubwe ntiyapima.Baca umugani mu kinyarwanda ngo burya abagabo bararutanwa.

  • Obama nagende abanze abibwire Angela Merkel kuko ari gukora mandat ya gatatu muri Germany kandi si iyanyuma! Abwire UK, Canada, Germany, Japan,… bashyireho umubare wa mandats kuko ntawo bafite. Kandi na Franklin D. Roosevelt wa US yapfuye muri mandat ye ya kane kubera leadership yerekanye mbere no mu ntambara ya kabiri y’isi. Bariya bo bareba context n’icyo amategeko abamarira bagamije gukemura ikibazo runaka naho mwe mumaze gushira impumu none musigaye mwirirwa muvuga ngo Obama yavuze nk’aho abarusha kumenya u Rwanda, amateka yarwo n’uwarugejeje aho ruri ubu. You know what? Obama is American and looks after the interests of the American people who elected him in office and he does’t give a damn about you and your well being. Kagame does.

  • twese twavuze ariko mubwire obama asure urubuga rwitwa umuseke/rwanda.com arebe comments zanyu arahita amenya ikinyarwanda ndakanyagwa.

  • Nyuma yo gusoma izi comments zose, mpise ngirubwoba nibaza niba HE aramutse avuyeho, aba bantu batakwicana kandi, biragaragara ko abanyarwanda ntarukundo rurimo, harimo esprits zo kwihorera no kwisubiza ubutegetsi kubaruhunze, rwose democratie turayifite kuko twahisemo neza, duhitamo Intore irutizindi HE PK, iyo niyo democratie dufite, Obama nabwire Japan, Allemagne, Israel nkibyo yavuze hanyuma twumve icyo bamusubiza, uretse gutyazintwaro.

    • @Al malik , nta demokarasi iheza uruhande rumwe, nta demokarasi ihungisha abana bu Rwanda.Ibyo niba umuntu akibivuga muri 2015 nukuvugako dufite ikibazo gikomeye.Kuva umuntu atisanzura ngo avuge ikimuri kumutima atagombye gutotezwa ngo ajugunnywe muri gereza cg ngo aburirwe irengero aho ntaho turi kandi ntaho tujya.Ababibona ukundi ntaho bataniye nababandi bari muri muvoma mbere ya 1990 basingiza umubyeyi wu Rwanda Habyarimana ariko ubu bwo byateye intabwe kuko Yozefu na Mariya babyaye impanga, Yezu na perezida Kagame.

      • @Muramutsa, abahunze bazi icyo bahunze ababishatse nabo baragarutse kandi tubanye mumahoro, naho kwisanzura uvuga sinzi ukwariko, kuko nibyuvugaha nukwisanzura, so ntaruhande rwahejwe abashaka barataha ubaze ushinzwe gucyura impunzi aho yaturutse, ibyuvuga namarangamutima, udataha nukwafite ibyo yishinja, Ntukagereranye imbwa, Habyarimana yazanye genocide, HE PK arayihagarika, please ntuzongere, icyo nigitutsi kubanyarwanda.

        • Burya kajya iwamugarura rero, iyo uvugako abahunze, nabataratashye bose bafite ibyo bishinja, ibyo nukwishongora kuko ntawe umenya icyo bucya bucyanye.Cyangwa bati bucyanayejo.Igumire mu mudendezo wawe gusa ntuzirare kimwe nabari bawurimo mbere ya 1990.Twese turi abanyarwanda kandi ntawe ufite uburenganzira buruta ubwundi ku gihugu cye.

    • “When a leader tries to change the rules in the middle of the game just to stay in office, it risks instability and strife — as we’ve seen in Burundi. And this is often just a first step down a perilous path. And sometimes you’ll hear leaders say, well, I’m the only person who can hold this nation together. If that’s true, then that leader has failed to truly build their nation.

      You look at Nelson Mandela — Madiba, like George Washington, forged a lasting legacy not only because of what they did in office, but because they were willing to leave office and transfer power peacefully. And just as the African Union has condemned coups and illegitimate transfers of power, the AU’s authority and strong voice can also help the people of Africa ensure that their leaders abide by term limits and their constitutions. Nobody should be president for life.
      And your country is better off if you have new blood and new ideas. I’m still a pretty young man, but I know that somebody with new energy and new insights will be good for my country. It will be good for yours, too, in some cases.” Obama at AU

  • Ariko aka ni akumiro mba mbaroga! Ngo Obama yavuze? Iyo avuze se? Hanyuma se haraba iki ko yavuze? Wagira ngo Obama ni se cyangwa nyina wa bamwe mu banditse comments kuri iyi nyandiko! Icyi ni ikimenyetso kindi ko Kagame bamwe badashaka akeneye kugumaho akabanza agashyira ibintu ku murongo, harimo no kumvisha Abanyarwanda bamwe ko bagomba gucuka ku ibere rya ba kavantara nka Obama! Ibyo ari byo byose, MBERE YA OBAMA= NYUMA YA OBAMA ku byerekeye u Rwanda!

  • @Muramutsa: Nibyo koko ufite ikibazo gikomeye nk’uko ubivuga. Abakuri hafi bagushakire umuganga agufashe. Nkwifurije koroherwa ndetse ukageraho ugakira indwara urwaye.

  • Niba muriryo tegekonshinga ryari imyaka 5 hanyuma FPR ikagaruka ikavugako ishaka imyaka 7 hanyuma hakaba handitsekomo ko NTA NA RIMWE.Abanyarwanda keretse niba tutakizi ikinyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish