Digiqole ad

Obama ntazavuga iby’ ‘UBUTIGANYI’ – Perezida Kenyatta

 Obama ntazavuga iby’ ‘UBUTIGANYI’ – Perezida Kenyatta

Perezida Barack Obama ategerejwe muri Kenya

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabwiye abanyamakuru ko mu bigenza Perezida wa America Barack Obama muri Kenya, ibyo kuvuga ku burenganzira bw’abashaka kubana bahuje ibitsina ‘UBUTINGANYI’ bitarimo.

Perezida Barack Obama ategerejwe muri Kenya
Perezida Barack Obama ategerejwe muri Kenya

Uhuru Kenyatta yavuze ko mu byo azaganira na Perezida Obama nta burenganzira bw’abatinganyi burimo.

Barack Obama azagera mu gihugu cya Kenya ku wa gatanu w’iki cyumweru mu nama ikomeye ya barwiyimezamirimo.

Perezida wa Kenya yagize ati “‘Ubutinganyi’ ni ikintu kitagize icyo kivuze’ yarimo asubiza umunyamakuru. Twe nk’igihugu ndetse n’umugabane (Africa) dukomerewe n’ibindi bibazo bikomeye cyane.”

Ubutinganyi mu gihugu cya Kenya ntibwemewe kimwe no mu bindi bihugu byinshi muri Africa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Kenya, bavuze ko Barack Obama ari umushyitsi w’imena basaba abaturage kuzamwakirana n’abandi benshi bazaba baje mu nama ikomeye yitwa Global Entrepreneurship Summit (GES).

Iryo tangazo ryagiraga riti “Iyi ni inama ya mbere igiye kubera muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Kuba bahisemo Kenya, abateguye GES bahaye agaciro iterambere n’amahirwe igihugu cyacu gifite.”

Nk’uko itangazo ryo mu biro by’Umukuru w’igihugu ribivuga, ngo Kenya na America ubucuruza bw’ibi bihugu bubarirwa muri miliyari 46 z’ama Shilling ya Kenya. Iryo tangazo riravuga ko Obama na Kenyatta bazaganira ibyo kubungabunga umutekano no kurwanya iterabwoba no gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.

 

Imwe mu ndege zishinzwe umutekano wa Perezida Obama yageze muri Kenya

Ni indege bita Marine One, ya Perezida Barack Obama yageze muri Kenya ikaba yaguye ku kibuga cya Kaminuza nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa The Star.

Kajugujugu ya Marine One yari iherekejwe n’izindi enye zifite ubushobozi bwo kuguruka cyangwa kugwa ku kibuga cy’indege bidasabye ko zizenguruka (vertical takeoff and landing).

Umutekano muri Kenya urarinzwe bikomeye mu gihe hari imyiteguro y’urugendo rwa Perezida Barack Obama.

Indege ya Kajugujugu Perezida Obama ifite ikoranabuhanga rihanitse yaguye ku kibuga cya Kaminuza muri Kenya
Indege ya Kajugujugu Perezida Obama ifite ikoranabuhanga rihanitse yaguye ku kibuga cya Kaminuza muri Kenya
Iyi Kajugujugu ya Perezida Obama iherekejwe n'izindi enye
Iyi Kajugujugu ya Perezida Obama iherekejwe n’izindi enye

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish